Minisitiri w’ingabo n’abahoze ari abasirikare wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Dr Gilbert Kabanda, yasuye intwaro nto n’iziremereye zigezweho mu Burusiya.
Minisitiri Kabanda ari mu Burusiya kuva tariki ya 15 Kanama 2022, aho yahagarariye igihugu cye mu nama mpuzamahanga y’umutekano izwi nka MCIS (Moscow Conference on International Security).
Nyuma yo kugeza ijambo ku bitabiriye iyi nama ryibanze ku mutekano muke muri RDC, Minisitiri Kabanda ku wa 17 Kanama 2022 yasuye uru ruganda.

Intwaro zirimo pisitoli, AK-47, Machine Gun, Sniper, RPG, imbunda nini zirasa kure, imodoka z’intambara zirimo ibifaru, indege zirimo kajugujugu n’izindi zinyaruka, misile ntoya n’inini zitwarwa n’amakamyo, ndetse n’ubwato bw’intambara, yerekwa imikorere yabyo.
Uyu muyobozi yasuye uru ruganda mu gihe Leta ya RDC ifite gahunda yo kuvurura igisirikare, kugira ngo kizagire ubushobozi bwo kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro ikorerayo no kurinda igihugu muri rusange.

4 Responses
Minisitiri w’ingabo wa RDC yasuye uruganda rw’intwaro zigezweho mu Burusiya
Nagure nyinshi abasirikari be bikenurire mu kuzigurisha.

M23 yongeye yabonye ibikoresho.yo nishake amafaranga ubundi yigurire. Azane nyinshi ahubwo. M23 irabarisha akataribwa tu! Ibaze ariko mu mitwe isaga ijana. Wananirwa guhagarika abafite inkoni ugahagarika umuriro. Rdc Ishatse yahindura izina ikitwa *isibaniro*. Ibuye itunze?????. Numvise bibasira u Rwanda ngo turi injiji. Aho gukemura Ibibazo byabo bari kutwitakana.abaturage bari muri congo mwihangane. Ubuyobozi mufite bubarindire umutekano.