Urupfu rwa Buravan na Yanga, Nyamvumba na Nkubito bazamuwe mu ntera na Mugabekazi wafunguwe bitunguranye: inkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 15 Kanama 2022, cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirebana n’ubutabera, umutekano, imyidagaduro na politiki.

Harimo:

Urupfu rwa Buravan na Yanga

Mu gitondo cyo ku wa 17 Kanama, mu Rwanda hatashye inkuru z’akababaro z’urupfu rw’umuhanzi Burabyo Yvan wamenyekanye nka Yvan Buravan na Nkusi Thomas wamenyekaniye mu gusobanura filimi ku izina rya Yanga.

Buravan wari umaze iminsi yivuza, yapfiriye mu bitaro byo mu Buhinde mu rukerera rw’uwo munsi, azize kanseri y’urwagashya (pancreas). Yanga we wapfiriye muri Afurika y’Epfo yazize indwara y’umwijima.

Umurambo wa Buravan wamaze kugera mu Rwanda, uwa Yanga kugeza kuri uyu wa 21 Kanama wari ukiri muri Afurika y’Epfo, gusa umuryango we usobanura ko ibyangombwa byose byatuma ucyurwa bisa n’ibyari byamaze kuboneka.

Nyamvumba na Nkubito bazamuwe mu ntera

Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, tariki ya 16 yazamuye mu ntera Eugène Nkubito wari ufite ipeti rya Brigadier General, uyobora ingabo zikorera mu ntara y’iburasirazuba, amuha irya Major General.

Umukuru w’Igihugu kandi ku ya 20 Kanama yazamuye mu ntera Andrew Nyamvumba wari usanzwe afite ipeti rya Colonel, amuha irya Brigadier General.

Brig. Gen. Nyamvumba asanzwe ayobora ishami ry’igisirikare cy’u Rwanda rishinzwe ubutasi rizwi nka J2 kuva mu 2018.

Mugabekazi yafunguwe bitunguranye

Umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko witwa Mugabekazi Liliane ukurikiranweho icyaha cyo gukorera ibiterasoni mu ruhame, tariki ya 19 yarekuwe by’agateganyo bitunguranye nyuma y’umunsi utuzuye atangiye kuburanishwa mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.

Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwabaye ku ya 18, ubushinjacyaha bwari bwasabiye Mugabekazi wagaragaye mu gitaramo cya Tayc yambaye mu buryo budasanzwe, gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Urukiko rwanzuye ko ruzasoma umwanzuro ku ya 23 Kanama.

Gusa bitunguranye, ku munsi wakurikiyeho, urukiko rwategetse ko Mugabekazi arekurwa, rusobanura ko gusoma umwanzuro mbere y’igihe cyari cyateganyijwe byashingiye ku busabe bw’ubushinjacyaha.

Uruzinduko rw’abagize Inteko ya USA mu Rwanda

Batandatu bagize Inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), imitwe yombi (sena n’abadepite), batangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda tariki ya 19 Kanama.

Bakigera mu Rwanda, bakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Minisitiri w’ibidukikije n’umuyobozi w’urwego rushinzwe iperereza n’umutekano.

Uruzinduko rw’abagize Inteko ya USA rwakurikiye urwo Umunyamabanga w’iki gihugu, Antony Blinken, yagiriye mu Rwanda mu minsi 10 ishize, rwari rwerekeye umubano w’ibihugu byombi, umutekano wo mu karere na Paul Rusesabagina ufungiwe ibyaha by’iterabwoba.

Ingabo z’u Burundi 600 zagiye muri RDC

Ingabo z’u Burundi bivugwa ko zirenga 600 tariki ya 15 Kanama zageze muri teritwari ya Uvira, intara ya Kivu y’Amajyepfo muri RDC, muri gahunda y’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Ubuyobozi bw’ingabo za RDC muri Kivu y’Amajyepfo bwatangaje ko ingabo z’u Burundi zizifatanya n’iz’iki gihugu kurwanya imitwe ikorera muri iyi ntara, Abanyekongo bahatuye basabwa gutuza mu gihe ibikorwa bizaba byatangiye.

Ingabo z’u Burundi zagiye muri RDC hashingiwe ku cyemezo cyafashwe n’abakuru b’ibihugu bateraniye i Nairobi muri Kenya tariki ya 21 Mata 2022. Byitezwe no n’iz’ibindi bihugu, usibye iz’u Rwanda, na zo zizajyayo, ariko zigakorera mu bice bitandukanye.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Urupfu rwa Buravan na Yanga, Nyamvumba na Nkubito bazamuwe mu ntera na Mugabekazi wafunguwe bitunguranye: inkuru z’icyumweru
    Murakoze kumakurumeza mutugezaho

  2. Urupfu rwa Buravan na Yanga, Nyamvumba na Nkubito bazamuwe mu ntera na Mugabekazi wafunguwe bitunguranye: inkuru z’icyumweru
    Murakoze kumakurumeza mutugezaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *