Laboratwari y’igihugu isobanura ko intambara yo muri Ukraine yatumye igiciro cya ADN kizamuka

Abitabiriye ubu bukangurambaga baboneyeho umwanya wo kwizihirwa

Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’igihugu y’ibipimo bya gihanga bikoreshwa mu butabera (RFL), Lt Col. Dr Charles Karangwa, yavuze ko intambara iri kubera muri Ukraine yatumye igiciro cyo gupima utunyangingo ndangasano (ADN) kizamuka. Dr Karangwa yabivugiye mu bukangurambaga bwo kumenyekanisha serivizi za RFL bwakomereje mu ntara y’Uburengerazuba, akarere ka Rubavu, kuri uyu wa 22 Kanama 2022. […]

Missing Ugandan woman found roaming in Kigali

img-20220822-wa0008.jpg

Justine Owor, Ugandan woman who went missing in Kibeho, Southern Rwanda during catholic pilgrimage, was found in Kigali roaming around, Rwanda National Police has confirmed in a statement.

Dennis Rodman arateganya kujya mu Burusiya kureba uko Brittney Griner yafungurwa

Dennis Rodman wahoze ari igihangange muri NBA arateganya kujya mu Burusiya kugira ngo afashe mu biganiro byo kurekura Umukinnyi wa Basketball w’Umunyamerikakazi, Brittney Griner, umaze amezi afungiwe muri iki gihugu. Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko Griner akomeje gufungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, akaba yarakatiwe mu ntangiriro z’uku kwezi igifungo cy’imyaka icyenda […]

Umugandekazi wari waburiye i Kibeho yaje kugaragara agendagenda mu mihanda y’i Kigali

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko Umugandekazi Justine Owor, wari waraburiwe irengero nyuma yo kwitabira amasengesho I Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, ku munsi wo kwizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, yabonetse ari muzima. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Kanama, yavuze ko Owor byari byatangajwe […]

Umunyarwenya Nyaxo arafunzwe

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, yemeje ko umunyarwenya Kanyabugande Olivier uzwi nka Nyaxo, yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake. Dr Murangira yemereye BWIZA ko Nyaxo yafashwe ku wa 18 Kanama 2022. Ati “Yego nibyo yarafashwe. Dosiye ye iri mu bushinjacyaha.” Amakuru avuga ko Nyaxo yakubise uyu mugabo […]

Le prince Harry reçu par le président Kagame

Le président Paul Kagame a reçu le 22 août le prince Harry, duc de Sussex, qui se trouve dans le pays pour une visite de travail en sa qualité de président d’African Parks. African Parks est une organisation de conservation à but non lucratif qui gère les parcs nationaux et les aires protégées au nom […]

Polisi yasanze umugeni mu muhango wo kwiyakira imuta muri yombi

Mu muhango wo kwakira abatumiwe mu bukwe wabereye mu ishuri rya tekinike rya Kakiika mu mujyi wa Mbarara, muri Uganda, mu mpera z’icyumweru, habye agashya ubwo abari aho babonaga abapolisi bambaye imyenda isanzwe bahagabye igitero bagata muri yombi umugeni kubera urubanza rw’inshinjabyaha yarezwemo ariko rwari rwarateshejwe agaciro. Christine Natuhera yatawe muri yombi akekwaho kuba yaribye […]

Nyamasheke: Akurikiranyweho guhondagura umubyeyi we amuziza Frw 30.000

Kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye mu karere ka Rusizi, hafungiye umugabo witwa Rukundo Christian w’imyaka 22, usanzwe atuye mu kagari ka Kiziho,mu murenge wa Nyakabuye, muri Rusizi, wafashwe nyuma yo gukubita akanakomeretsa nyina witwa Niyonsaba Odette w’imyaka 49, amusanze iwe mu kagari ka Higiro, mu murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke, akanadukira ibikoresho […]

Kagame receives Prince Harry

President Kagame has received Prince Harry, The Duke of Sussex, who visited Rwanda as part of his work as President of African Parks. Rwanda Broadcasting Agency announced the news on Twitter on Monday mid day. The Government of Rwanda has agreements with African Parks to manage Akagera and Nyungwe National Parks.

Perezida Kagame yakiriye Igikomangoma Harry

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Igikomangoma cy’ubwami bw’u Bwongereza, Henry Charles Albert David uzwi nka Harry, uri mu ruzinduko rw’akazi muri iki gihugu. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byemeje iyi nkuru kuri uyu wa 22 Kanama 2022, bisobanura ko yaje muri gahunda y’ikigo nyafurika gicunga amapariki 20 yo muri Afurika arimo Akagera na Nyungwe. Byagize biti: […]

William Ruto yavuze icyo ateganyiriza Uhuru Kenyatta wanze kumushimira

Dr William Ruto uheruka gutorerwa kuyobora Kenya, yatangaje ko ateganya guha icyubahiro gikwiye Uhuru Kenyatta azasimbura ku butegetsi ndetse akanamuha umwanya ufatika nk’umuyobozi wateje imbere igihugu. Mu cyumweru gishize ni bwo Ruto yatorewe kuyobora Kenya, atsinze Raila Odinga bari bahanganye mu matora. Uyu wahoze ari Visi-Perezida wa Kenya yegukanye intsinzi mu gihe yari amaze igihe […]

Kenya: Raila Odinga mu Rukiko rw’Ikirenga nyuma yo kutemera ibyavuye mu matora

Kuri uyu wa Mbere, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, Raila Odinga, aratangira kurwanya ibyavuye mu matora y’umukuru w’umukuru yabaye muri uku kwezi mu Rukiko rw’Ikirenga, nk’uko byatangajwe itsinda rye ry’abanyamategeko. Umwunganizi we, Paul Mwangi, yasubije ikibazo cya Reuters mu nyandiko ati: “Yego turabikora.” Mu cyumweru gishize, Umuyobozi wa Komisiyo Yigenga y’Igihgu y’Amatora muri Kenya […]

Somalia hotel siege: More than 20 die in al-Shabab attack

BBC Somali security forces have said they rescued 106 people who were trapped inside a hotel that had been stormed by militants on Friday night. Twenty-one people are confirmed to have died in the 30-hour ordeal, the health ministry said. The fight to retake the hotel ended overnight, officials said. The assailants used explosives to […]

Umuhungu wa Museveni, Lt Gen. Kainerugaba yageze muri Ethiopia

Lt Gen. Kainerugaba yageze muri Ethiopia kuri iki Cyumweru

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda unayobora ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yageze muri Ethiopia kuri uyu wa 21 Kanama 2022. Lt Gen. Kainerugaba yakiriwe n’itsinda ry’abayobozi batandukanye bo muri Ethiopia barimo ushinzwe ubutasi bw’igisirikare, bagirana ikiganiro. Uyu munsi byitezwe ko uyu musirikare ahura na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, […]

RDC: Vital Kamerhe agarutse mu kibuga cya politiki nyuma y’imyaka 2 afunzwe

Uwahoze ari umuyobozi mukuru w’ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi arasubukura ibikorwa bya politiki kuri uyu wa Mbere nyuma y’imyaka ibiri atari mu rubuga cya politiki kubera gufungwa. Uyu munsi arayobora inama ya biro politiki y’ishyaka rye, Union pour la Nation congolaise (UNC). Nyuma yo kubonana imbonankubone na Perezida Félix Tshisekedi ku itariki ya 28 Kamena […]

Uwahoze ari Perezida wa Comores yatangiye umwaka wa gatanu afungiwe mu rugo umuryango we utazi ibye

Ni ifungwa ryagombaga kumara amezi atarenga umunani ariko, kuri iki Cyumweru gishize, itariki ya 21 Kanama, uwahoze ari Perezida wa Comores, Ahmed Abdallah Sambi, yatangiye umwaka wa gatanu afungiye mu rugo. Muri 2018, nibwo uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Comores yashinjwe “ruswa n’ubufatanyacyaha mu gukoresha inyandiko mpimbano” mu rubanza rw’uburiganya bwa pasiporo. Nk’uko byatangajwe na […]

Nyuma yo gusubikwa kenshi urubanza rw’abaganga ba Baho International Hospital ruzatangira mu Kwakira

Nyuma yo gusubikwa inshuro nyinshi, urubanza rw’abaganga babiri bo mu bitaro Baho International Hospital, baregwa icyaha cyo kwica umuntu batabishaka ruteganijwe mu Kwakira. Abaganga: Dr. Alfred Mugemanshuro, inzobere mu gutera ikinya (anesthesiologue), na Dr. Gaspard Ntahonkiriye, umuganga w’abagore (gynecologist), bakurikiranyweho urupfu rwa Chantal Ngwinondebe, umurwayi w’umugore wasuzumye mu bitaro hagati y’umwaka ushize asaba ko akurwa […]

Abantu 21 bapfuye, abasaga 100 barakomereka mu mirwano yamaze amasaha 30 kuri hoteli Hayat

Abashinzwe umutekano muri Somalia bavuze ko batabaye abantu 106 bari baheze muri hoteli Hayat yari yagabweho igitero n’intagondwa ku wa Gatanu nijoro ariko abantu byibuze 21 bapfuye, abagera ku 117 barakomereka. Minisiteri y’ubuzima yavuze ko abantu 21 ari bo bemejwe ko bapfiriye muri icyo gitero cyamaze amasaha 30. Abateye bakoresheje ibiturika kugira ngo bashobore kugera […]

RED Tabara itewe impungenge n’ingabo 600 z’u Burundi zoherejwe muri RDC

Umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi watangaje ko ingabo z’iki gihugu 600 ziherutse koherezwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ziteye impungenge ku mutekano w’Abanyekongo. Mu gitondo cya tariki ya 15 Kanama 2022, ni bwo ingabo z’u Burundi zageze muri teritwari ya Uvira, intara ya Kivu y’Amajyepfo, muri gahunda y’umuryango […]

Urupfu rwa Buravan na Yanga, Nyamvumba na Nkubito bazamuwe mu ntera na Mugabekazi wafunguwe bitunguranye: inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 15 Kanama 2022, cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirebana n’ubutabera, umutekano, imyidagaduro na politiki. Harimo: Urupfu rwa Buravan na Yanga Mu gitondo cyo ku wa 17 Kanama, mu Rwanda hatashye inkuru z’akababaro z’urupfu rw’umuhanzi Burabyo Yvan wamenyekanye nka Yvan Buravan na Nkusi Thomas wamenyekaniye mu gusobanura filimi ku izina rya Yanga. Buravan […]