Major General Eugène Nkubito uherutse kuzamurwa mu ntera avuye ku ipeti rya Brigadier General, yahawe inshingano yo kuyobora ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zihuriye mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado.
Maj. Gen. Nkubito arasimbura Maj. Gen. Innocent Kabandana uyobora izi ngabo kuva muri Nyakanga 2021 ubwo icyiciro cya mbere cy’iz’u Rwanda cyageraga muri Cabo Delgado.
Kuri uyu wa 23 Kanama 2022, Maj. Gen. Nkubito wari kumwe na Kabanda bakiriwe na Minisitiri w’ingabo wa Mozambique, Gen. Christovao Chume ku biro bye biri mu murwa mukuru w’iki gihugu, Maputo, baganira ku bikorwa bikomeje byo kurwanya iterabwoba.
Aba basirikare kandi baganiriye n’Umugaba Mukuru w’ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse, IGP Bernardino Raphaël uyobora Polisi y’iki gihugu n’Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano, Bernardo Lidimba.
Tariki ya 16 Kanama 2022 ni bwo Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yazamuye mu ntera Maj. Gen. Nkubito. Ubusanzwe uyu musirikare yayoboraga diviziyo y’ingabo z’igihugu mu ntara y’iburasirazuba.
Soma inkuru y’izamurwa mu ntera ry’uyu musirikare hano https://bwiza.com/?Perezida-Kagame-yazamuye-mu-ntera-Brig-Gen-Eugene-Nkubito




2 Responses
Maj. Gen. Nkubito uherutse kuzamurwa mu ntera yoherejwe muri Cabo Delgado
muraho neza none bazinjiza abasirikare bashya ryari?
Maj. Gen. Nkubito uherutse kuzamurwa mu ntera yoherejwe muri Cabo Delgado
muraho neza none bazinjiza abasirikare bashya ryari?