Buravan yari yarabwiye inshuti ye ko nava mu bitaro azakora ubukwe

Inshuti ya Buravan, Nsengiyumva Christian, ni umwe mu batanze ubuhamya

Umuhanzi Burabyo Yvan wamenyekanye nka Yvan Buravan mbere yo gupfa, yari yarabwiye inshuti ye Nsengiyumva Christian ko nava mu bitaro yivurizagamo, ubukwe buri mu bintu bya mbere yagombaga gukora. Nsengiyumva yabivugiye mu cyegeranyo cy’ubuhamya kuri Buravan cyatambukijwe mu buryo bw’amashusho mu muhango wo kwibuka no kwizihiza ubuzima bwa nyakwigendera uri kubera muri Camp Kigali kuri […]

Maj. Gen. Nkubito uherutse kuzamurwa mu ntera yoherejwe muri Cabo Delgado

Maj. Gen. Nkubito, Kabandana n'abo mu nzego z'umutekano za Mozambique

Major General Eugène Nkubito uherutse kuzamurwa mu ntera avuye ku ipeti rya Brigadier General, yahawe inshingano yo kuyobora ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zihuriye mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado. Maj. Gen. Nkubito arasimbura Maj. Gen. Innocent Kabandana uyobora izi ngabo kuva muri Nyakanga 2021 ubwo icyiciro cya mbere cy’iz’u Rwanda […]

Rubavu: Umugabo w’uwatumye umukwikwi guhagararira akarere mu kwibuka akurikiranweho Jenoside

Umugabo wa Nyiraneza EspĂ©rance wahoze ashinzwe uburezi mu karere ka Rubavu, afunzwe akurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Amakuru BWIZA yamenye ni uko uyu witwa Baharakwibuye Jean yafunzwe akurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni amakuru iki gitangazamakuru cyahamirijwe na Dr Murangira B. Thierry, umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Yavuze ko […]

Abasirikare batatu b’Abahinde barashe misile muri Pakistan birukanwe

Igisirikare cy’u Buhinde kirwanira mu kirere cyirukanye mu kazi burundu abasirikare batatu bazira ikosa ryo kurasa misile imwe mu gihugu cy’abaturanyi, Pakistan. Iki gisasu cyarashwe tariki ya 9 Werurwe 2022 hafi y’umujyi wa Mian Channu uri mu bilometero bigera kuri 500 uvuye mu murwa mukuru wa Pakistan, nk’uko abategetsi bo muri iki gihugu babitangaje. Icyo […]

Itsinda ry’Abanyakenya ryareze Guverinoma y’u Bwongereza mu Rukiko rw’i Burayi

Kuri uyu wa Kabiri, itsinda ry’Abanyakenya ryatanze ikirego mu Rukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu rirega Guverinoma y’u Bwongereza ibyo ryavuze ko ari ubujura bw’ubutaka, iyicarubozo no gufatwa nabi byakozwe mu gihe cy’ubukoloni. Abanyakenya barashaka ko hakorwa iperereza no kurenganurwa ku byaha bavuga ko byakorewe mu burengerazuba bwa Kenya mu karere ka Kericho, aka kakaba […]

Ukutavuga rumwe hagati ya Minisitiri Bizimana na Ingabire Victoire

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza, yagaragaje ukutemeranya na Minisitiri Jean Damascène Bizimana w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu wamushinje kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside. Iterana ry’amagambo hagati y’aba bombi ryakomotse ku nyandiko Ingabire aheruka gutambutsa mu kinyamakuru Le Vif cyo mu Bubiligi, agaragaza ko “nihatabaho amavugurura ya Politiki, Abanyarwanda bazakomeza gushakira uhungiro mu mahanga.” Ni inyandiko Ingabire Victoire usanzwe […]

Gasabo: Ubuyobozi bwahakanye amakuru avuga ko umukarani w’ibarura yatererejwe imbwa ikamurya

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, Innocent Mpariyimana, yaakanye amakuru avuga ko kuri uyu wa Mbere, itariki ya 22 Kanama 2022 mu ma saa cyenda, umukarani w’ibarura witwa Uwimpuhwe Josiane yatererejwe imbwa ubwo yari ageze mu rugo rw’umuturage agiye kubarura ikamurya. Ni mu rugo rw’uwitwa Kanani Jean Robert, […]

U Burusiya bwemeza ko bwambuye Ukraine amahirwe yose yo kwinjira muri NATO

Leta y’u Burusiya ivuga ko yifashishije igisirikare cy’igihugu yambuye Ukraine amahirwe yose yo kwinjira mu muryango mpuzamahanga w’ubwirinzi bw’igisirikare, NATO. Nk’uko ibiro ntaramakuru TASS by’u Burusiya bibivuga, byatangarijwe ku muyoboro wa Telegram n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’akanama ka Leta gashinzwe umutekano, wanabaye Umukuru w’Igihugu, Dmitry Medvedev, kuri uyu wa 23 Kanama 2022. Medvedev yagize ati: “Bigaragarira […]

IGP Munyuza à Singapour pour la coopération bilatérale

L’inspecteur gĂ©nĂ©ral de la police (IGP) Dan Munyuza est Ă  la tĂŞte d’une dĂ©lĂ©gation qui comprend le secrĂ©taire gĂ©nĂ©ral du Bureau d’enquĂŞte rwandais (RIB), le colonel (Ă  la retraite) Jeannot Ruhunga, pour une visite de quatre jours Ă  Singapour afin d’Ă©tablir une coopĂ©ration bilatĂ©rale entre les forces de l’ordre dans les deux pays. IGP Munyuza […]

Abanyamerika bakiri muri Ukraine basabwe kuhava byihuse

Abanyamerika bakiri muri Ukraine basabwe na Ambasade ya Amerika i Kyiv kuva muri iki gihugu byihuse. Kuri uyu wa Mbere, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yatanze integuza y’umutekano iburira ko u Burusiya bugiye kongera ingufu mu kugaba ibitero ku bikorwa bya gisivili n’ibya guverinoma muri Ukraine mu minsi iri imbere. Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe […]

Umugabo wa Teta Sandra yaririye ku rubyiniro (Reba video)

Umugabo wa Teta Sandra, Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo yafashwe n’ikiniga, asuka amarira avuga ko abitewe no kuba uwo bahoze baririmbana, Mowzey Radio, atari ku rubyiniro mu gitaramo cya B2C cyabereye Jinja. Weasel yasutse amarira ubwo yaririmbaga indirimbo we na Radio bafatanyije na B2C yitwa “Gutamiza”. Uyu muhanzi ati ” Iyo Radio aza kuba […]

Rayon Sports igiye kwipima n’ikipe yo hanze y’u Rwanda

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutegura umukino wa gicuti na Police FC yo muri Kenya bagomba kwipima mu mpera z’iki cyumweru. Amakipe yombi azahurira kuri Stade ya Kigali Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Gatandatu w’iki cyumweru. Rayon Sports yateguye uyu mukino mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino ya shampiyona igomba gusubukurwa mu kwezi […]

IGP Munyuza na Colonel Ruhunga uyobora RIB bari muri Singapore

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), Colonel (Rtd) Jeannot Ruhunga bari mu ruzinduko rw’iminsi ine muri Singapore. Polisi y’u Rwanda isobanura ko uruzinduko rw’aba bayobozi n’abandi bo muri izi nzego babaherekeje rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu bihugu byombi. IGP Munyuza na Col. […]

Maj. Ngoma abona atari ikibazo kuba Umunyekongo uba mu Rwanda yashyigikira M23

Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma, abona nta kibazo cyaba kirimo kuba Umunyekongo uba mu Rwanda yashyigikira abarwanyi bawo, akanawusura muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Maj. Ngoma yabivugiye mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa YouTube wa Mama Urwagasabo TV, asubiza raporo ivuga ko Leta y’u Rwanda […]

Abapolisi bafatiye umugeni mu bukwe bwe bari mu mazi abira

Abapolisi ba Uganda baherutse gusanga umugeni mu mihango yo kwiyakira nyuma yo gusezerana kuwa Gatandatu ushize muri Mbarara batangiye gukurikiranwa n’uwego rushinzwe disipuline mu gipolisi, bakekwaho gukorana n’uwari wareze uyu mugeni. Umwe muri abo bapolisi kuri ubu biravugwa ko yatawe muri yombi mu gihe bagenzi be bacitse batarafatwa nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga. […]

Dukeneye abagabo benshi nka Perezida Kagame – Ijambo umugore wa Prince Harry yigeze kuvugira muri Loni

whatsapp-image-2022-08-22-at-12.36.15-pm.jpg

“Kugira abayobozi nka Perezida Kagame w’u Rwanda bakomeje kuba intangarugero mu gihugu gifite gahunda y’inteko ishinga amategeko igizwe n’abayobozi b’abagore 64%”. “Ndashaka kuvuga ko ari mubare wo hejuru muri guverinoma iyo ari yo yose ku Isi kandi ntiwabyumva. Dukeneye abagabo benshi nka we…,” aya ni amagambo ya Meghan Markle umugore w’Igikomangoma Harry wari mu Rwanda […]

FDLR iri guha imyitozo abarwanyi barenga 400 baheruka kwinjira muri Nyatura

Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Umoja Africa, washinje umutwe wa MaĂŻ-MaĂŻ Nyatura kuba uheruka kwinjirwamo n’abarwanyi babarirwa muri 400, muri Groupement ya Bashali Kaende ho muri Teritwari ya Masisi. Umoja Africa yatangaje ko bariya barwanyi biganjemo urubyiruko n’abana bato bahabwa imyitozo na FDLR. Ni nyuma yo kubakura mu duce twa Muheto, Busihe, Kalonge, Kahanga na […]

Minisitiri Kabanda yibukije u Burusiya isezerano ryo mu 2018 ryo guha FARDC intwaro

Minisitiri w’ingabo wa Repubulika ya demukarasi ya Congo (RDC), Gilbert Kabanda, yibukije ubutegetsi bw’u Burusiya ko mu 2018 bwasezeranije igihugu cye guha intwaro zigezweho igisirikare cyacyo kizwi nka FARDC. Minisitiri Kabanda yakomoje kuri iri sezerano ubwo yari yitabiriye inama mpuzamahanga y’umutekano yabereye mu Burusiya hagati ya tariki ya 15 n’iya 18 Kanama 2022, yahuje ba […]

Ukraine yahisemo kutazizihiza ubwigenge kubera gutinya icyo u Burusiya bwakora

Umurwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, wahagaritse ibirori byo kwizihiza Umunsi w’ubwigenge, igihugu kibuka kwitandukanya n’ubutegetsi bw’Abasoviyeti, kubera gutinya ko u Burusiya bushobora gukora akantu. Kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Kanama, umunyamakuru wa Al Jazeera i Kyiv, Teresa Bo, yavuze ko ubuyobozi bw’umurwa mukuru wa Ukraine “bwabujije ubwoko ubwo ari bwo bwose bwo guteranira hamwe, […]

RDC: Guverinoma iremeza ko hari umupangu B wo kwisubiza Bunagana

Minisitiri w’itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Kanama mu kiganiro n’itangazamakuru ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu, yemeje ko hari umupangu B wo kongera kwisubiza Bunagana, imaze amezi asaga abiri mu maboko ya M23. Minisitiri Muyaya yavuze ko hari umupangu B (Plan […]

Trump yareze Minisitiri w’Ubutabera wa Amerika

Donald Trump wahoze ari Perezida w’Amerika yareze mu Niko asaba umucamanza guhagarika iperereza rya minisiteri y’ubutabera ku nyandiko zafatiwe mu rugo rwe rwa Mar-a-Lago. Mu kirego mu rukiko, itsinda ry’abanyamategeko rimwunganira ryasabye ko hashyirwaho umunyamategeko wigenga wo kugenzura inyandiko abakozi b’urwego rw’iperereza ry’imbere mu gihugu (FBI) batwaye muri uku kwezi. Amatsinda 11 y’inyandiko z’ibanga yakuwe […]

Abo mu nzego z’ubutasi zirimo urw’u Rwanda bari mu nama i Kampala

Maj. Gen. Birungi uyoboye ubutasi bwa Uganda ni we wafunguye iyi nama

Abahagarariye inzego z’ubutasi bw’ibisirikare by’ibihugu bigize umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari, CIGLR, bari mu nama y’iminsi itatu i Kampala muri Uganda, kuva kuri uyu wa 22 Kanama 2022. Iyi nama yahuje ibihugu bitanu: u Rwanda, u Burundi, Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Uganda na Tanzania, bigize ihuriro Contact and Coordination Group rishinzwe gushakira umuti ikibazo […]

U Burusiya bwashinje Ukraine kuba inyuma y’igitero cyahitanye umukobwa w’inshuti ya Perezida Putin

Ukraine yahakanye kugira uruhare mu gutega mu modoka bombe yahitanye umukobwa wa Alexander Dugin, umugabo bivugwa ko ari umwe mu nshuti magara za Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin. U Burusiya bwashinje “serivisi zidasanzwe” zo muri Ukraine kuba zarateze igisasu mu modoka cyahitanye Darya Dugina, umukobwa w’umugabo uvuga rikijyana mu Burusiya washyigikiye igitero cya Moscou muri […]

Musanze: Umuryango utishoboye uvuga ko inka wahawe muri Girinka iwubereye umusaraba

Iyi ni yo nzu uyu muryango w'abantu 6 ubamo

Mu mudugudu wa Gaturo, akagari ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze, mu karere ka Musanze hari umuryango utishoboye ugizwe n’abantu batandatu barimo abana kuva ku mukuru w’imyaka 17 n’umwuzukuru w’imyaka 2 y’amavuko. Ni uw’umugabo witwa Hagenimana Faustin w’imyaka 40 ufite umugore witwa Mukeshimana Jacqueline ufite imyaka 42 n’abana bane barimo umwe wabyariye mu rugo, nyuma akajya […]

Kenya: Igitero cy’abitwaje intwaro ku bagize komisiyo y’amatora cyaburijwemo

Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri Kenya ivuga ko inzego z’umutekano zaburijemo igitero abitwaje intwaro bashatse kugaba ku bayigize biteguraga gutanga ibisobanuro ku kirego cyatanzwe mu rukiko ku byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu biherutse gutangazwa. Ubutumwa busobanura iby’iki gitero, iyi komisiyo izwi nka IEBC yabushyize ku rubuga rwayo mu ijoro ry’uyu wa 22 Kanama 2022, igira […]

Manchester United yakubise impyisi inkoni, izukira kuri Liverpool

Ikipe ya Manchester United yakoze ibitatekerezwaga (na benshi), itsinda Liverpool mu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’Abongereza. Man United yari yakiriye Liverpool i Old Trafford, mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Premier league. Ni umukino iyi kipe y’umutoza Erik ten Haag yari yakiriyemo Liverpool abenshi batayicira akari urutega, bijyanye n’uburyo yatangiyemo shampiyona. Gutangira shampiyona […]