Perezida Paul Kagame yiyemeje kubaririza akamenya icyo apfana n’uwitwa Eugène Mutangana, nyuma y’uko uyu usanzwe akora mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ashinjwe gutwara imitungo y’abandi ku ngufu yitwaje ko ari umuvandimwe w’Umukuru w’Igihugu.
Ikibazo cy’uyu Mutangana cyazamuwe n’umuturage witwa Riberakurora Adolphe, ubwo yasabaga Perezida Paul Kagame wari wagendereye akarere ka Ruhango kumurenganura.
Uyu yavuze ko hari umuntu ukora muri RDB witwa Mutangana Eugène wanyuze ku mutungo usanzwe ari uwa nyina uherereye i Kanombe mu karere ka Kicukiro, bikarangira awutwaye ku ngufu.
Ni umutungo Riberakurora avuga ko ugizwe n’inzu ndetse n’ikibanza.
Yasobanuriye Umukuru w’Igihugu ko Mutangana Eugène mbere yo gutwara uriya mutungo yari yagiye gusura umu Lieutenant Colonel (Rtd) witwa Kananga, awubonye yiyemeza kuwutwara, ibyo yanaje kugeraho.
Perezida Paul Kagame yabajije Riberakurora icyo yaba apfana n’uwo Mutangana cyangwa aho yaba yaraturutse, undi amusubiza ko yabwiwe ko ari umuvandimwe we.
Ati: “Mutangana Eugène Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, abayobozi bambwira ko ngo ari umuvandimwe wawe.”
Perezida Kagame yabajije uyu muturage icyo apfana n’uriya mugabo usanzwe ari Umuyobozi w’Ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’Ibinyabuzima muri RDB, undi asubiza ko nta gihari.
Yunzemo ati: “Twaba tugira icyo dupfana cyangwa hari icyo apfana n’undi uwo ariwe wese, yaraje gusa abona umutungo aho ati ndawujyanye?”, mbere y’uko Riberakurora amusubiza ko ari ko byagenze.
Umukuru w’Igihugu wasaga n’aho atiyumvisha ikibazo cy’uriya muturage, yavuze ko agomba kubaririza akamenya icyo apfana n’uriya Mutangana bita umuvandimwe we.
Ati: “Harya akora muri RDB? Ubwo nzajya kubaririza menye icyo dupfana, ntabwo muzi, ntabwo nzi icyo dupfana.”
Perezida Kagame yabajije Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura niba yaba azi Lt Col Kananga Mutangana yari yagiye gusura mbere y’uko atwara uriya mutungo, amwemerera ko amuzi.
Gen Kazura yamwemereye ko agomba gukurikirana ikibazo cy’uriya muturage akamenya ukuri kwacyo.

20 Responses
Perezida Kagame yiyemeje kubaririza akamenya icyo apfana na Eugène Mutangana wiswe umuvandimwe we
Nkuwo ubwo ntasebye kandi ariwe ubyiteye! Hanyumase aguze ibye nk’abandi yari kuba iki ko afite umushahara ugaragara . yenda sinabyemeza kuko sinigeze numva nyirubwite yiregura ariko ntakivugirwa ubusa. Gusa gutwara iby’abandi ku mahugu ni umwanda ni umwanda ni umwanda . Ntanumuntu ujijutse wakagaragaye mu bintu nk’ibyo byuzuye umururumba. Thank you your Exellency ikizwi nuko no gukekwa mu nzego ziyo hejuru cyane iz’umutekano nabyo bifatwa nk’ikosa. Aramucyaha .

Waramutse!
Mugenzi wanjye rero abantu benshi b’abanyarwanda icyo maze kubona nuko babeshejweho no kugenza bagenzi babo bakabagambanira kugira ngo bo bazamuke bajya kurundi rwego cyangwa bikize abo bahemukiye gutyo, kuko kuvuga ngo ntiyakumvikanye mu bintu nk’ibyo si byiza, uvuze gutyo waba wirengagije ko twese mu mirimo dukora; tubana n’abatifuza ko tuyikora

perezida yacyemuye ibibazoneza ariko uriya mugabo naweyashyizemo ijambo ritariryiza ikibazo cyuriyamugabo uza gikurikirane uzatubwire ukobyarangiye ndumva namuntuwagukura mubyawe ntamamvu?

Biratangaje pe ,ubuse abagabo bize bafite akazi nka kariya ka Eugene batekereza gutya baracyabaho. Umukuru w’ igihugu ndamwizeye nawe nasanga Eugene yarafuditse ntazamubembereza .Gusa n’ amwe abasigaye nkawe nimugire ubumuntu ubu ibigo bya leta bibafashe nabi kuburyo mwajya kujyanyqga abaturage ibyo bihahiye. oya nimusigeho

Inyamaswa nini zitungwa ni ntoya niko numva bavuga . Ariko niba ariko bimeze uruzabibu rwa Naboti azarubazwa ..
.

Ariko nigute umuturage cyangwa undi muyobozi yakwigereranya n’intore ibarusha intambwe , muyobozi mukurikirane umenyushaka kwiyitirira umukuruw’igihugu uhari natwe nkabatura rwanda tumumenye.

H.E tumuzi mu kurangiza ibibazo neza by’abaturage. Iki twizeyeko cyarangiye. Icyo gisambo bagifate mu gakanu. Kugira icyo upfana na muzehe bisobanuye kwiba abaturage!? Azahanirwe no gusebanya.

Baca umugani ngo “uwakubitira imbwa gusutama, yazimara”! Biriya byo kwambura amasambu n’indi mitungo byarabaye, biraba kandi bizaba! Ndetse nkeka Mutangana uriya uvuzwe, ntacyo bazamutwara. Nonese abacuruzi tuzi bambuwe ibyabo ni bangahe? Reka tutavuga amazina tukagira uwo dukomeretsa! Ukeka se ko biriya hari aho bitaniye n’ibya Kangondo? Tuvuge se ko umukuru w’igihugu atazi icyo kibazo? Muri make: kwambura abaturage ibyabo byinjiye mu muco nk’aho ari ibintu bisanzwe. Umunsi abanyarwanda bamburwa amasambu yabo bakitwa abakodesha, uwo ariwe wese ufite imbaraga yumvise inzira zaharuwe! Niba rero umukuru w’igihugu afashe ingamba zo guhindura umuvuno, azambwirire umujenerali watwmbuye isambu i Rwamgana, agafunga data ndetse bikanamuviramo urupfu. Ubu umulyango we ukaba utuye mubyacu nta nkomyi. Umubyeyi wasigaranye imfumbyi kwirukanka byamuviriye urupfu nawe. Nkeka kandi turi benshi bakeneye kurenganurwa!

Ubwo se ibyo byakubaho ugakomeza kurebera ukumva utari igicucu ? Njye nabatwikiramo bose nabo bakumva ku mubabaro bigaha isomo n’abandi bose. Ni n’uriya mwana umwarimu yavunnye umugongo. Ndi Umubyeyi we nanjye navuna uriya mwarimu umugongo akumva uko bimera

Habayeho ibisobanuro bitanyuze abanyarwanda . Mutangana yaba yaraguze nakarere uyu muturage akaba yarareze uwatafakwiye kurega ? Akarere niko kambuye uyu muturage kagurisha namutangana ? Uyu muturage aramutse abonye ibyemezo bimwemerera kuburanira uwamusigiye yahabwa ubutabera nyabwo