Ingabo z’u Burundi zisobanura ko ibikorwa zatangiranye n’iza RDC bidashingiye kuri gahunda ya EAC

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Burundi, FDNB, gisobanura ko ibikorwa zatangiranye n’iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo, RDC, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bishingiye ku bwumvikane bw’ibihugu byombi, ibyerekeye gahunda y’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba byo ntibiratangira.

Tariki ya 15 Kanama 2022, ingabo z’u Burundi ni bwo zageze muri Kivu y’Amajyepfo. Umuvugizi w’ibikorwa by’ingabo za RDC muri iki gice, Lt Marc Elongo yasobanuye ko zagiye muri gahunda ya EAC.

Yagize ati: “Guhera kuri uyu wa Mbere, ingabo z’u Burundi zinjiye mu karere ka Sokola 2 muri Kivu y’Amajyepfo. Izi ngabo ziri mu kigo cy’imyitozo cya Luberizi kandi zaje muri gahunda yemejwe n’abakuru b’ibihugu bigize EAC.”

Igisirikare cy’u Burundi, mu itangazo ryashyizweho umukono w’umuvugizi wacyo, Col. Biyereke Froribert kuri uyu wa 26 Kanama, cyasobanuye ko aba basirikare bakigera muri Kivu y’Amajyepfo, hamwe n’aba RDC bahise batangira ibikorwa bihuriweho byo kurwanira imitwe yitwaje intwaro.

Kiti: “Abo basirikare boherejwe ku bw’ubwumvikane hagati y’igihugu cy’u Burundi n’icya Repubulika iharanira demukarasi ya Congo, mu kurindira ko hakoherezwa ingabo zo mu karere zumvikanyweho mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba yabereye muri Kenya tariki ya 20 Kamena 2022.”

Igisirikare cy’u Burundi kivuga ko ibikorwa by’aba basirikare hamwe n’aba RDC muri Kivu y’Amajyepfo biri kugenda neza, kandi imitwe yitwaje intwaro imaze kubona uku kwishyira hamwe, yatangiye guhunga.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Ingabo z’u Burundi zisobanura ko ibikorwa zatangiranye n’iza RDC bidashingiye kuri gahunda ya EAC
    Ababahunga nubundi nibo babashyizeho

  2. Ingabo z’u Burundi zisobanura ko ibikorwa zatangiranye n’iza RDC bidashingiye kuri gahunda ya EAC
    Ababahunga nubundi nibo babashyizeho

  3. Ingabo z’u Burundi zisobanura ko ibikorwa zatangiranye n’iza RDC bidashingiye kuri gahunda ya EAC
    Ahubwo abo bitwaje intwaro bahungabanya uutekano wabanyagihugu nabo guashwa vyakarorero

  4. Ingabo z’u Burundi zisobanura ko ibikorwa zatangiranye n’iza RDC bidashingiye kuri gahunda ya EAC
    Ahubwo abo bitwaje intwaro bahungabanya uutekano wabanyagihugu nabo guashwa vyakarorero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *