Rusizi: Akarere karizeza abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma ko kagiye kubashakira amasambu

Nyuma yo kubaha izi matola, akarere kabijeje n'imirima yo guhinga

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi burizeza imiryango 13 y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma igizwe n’abantu 55 batuye mu mudugudu wa Tuwonane, akagari ka Gatsiro, umurenge wa Gihundwe, ivuga ko ifite ibibazo by’ubukene bukabije, kubikemura buhereye ku kuyiha asambu yo guhinga. Iyi miryango ivuga ko yose ikomoka ku musaza witwa Simparikubwabo Augustin w’imyaka 75, ivuga ko […]

Amerika: Yamaze imyaka 28 afunzwe azira umugore warose amufata ku ngufu

Clarence Moses-El ni umunyamerika wahamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya ku gahato umugore witwa Denver, rumukatira igifungo cy’imyaka. Hari mu mwaka w’1987, Denver mbere y’uko ajya kurega Moses yari yaraye asangiye inzoga n’abagabo batatu. Muri iryo joro, yagize inzozi, arota uyu mugabo amusambanya ku gahato, abyuka ajya kumurega kuri Polisi. Moses yatawe muri yombi, aburana ahakana […]

Ingabo z’u Burundi zisobanura ko ibikorwa zatangiranye n’iza RDC bidashingiye kuri gahunda ya EAC

Igisirikare cy’u Burundi, FDNB, gisobanura ko ibikorwa zatangiranye n’iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo, RDC, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bishingiye ku bwumvikane bw’ibihugu byombi, ibyerekeye gahunda y’umuryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba byo ntibiratangira. Tariki ya 15 Kanama 2022, ingabo z’u Burundi ni bwo zageze muri Kivu y’Amajyepfo. Umuvugizi w’ibikorwa by’ingabo za RDC muri iki […]

Umutambiko wa Jacques Tuyisenge watandukanyije Amavubi na Ethiopia

Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yaguye miswi 0-0 na the Walia ya Ethiopia, mu mukino ubanza w’ijonjora ryo gushaka itike ya CHAN 2023. Ethiopia yari yakiriye u Rwanda mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri wabereye kuri Stade ya BĂ©njamin Mkapa i Dar es Salaam muri Tanzania. Ni umukino Ethiopia yasumburijemo Amavubi y’u Rwanda mu gice cya mbere […]

Igitero cy’indege cya Ethiopia i Mekelle biravugwa ko cyahitanye abantu bane

Kuri uyu wa Gatanu, nibura abantu bane, barimo abana babiri, bapfuye abandi icyenda barakomereka mu gitero cy’indege cya Ethiopia cyagabwe kuri Mekele, umurwa mukuru wa Tigray, nk’uko umuyobozi w’ibitaro bikuru by’umujyi yabitangarije AFP. Ibitaro bya Ayder i Mekele “byakiriye abarwayi 13, bane muri bo bakaba bapfuye bahageze. Babiri mu bapfuye ni abana”, uyu ni Dr […]

Museveni yategetse ko abayobozi ba UCAA bahanwa hatitawe ku makosa yaba yarakozwe n’umupilote wa RwandAir

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yasabiye abayobozi b’ikigo cya UCAA gishinzwe indege za gisivile mu gihugu cye guhanwa kubera icyo yise kunanirwa gushyiraho ingamba zihagije z’umutekano ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe. Ni mu ibaruwa ndende Perezida Museveni aheruka kwandikira Gen Katumba Eduard Wamala usanzwe ari Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi muri Uganda, akanaba ufite mu […]

Uruganda Moderna rugiye kurega Pfizer na BioNTech ruzishinja ubujura

Uruganda Moderna rwo muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) rwatangaje ko ruteganya kurega urwa Pfizer na BioNTech mu rukiko rwo muri iki gihugu no mu Budage, ruzishinja ubujura bw’ikiranabuhanga rya mRNA ryifashishwa mu gukora imiti n’inkingo zirimo iz’icyorezo cya Covid-19. Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Moderna, StĂ©phane Bancel, kuri uyu wa 26 Kanama 2022 yasohoye itangazo […]

Perezida Kagame yiyemeje guhagurukira abayobozi ba ‘Tugiye kubikora’

Perezida Paul Kagame yanenze cyane imikorere y’abayobozi birindiriza gukemura ibibazo by’abaturage bakibuka kubikora ari uko bahuye na we, avuga ko agomba guhagurukira bene abo bafite imikorere nk’iyo. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama, ubwo yari i Nyagisenyi ho mu karere ka Nyamagabe aho yari yasuye abagatuye. Ni mu mu ruzinduko […]

Nyamagabe: Perezida Kagame yategetse ko ikibazo cy’uwarokotse jenoside gikemuka mu cyumweru kimwe

Uyu mugore avuga ko umuryango we wambuwe n'umuvandimwe w'umugabo we

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yategetse abayobozi gukemura mu cyumweru ikibazo cy’umuturage wo mu karere ka Nyanza warokotse jenoside yakorewe Abatutsi, batabikora bakazahura n’ibyago. Ni mu gihe yaganiraga n’abaturage bo mu karere ka Nyamagabe kuri uyu wa 26 Kanama 2022, umunsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu ntara y’Amajyepfo, rwabimburiwe n’urwo yagiriye muri Ruhango ejo hashize. […]

Uganda iravugwaho kwima uruhushya rwo gutura umukuru w’inyeshyamba wo muri Sudani

Guverinoma ya Uganda yaba iherutse kwanga icyifuzo cy’umukuru w’inyeshyamba wo muri Sudani wasabaga gutura muri iki gihugu, kubera ko ngo badafite impamvu zifatika barwanira kandi badashaka inzira y’imishyikirano. Amakuru atandukanye avuga ko Umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba wa Sudan Liberation Movement, wo muri Sudani, witwa Abdel Wahid Mohamed Al-Nur, yasabye uruhushya rwo gutura muri Uganda ariko akarwimwa […]

Ituri: Umusirikare wa FARDC yiyahuye nyuma yo kwica mugenzi we

Umusirikare wa FARDC kuri uyu wa Kane, itariki 25 Kanama 2022, yafashe icyemezo cyo kwiyahura nyuma yo kwica mugenzi, ahitwa Komanda mu gasantere k’ubucuruzi ko muri Sheferi ya Basili, muri Teritwari ya Ituri. “Amakuru nuko umusirikare yiyahuye nyuma yo kwica undi musirikare akanarasa abasivili btatu barimo umwana. Hari ahagana saa yine. Ababibonye bavuga ko umwicanyi […]

Guverinoma yasobanuye ikibazo cy’umuturage na Mutangana wiswe umuvandimwe wa Perezida Kagame

Riberakurora wa Adolphe uvuga ko yambuwe umutungo na Mutangana

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye imiterere y’ikibazo cy’umutungo umuturage wo mu murenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango witwa Riberakurora Adolphe yavuze ko afitanye na Mutangana Eugène ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu rwego rw’igihugu rw’iterambere, RDB. Riberakurora yabwiye Perezida Kagame wari wasuye akarere ka Ruhango kuri uyu wa 25 Kanama 2022 ko Mutangana yatwaye inzu n’ikibanza iherereyemo […]

Perezida Kagame yasuye inshuti ye Nyiramandwa wamutumiye iwe

Perezida Paul Kagame uri mu karere ka Nyamagabe, yasuye Nyiramandwa Rachel; umukecuru w’imyaka 110 y’amavuko utuye muri kariya karere. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Perezida Kagame yasuye uyu mukecuru iwe mu rugo, mbere yo guhurira n’abatuye i Nyamagabe i Nyagisenyi. Nyiramandwa wasuwe n’Umukuru w’Igihugu, yamenyekanye cyane mu 2010 ubwo yahuraga na […]

Mukura VS igeze aharindimuka kubera umutoza w’umwarabu iratabaza

Ikipe ya Mukura Victory Sports yatabaje abarimo ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isaba gufashwa kwishyura umunya-Algeria wahoze ari umutoza wayo, bitaba ibyo ikivana muri shampiyona y’u Rwanda. Intandaro y’ibibazo iyi kipe kuri ubu ifite ni Umunya-Algeria Bahloul Djilali wahoze ari umutoza wayo mukuru. Mu Ukwakira 2020 ni bwo uyu mugabo ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa […]

NIDA yibukije ko kugendana indangamuntu ari itegeko isaba ibigo kutazajya bisigarana iz’ababigana

Ikigo cy’Igihugu GishinzweIrangamuntu (NIDA) cyasabye ibitaro, inzego za leta n’ibigo bitandukanye kutazongera gusigarana indangamuntu z’abantu babigana bashaka serivisi zitandukanye, rimwe na rimwe, bikarangira banazibuze bagatangira urugendo rwo gushaka izindi nshya kubera impamvu yasobanuye zirimo n’itegeko rivuga ko umuntu wese aba agomba kugendana indangamuntu kandi kutayigendana bihanwa n’amategeko. Mu itangazo NIDA iheruka gushyira ahagaragara, isobanura ko […]

Minisitiri Tumwebaze yahaye ubutumwa abarimo Nyanzi bishimiye urupfu rwa Gen. Tumwine

Nyanzi uba mu buhungiro muri Kenya yifurije Gen. Tumwine kujya i kuzimu

Minisitiri w’ubuhinzi, ubworozi n’ubworozi muri Uganda, Frank Tumwebaze, yahaye ubutumwa abanyapolitiki barimo impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Stella Nyanzi, bishimiye urupfu rwa General Elly Tumwine wabaye Minisitiri w’umutekano. Inkuru y’urupfu rwa Gen. Tumwine yemejwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Kanama 2022, asobanura ko uyu musirikare yapfiriye mu bitaro by’i […]

João Lourenço mu nzira zo kuyobora Angola mu yindi manda nyuma y’amajwi 51.07% y’agateganyo

Umusimbura wa JosĂ© Eduardo dos Santos yiteguye kuyobora indi manda nyuma y’uko ishyaka rye, MPLA, ritsinze ku bwiganze mu matora rusange. Ariko, mu buryo butigeze bubaho, abatavuga rumwe na leta batsinze mu ntara eshatu, harimo n’umurwa mukuru Luanda, nk’uko ibyavuye mu matora by’agateganyo bibigaragaza. JoĂŁo Lourenço, uri ku butegetsi kuva mu 2017 akaba n’umuyobozi w’ishyaka […]

Abimukira barebwa n’amasezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda bamaze kurenga ibihumbi 22

Minisiteri y’ingabo y’u Bwongereza ivuga ko umubare w’agateganyo w’abimukira binjiye mu Bwongereza bakoresheje ubwato buto guhera muri Mutarama 2022 kugeza tariki ya 22 Kanama, ari 22,670. Abinjira muri ubu buryo butemewe guhera muri Mutarama ni bo barebwa n’amasezerano y’abimukira n’iterambere ry’ubukungu guverinoma y’u Rwanda yagiranye n’iy’u Bwongereza muri Mata 2022. Iyi Minisiteri isobanura ko tariki […]

Lubumbashi: Umugabo yashatse gushyingira umugore we undi mugabo yiyita nyirarume ku 4000$

Mu Mujyi wa Lubumbashi mu Ntara ya Haut-Katanga, mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, haravugwa agashya k’umugabo wafashe icyemezo cyo guha umugore we undi mugabo ngo bashyingiranwe ku madolari 4000. Amakuru agera ku rubuga Actu7.cd dukesha iyi nkuru, aravuga ko uwo mugabo yigize nyirarume w’umugore we akamushyingira undi mugabo wari uturutse mur […]

Maj. Ngoma avuga ko FARDC idafite ubushobozi bwo gukura M23 i Bunagana

Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu rwego, Major Willy Ngoma, avuga ko igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, kidafite ubushobozi bwo kubirukana mu mujyi wa Bunagana bafashe. M23 yafashe Bunagana mu gitondo cya tariki ya 13 Kamena 2022, imenyesha Abanyekongo n’amahanga ko izava muri uyu mujyi mu gihe Leta ya RD Congo […]

Kenya: Odinga na Karua babwiye urukiko ko hari abanyamahanga bagize uruhare mu byavuye mu matora

Amatora y’umukuru w’igihugu ya 2022 muri Kenya yakozwemo uburiganya mbere y’itariki ya 9 Kanama binyuze mu bantu 21 barimo abanyamahanga 19 n’Abanyakenya babiri, bari bafite ikoranabuhanga ry’ikigo cy’amatora, nk’uko byatangajwe n’umukandida wa Azimio, Raila Odinga, na mugenzi we biyamamazanye, Martha Karua, mu rukiko. Raila Odinga na Martha Karua bongeraho ko ubu buriganya bwatangiye muri Werurwe […]

OTAN itewe ubwoba n’aba-hackers bari kugurisha amakuru y’uko bakora misile

Ishyirahamwe ry’ubwirinzi bwa gisirikare rihuje ibihugu by’amajyaruguru n’uburengerazuba bw’Uburayi na Amerika (NATO/OTAN) ririmo kugenzura ingaruka zo kuba hari amakuru y’ibanga rya gisirikare yibwe arimo kugurishwa n’aba-hackers kuri internet. Aya makuru arimo inyandiko shingiro z’uko bakora intwaro zirimo gukoreshwa n’inshuti za OTAN mu ntambara yo muri Ukraine. Aba-hackers barimo kugurisha izo nyandiko nyuma y’uko bazibye ku […]

Jimmy Gatete ategerejwe i Kigali

Rutahizamu Jimmy Gatete wakanyujijeho mu kipe y’igihugu ‘Amavubi’, ategerejwe i Kigali hano mu Rwanda aho agomba kugera hano mu Rwanda mu Ukwakira. Jimmy Gatete azaba aje muri gahunda yo gutegura igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago kigomba kubera mu Rwanda. Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ry’abahoze bakina ruhago ku Isi ryasinyanye amasezerano n’ishyirahamwe […]