Mu gihe abanyarwanda bose kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare bazindukiye mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi, n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrica, bifatanyije n’abaturage b’icyo gihugu mu muganda.
Muri ibyo bikorwa harimo gusukura imihanda n’imiyoboro y’amazi iba ku mihanda no mu bice bigize Bangui ndetse no gutoragura amashashi aba yajugunywe muri iyo miyoboro y’amazi.
Mu bayobozi bitabiriye uyu muganda, harimo umuyobozi w’akarere ka 8 witwa Dekaie Elizabeth, na Chief Superintendent of Police (CSP) Benoit Nsengiyumva, wari uyoboye abapolisi b’u Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Elizabeth yashimiye abapolisi b’u Rwanda batangije iki gikorwa cy’umuganda, anasaba abaturage bo muri ako karere gufatira urugero ku bapolisi b’u Rwanda by’umwihariko n’abanyarwanda muri rusange, nabo umuganda ukaba umuco wabo.
Yavuze ati:”Iki gikorwa ni icy’agaciro kandi ni ingenzi kuri twe, kirerekana umuco w’ubufatanye, ubwiyunge n’amahoro bigamije guhindura igihugu cyacu kikaba cyiza ndetse n’abaturage bagituye.”
Chief Supt. Nsengiyumva yabwiye abaturage ko isuku ari isoko y’ubuzima, ababwira ko abanyarwanda bamaze kuyigira umuco, kandi ikaba ari imwe mu ndangagaciro zabo, ikaba ituma birinda indwara ziterwa n’umwanda, zaba izishobora kubafata bo ubwabo cyangwa abaturage muri rusange, iyo birinze izo ndwara rero bigatuma bagera ku iterambere rirambye.
Muri Centrafrica hari abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 450, muri bo harimo amatsinda 2 yitwa Formed Police Unit (FPU), n’irindi 1 ryitwa Protection Support Unit (PSU), buri ryose rikaba rigizwe n’abapolisi 140.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


