Ukraine ivuga ko yashenye umurongo w’ubwirinzi mu gace kagenzurwaga n’Uburusiya

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Ukraine kivuga ko cyameneye mu murongo wa mbere w’ubwirinzi bw’Uburusiya mu karere bwigaruriye ka Kherson.

Uko gutera intambwe kwatangajwe gusa nk’ukugize igitero cyo kwigaranzura cyari kimaze igihe kirekire gitegerejwe, kirimo gukorwa na Ukraine, mu kugerageza kwisubiza amajyepfo y’igihugu nk’uko BBC yabitangaje.

Bikurikiye ibyumweru byari bishize by’ibitero bya Ukraine bigamije kuburizamo inzira z’ingenzi abasirikare b’Uburusiya baho bakoresha mu kongera abasirikare n’ibikoresho.

Igisirikare cy’Uburusiya kivuga ko abasirikare ba Ukraine “batakaje byinshi” mu igerageza ryananiwe ryo gukora igitero.

Ibi bivugwa na Ukraine n’Uburusiya ntibyagenzuwe mu buryo bwigenga.

Uburusiya bugenzura ibice binini by’akarere ka Kherson ko muri Ukraine, kuva bwayigabaho igitero ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Mbere yaho ku wa mbere, itsinda ry’ibikorwa rya Ukraine ryo mu mujyi wa Kakhovka wo mu majyepfo ryavuze ko umutwe (itsinda) w’abasirikare bashyigikiwe n’Uburusiya wavuye mu birindiro byawo mu karere ka Kherson.

Ryongeyeho ko abasirikare b’Uburusiya bamanukira mu mitaka batanga inyunganizi, bahunze urugamba.

Oleksiy Arestovych, umujyanama w’umukuru w’ibiro bya Perezida Volodymyr Zelensky, nyuma yanavuze ko abasirikare ba Ukraine “bameneye mu murongo wa mbere wo ku rugamba ahantu henshi”.

Hagati aho, ababibonye batangaje ko bumvise ibiturika bindi mu mijyi ya Kherson na Nova Kakhovka, ku ntera ya kilometero hafi 55 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba uvuye mu murwa mukuru w’ako karere.

Ahantu h’ingenzi ho kwambukira ku mugezi wa Dnipro ho kuri iyo mijyi ibiri, hakomeje kwibasirwa n’igisirikare cya Ukraine mu byumweru bya vuba aha bishize.

Kherson, yari ituwe n’abaturage 290,000 mbere y’iyi ntambara, ni wo murwa mukuru w’akarere wonyine wafashwe n’abasirikare b’Uburusiya. Ubu itegekwa n’abategetsi bashyigikiwe n’Uburusiya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *