Umugabo w’Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda witwa Fille Mutoni, ari we Katamba uzwi nka MC Kats, avuga ko ari kurebana nabi na nyirabukwe bitewe n’uko ari kugira uruhare mu kumwima abana be kandi we yaramugiriye neza. Kats aherutse kugaragara ari guterana amagambo na nyirabukwe amushinja kumwima abana be. Ku rukuta rwe Instagram, yemeye ko atabikoze mu buryo bukwiriye ariko ko icyo arwanira ari ukuri. Yagize ati ” Mpa umwana wanjye urebe ko hari ikibazo tiuzongera kugirana. Yewe naranapfukamye ariko nibitagira icyo bitanga amategeko niyo azifashishwa.” ” Ndikubikora mu nzira zitarizo ariko niko kuri, niko byakagenze.” Umugore we, yavuze ko ataza kwihanganira ibyo kuba Kats babyaranye yaratutse nyina. https://bwiza.com/?Gutuka-mama-ntabwo-nabyihanganira-Fille-Mutoni-abwira-Mc-Kats Uyu mukecuru ntacyo aravuga ku guhangana n’umukwe we.


