Umuhanzi Itahiwacu Bruce ukunzwe mu muziki nka Bruce Melodie, yataramiye abatuye i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi nyuma y’amasaha make avuye muri gereza.
Uyu muhanzi wari umaze iminsi afungiwe mu gihugu cy’u Burundi ashinjwa ubutekamutwe, ku mugoroba w’ejo ku wa Gatanu ni bwo yarekuwe na Parquet yo mu gace ka Ntahangwa i Bujumbura, habura amasaha make ngo ajye gutaramira abakunzi be.
Bruce Melodie wari ufite ibitaramo bibiri i Bujumbura, yakoreye icya mbere ahitwa Zion Beach ku nkengero z’ikiyaga cya Tanzania. Ni igitaramo cyitabiriwe n’abatari bake ugereranyije n’isanganya uyu musore yahuye na ryo kuva ageze i Bujumbura ku wa Gatatu w’iki cyumweru.
Saa munani n’iminota itanu ni bwo Melodie yageze ku rubyiniro, aririmba indirimbo ze zakunzwe n’abatari bake mu bihe bitandukanye.
Ni Bruce Melodie byagaragaraga ko atishimye cyane nka wa wundi w’ibitwenge no gutebya bidashira, gusa abenshi bakaba babihuje n’ibihe bigoye yari amazemo iminsi ndetse n’umunaniro.
Uyu musore cyakora cyo mbere y’uko atangira gutaramira abakunzi be yabijeje ko abaririmbira indirimbo zose mu rwego rwo kubaha ibyishimo bisesuye.
Melodie wabwiye Abarundi ko ari iwabo mu rugo, abifashijwemo na DJ Briane wavangaga umuziki yaririmbye mu buryo bwa Live indirimbo ze zakunzwe nka Ndi mu kinya yatangiriyeho, Katapila, Tuza yafatanyije na Allioni, Inkovu, Nta kibazo, Twongere, Turaberanye, Ntujya unkinisha, Embelazzo, Katerina, Saa moya, Ak’inyuma n’izindi.
Uyu muhanzi ukunze kwitazira ‘Igitangaza’ yasoreje ku ndirimbi ‘Bado’, gusa mu isaha irenga yamaze ku rubyiniro abakunzi be byagaragaraga ko bakinyotewe no gukomeza kumva icyanga cy’ijwi rye rinyura amatwi.



2 Responses
Bruce Melodie yasusurukije Abarundi nyuma yo kuva muri gereza
Natwe nkabafana bamuzika twishimiye ifungurwa rya bruce mellodi
Bruce Melodie yasusurukije Abarundi nyuma yo kuva muri gereza
Natwe nkabafana bamuzika twishimiye ifungurwa rya bruce mellodi