Perezida Ndayishimiye yaburiye ‘ibihangange’ bifite gahunda yo kumukorera Coup d’état

Sangiza iyi nkuru

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yasabye abo yise ibihangange bifite gahunda yo kumuhirika ku butegetsi gusubiza inkota mu rwubati, ngo kuko nta wuzabigerageza ngo bimugwe amahoro.

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 02 Nzeri, ubwo yari mu mujyi wa Gitega mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko hari bamwe mu bo bafatanya kuyobora u Burundi biyita ibihangange bafite gahunda yo kumuhirika ku butegetsi, gusa abasaba gushyira hasi kuko agahuru k’imbwa kamaze gushya.

Ati: “Mu bamfasha ndagira ngo iyo ushaka amahoro ntabwo ukina n’igihugu. Igihugu ugitera akageri cyo kikagutera umugeri. Ndagira ngo mbwire abantu biyita ibihangange, shyira hasi. Shyira hasi agahuru k’imbwa kahiye.”

Perezida w’u Burundi yagereranyije abashaka kumuhirika n’uwitwa Maconco wari umukwe w’umwami Mwezi w’u Burundi utaranyuzwe no kuba sebukwe yari yaramushyingiye ndetse akanamuha intara yo gutwara bikarangira ashatse kumuhirika, undi na we amuteza ingabo ze birangira zimwivuganye.

Yasabye bariya yise ba ‘Maconco’ gusubiza inkota zabo mu rwubati, ngo kuko nibiba ngombwa ko arwana na bo azabikora kandi akabatsinda.

Ati: “Ba Maconco nibasubize inkota mu rwubati, kuko bazapfa batahageze [ku butegetsi]. None umujenerali hari uwamuca mu rihumye akamukorera coup d’etat yemwe? Uwo muntu ni nde? Naze ntacyo duhangane, ku izina ry’Imana nzamunesha.”

Perezida Evariste Ndayishimiye yatanze urundi rugero rw’isake n’intama byabanaga mu rugo, hanyuma bigeze ku bunani isake izinduka ibika yibutsa ba nyirurugo ko bwakeye kugira ngo barye intama.

Yavuze ko intama yabyumvise ikinumira, gusa bikarangira isake ari yo ikozwemo umunsi mukuru. Ni imvugo yakoresheje agaragaza ko abafite gahunda yo kumwivugana bishobora kuzarangira ari bo babigendeyemo.

Ati: “Abo rero baza bibikisha bavuga utugambo, ubabwire uti Neva amaze guhura n’ibikomeye byinshi utwo ni ubusa imbere ye. Uti niba uri umugabo hagarara imbere ye.”

Perezida Ndayishimiye yaboneyeho kwizeza abaturage b’igihugu cye ko nta Coup d’etat imwe cyangwa intambara izongera kukirangwamo, ashimangira ko uwifuza ko igihugu cye kitaba icy’amata n’ubuki yamaze gutsindwa kera.

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi ntiyigeze avuga mu mazina ababa bafite umugambi wo kumuhirika ku butegetsi yaburiye.

Cyakora cyo yeruye ko uwo mugambi uriho, mu gihe hari amakuru amaze igihe avuga ko adacana uwaka na Minisitiri w’Intebe w’igihugu cye, Alain-Guillaume Bunyoni.

Ndayishimiye na Bunyoni ni abagabo bombi bafite ijambo rikomeye mu Burundi, dore ko umwe yahoze ari Général Major mu ngabo z’u Burundi [Ndayishimiye] mbere yo gusezererwa mu gisirikare muri 2015, mu gihe undi akaba agifite ipeti rya Général [Bunyoni].

Bivugwa ko umwuka mubi hagati ya Ndayishimiye na Bunyoni wahoze ari umukuru wa Polisi y’u Burundi ari uko uyu wa kabiri akunze kwitambika Umukuru w’Igihugu muri gahunda zitandukanye, bijyanye no kuba asa n’aho amurusha ijambo.

Ni ibintu Perezida Ndayishimiye nk’umukuru w’igihugu adakozwa, kuko bituma adashyira mu bikorwa ibyo yemereye Abarundi nyuma yo kumutorera kuyobora kiriya gihugu mu myaka irenga ibiri ishize.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Perezida Ndayishimiye yaburiye ‘ibihangange’ bifite gahunda yo kumukorera Coup d’état
    uyu muyobozi nawe afite iterabwoba ryinshi cyane.Nahame hamwe akosore ibitagenda

  2. Perezida Ndayishimiye yaburiye ‘ibihangange’ bifite gahunda yo kumukorera Coup d’état
    uyu muyobozi nawe afite iterabwoba ryinshi cyane.Nahame hamwe akosore ibitagenda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *