6-4.jpg

Didier Drogba na Juan Pablo bibiye akabanga abana barererwa muri Academy z’i Rubavu (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Umunya-Côte d’Ivoire Yves Didier Drogba ndetse n’umunya-Argentine Juan Pablo Sorín, basuye amarerero y’umupira w’amaguru yo mu karere ka Rubavu baha impanuro abana bitegura kuzavamo abakinnyi b’umupira w’amaguru.

Drogba ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza b’ibihe byose umugabane wa Afurika watunze yamenyekanye cyane mu kipe ya Chelsea yo mu Bwongereza, mu gihe Juan Pablo we yamenyekanye cyane mu makipe arimo FC Barcelona yo muri Espagne na PSG yo mu Bufaransa.

VIDEO: Didier Drogba,Juan Pablo visit football academies in Rwanda : Didier Drogba kuri stade Rubavu

Aba bagabo bombi bari mu Rwanda kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, aho bitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi uheruka kubera mu Kinigi mu karere ka Musanze.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Nzeri ni bwo basuye abana bo mu marererero atandukanye yo mu karere ka Rubavu, mu gikorwa cyabereye kuri Stade Umuganda. Aba banyabigwi bari baherekejwe n’abarimo Kambogo Ildephonse uyobora kariya karere.

Abana basuye bari mu byiciro bitandukanye kuva ku myaka itanu kugeza kuri 15.

Ni igikorwa cyaranzwe no kuganira hagati y’abana, Drogba na Pablo; gukina na bo ndetse no kwifotozanya.

Drogba na Juan Pablo bagaragaje ko bishimiye cyane guhura na bariya bana, mu mpanuro babahaye harimo gukunda umupira w’amaguru ndetse no kuryoherwa na wo, kugira indoto zo kuba Drogba na Pablo b’ejo hazaza, ndetse no gukora cyane.

Drogba yitanzeho urugero ati: “Njyewe sinari mfite impano ihambaye, ariko kugira ngo mbe umukinnyi wabigize umwuga nakoze cyane, ntega amatwi abatoza bose ndetse ngerageza no kwigira ku beza.”

Uyu munya-Côte d’Ivoire yijeje abana ko ibyo yababwiye nibabyitaho nta kabuza bazagera kure hashoboka.

6-4.jpg

4-9.jpg

drogba_3.jpg

7-2.jpg

9-4.jpg

drogba.jpg

1-17.jpg

11-3.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *