Ndabasaba ko mwasezerera Monastir kuko ntiyadutera ubwoba_Gen James Kabarebe ku bakinnyi ba APR FC

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe, yasabye abakinnyi b’iyi kipe gukora ishoboka bagasezerera AS Monastir kuko idateye ubwoba, ikindi ubuyobozi bukaba bubafitiye icyizere cy’uko bagomba kubigeraho.

Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Nzeri ni bwo APR FC igomba kwakira AS Monastir yo muri Tunisie, mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league uzabera kuri Stade ya Huye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo ubuyobozi bwa APR FC burangajwe imbere na Gen James Kabarebe bwasuye iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu mu myitozo, buha abakinnyi impanuro.

Gen Kabarebe yabwiye abakinnyi ba APR FC ko ari beza ndetse bakaba bitezweho byinshi, kuko byose babifite kandi ko nk’ikipe ikinamo abanyarwanda bagomba kubyerekana batsinda Monastir.

Ati: “Nta bintu byinshi nshaka kuvuga uyu munsi kuko ndabizera cyane, nzi ko mushoboye kuko ahenshi mugenda munyura murabigaragaza. Abanyarwanda tubitezeho byinshi kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Huye mufite umutoza ukomeye, ibyo rero biri mu biduha icyizere cyo kwitwara neza kuri uyu wa Gatandatu.”

“Ndabasaba ko mwasezerera iyi kipe kuko ntiyadutera ubwoba, kuko n’izindi zagiye zinyura hano zabonye ko ikipe ya APR atari ikipe wanyuraho uko wiboneye. Ikipe yanyu mwese muri Abanyarwanda murumvikana mu rurimi, ibi bigomba kubatera ishema mukanabitwereka mu kibuga mutsinda iyi US Monastir.”

Gen James Kabarebe yaboneyeho kwizeza abakinnyi ba APR FC ko ubuyobozi bwiteguye kubakorera byose mu gihe baba batsinze uriya mukino.

Ati: “Murabizi ko nta kipe ijya idutsindira hano, natwe rero dutsinde hakiri kare kandi nimusezerera iyi kipe ubuyobozi burahari ngo bubagenere ibyo bubagomba, kuko namwe muba mwakoze akazi gakomeye. Ubwo rero gahunda ibe iyo gutsinda kandi tuzitware neza no muyindi mikino izakurikiraho.”

Mu gihe APR FC yaba isezereye Monastir, yahurira mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league na Al Ahly yo mu Misiri.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ndabasaba ko mwasezerera Monastir kuko ntiyadutera ubwoba_Gen James Kabarebe ku bakinnyi ba APR FC
    apr dukunda nitsinda nzakugurira icupa

  2. Ndabasaba ko mwasezerera Monastir kuko ntiyadutera ubwoba_Gen James Kabarebe ku bakinnyi ba APR FC
    apr dukunda nitsinda nzakugurira icupa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *