Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC), basanze Ikigo gishinzwe imiturire (RHA), kitarakurikije amategeko mu gutanga amasoko arimo 13 afite agaciro ka miliyari zisaga 22. Aba badepite bumvise ibisobanuro bya RHA kuri iyi ngingo. Basabye kugabanya amafaranga y’ubukode bw’aho inzego za Leta zikorera, yavuye kuri milliyari 3 agera kuri milliyari 7 ku mwaka, ndetse n’umwenda iki kigo kibereyemo ikigo cy’imisoro n’amahoro ungana na Milliyari 6 na miliyoni 300. Banashimye uburyo iki kigo cyacunze neza umutungo. Perezida wa Komisiyo yasabye ko ibigo biza gusobanura imikoreshereze y’umutungo byajya biza bifite amakuru ahagije. Nyuma yo kwakira ibisobanuro by’ibi bigo bigera kuri 85 bizitaba, abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu bakora raporo ikazashyikirizwa inteko rusange y’abadepite.


