Abantu 5 nibo bitabye Imana abandi barakomereka mu mpanuka y’imodoka yabereye mu Karere ka Kyegegwa mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2017.
Umuvugizi wa Polisi muri aka Karere, Tumushabe Lydia, yavuze ko iyi mpanuka yabereye ahitwa Migongwe mu gace ka Kakabara aho iyi modoka yabirindutse kubera umuvuduko mwinshi .
Tumushabe aganira n’Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru, yagize ati “Imodoka ifite Puraki UAZ 640 W yari ihetse abantu 14 aho yaje guta icyerekezo nyuma y’uko ipine rituritse’’.
Akomeza avuga ko nyuma y’uko ipine rituritse iyi modoka yahise yibirindura kubera ko umushoferi yari afite umuvuduko mwinshi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Tumushabe asaba abaturage kubyaza umusaruro ubukangurambaga bugikomeje bwabashyiriweho bwiswe Operation fika salaama bugamije kubwira ababishinzwe ari bo abashoferi batwara imodoka nabi.
Abaguye muri iyi mpanuka ni uwitwa Sedrack Webale n’umugore we Grace Namatovu n’abandi bantu bakuze kugeza ubu imyirondoro yabo itaramenyekana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gabriel Habineza/Bwiza.com


