Umupadiri yihanije abagore n’abakobwa bambara amapatalo n’indi myenda ireshya abagabo
Umupadiri uzwi ku mazina ya Father Sharlom wo mu gihugu cy’u Buhinde yatangaje ko atazigera aha amasakaramentu umugore cyangwa umukobwa wambaye imyenda yagenewe abantu b’igitsinagabo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mupadiri yatangaje ibi avuga ko nta na hamwe Bibiliya yemerara abagore cyangwa abakobwa kwambara bene iyi myambaro ndetse ko bafite iyabo ibagenewe kuva kera bityo bakaba bagomba […]
Umuhanzi Ali Kiba yakiriwe na Perezidansi ya Tanzaniya avuye muri Afurika y’Epfo
Umuhanzi Ali Kiba na Wizkid baraye bavuye mu marushanwa ya MTV yaberaga muri Repubulika y’Afurika y’Epfo kuri uyu wa gatatu tariki ya mbere Werurwe 2017. Aba bahanzi bakaba ari na bamwe mu bahanzi bitwaye neza mu irushanwa ndetse bakaba banatahukanye ibikombe. Umuhanzi Ali Kiba akaba we by’umwihariko yahawe ikaze na Perezidansi ya Tanzaniya ndetse bakanafatanya […]
Kamonyi: Umwana w’imyaka 9 yishwe anigiwe mu ishyamba
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2017, ahagana saa munani z’amanywa (14:00) nibwo umwana w’umukobwa witwaga Mutesi Chantal wari mu kigero cy’imyaka 9 mwene Shamukiga Pierre nawe uherutse kwitaba Imana bitunguranye, yishwe anizwe n’umuntu utaramenyekana. Ubu bwicanyi bwabereye mu kagari ka Buguri, umurenge wa Rukoma ho mu karere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepho, aho […]
Amarushanwa y’Igikombe cy’Amahoro cya 2017 agiye gutangira
Amarushanwa y’Igikombe cy’Amahoro agiye gutangira guhera ku itariki 07 Werurwe akazabanzirizwa n’imikino yo gukuranwamo, aho amakipe 22 biteganyijwe ko azahangana mu cyiciro cya mbere hakazavamo 16 azahatana muri 1/16 biteganyijwe ko kizatangira kuwa 19 Mata 2017. Imikino yo gukuranwamo izaba kuwa 07 no kuwa 08 Werurwe, izavamo amakipe 11 yatsinze neza ndetse n’atanu yatsinzwe yagerageje […]
Umuyobozi w’Ikinyamakuru Rugari yahagaritswe mu mwuga anamburwa ikarita y’akazi
Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 1 Werurwe 2017, Komite Ndangamyitwarire y’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) yafashe umwanzuro wo guhagarika by’agateganyo mu mwuga w’Itangazamakuru, Umunyamakuru Niyonambaza Assouman uyobora Ikinyamakuru Rugari ndetse ihita inamwambura ikarita y’akazi nyuma y’ibibazo yagiranye na UTAB (University of Technology and Arts of Byumba). [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uretse guhagarikwa by’agateganyo , Komite ya RMC […]
Amagambo y’urukundo Perezida Zuma yandikiwe n’umugore we muto yibajijweho byinshi
Umwe mu bagore ba Perezida wa repubulika y’Afurika y’Epfo Jacob Zuma, Thobeka Zuma aherutse kwandika ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram amagambo adasanzwe y’urukundo akunda umugabo we Jacob Zuma yakoze ku mitima ya benshi. Uyu mugore yatangaje ko atabashije guhisha amarangamutima ye ku mugabo we nk’uko bayaba no ku wundi wese. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu ntangiriro z’uyu […]
Uganda: Impanuka yahitanye 5 abandi barakomereka
Abantu 5 nibo bitabye Imana abandi barakomereka mu mpanuka y’imodoka yabereye mu Karere ka Kyegegwa mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2017. Umuvugizi wa Polisi muri aka Karere, Tumushabe Lydia, yavuze ko iyi mpanuka yabereye ahitwa Migongwe mu gace ka Kakabara aho iyi modoka yabirindutse kubera umuvuduko mwinshi . Tumushabe […]
Kigali: Abashoferi batinza abagenzi n’abakora amakosa nkana akabo kashobotse
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) kigiye gushyiraho ikarita izafasha mu kugenzura imyitwarire y’abashoferi. Iyo karita ikozwe mu buryo bugezweho, izajyaho muri uku kwezi kwa Werurwe 2017, ikazifashishwa mu kugenzura abashoferi batwara abagenzi mu mujyi wa Kigali. Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’agashami gashinzwe gutwara abantu muri RURA, Emmanuel Asaba Katabarwa, ngo […]
Burundi: Ihuriro CNARED rirwanya ubutegetsi ryatoye umuyobozi mushya
Guhera kuri uyu wa 28 gashyantare 2017 ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, CNARED, ryabonye umuyobozi mushya ari we Charles Nditije uyobora igice cya UPRONA kitemewe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu. Iyi nkuru dukesha urubuga Ubmnews rwo mu Burundi iravuga ko amatora yabaye kuwa kabiri, itariki 28 Gashyantare 2017 akabera mu gihugu cy’u Bubiligi. Charles […]
Gicumbi: Gahunda yo kugenzurana no kwigiranaho hagati y’imirenge yitezweho kuzanoza imikorere
Gahunda yo kugenzurana no kwigiranaho hagati y’Imirenge igize Akarere ka Gicumbi yitezweho kuzanoza imikorere nk’uko byatangajwe mu nama yo kurebera hamwe ibyavuye muri iyi gahunda yateraniye mu Cyumba cy’inama cy’ako Karere iyoborwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Jabo Paul, ikaba yaranitabiriwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’ab’Utugari bikagize, Abayobozi b’Ibigo Nderabuzima n’Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri. Iyi nama ikaba […]
Afrika y’Epfo: Abakobwa bambaye ubusa, intwaro nshya yifashishwa n'amabandi
Polisi yo muri Repubulika y’Afurika y’Epfo yatangaje ko igiye gutangira igikorwa cyo gushakisha ibico by’amabandi akomeje gutwara utw’abandi yifashishije abakobwa bambaye ubusa. Iyi Polisi itangaza ko amabandi yo hirya no hino muri kirya gihugu afite amayeri mashya yo kwifashisha abakobwa bakambara ubusa ku mihanda ngo abantu babarangarire bityo nay o abone uko yiba. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] […]
Ese Buhari ashobora kwiyongera ku rutonde rw’abaperezida bapfuye bakiri mu mirimo?
Impuha zikomeje kuvugwa hirya no hino ku buzima bwa perezida wa Nigeria, Buhari na perezida wa Algeria Bouteflika zatumye benshi muri Afurika basubiza amaso inyuma bibuka abakuru b’ibihugu bagera ku 10 bapfuye bakiri mu mirimo yabo. 1 . Micheal Sata, wahoze ari perezida wa Zambia Micheal Sata niwe mukuru w’igihugu uherutse kwitaba Imana akiri mu […]
Kayonza: Mu bitaro bya Gahini, ayo bakatwa ntibayishyurirwa
Abakozi b’ibitaro bya Gahini mu karere ka Kayonza, bavuga ko bakatwa amafaranga ku mushahara wa buri kwezi. Ayo ni amafaranga yagenewe ubwiteganyirize muri RSSB no kwishyura imyenda ya buruse mu cyitwaga SFAR, nyamara yose ngo ntatangwa. Ubuyobozi buvuga ko impamvu batishyura ari umwenda wa miliyoni 200 mituweli ifitiye ibyo bitaro. Ibi abakozi babifata nk’akarengane kamaze […]
Ese Uganda ntizongera gutungwa agatoki ko iri inyuma M23?
Kuva mu mwaka wa 2012 ubwo inyeshyamba za M23 zari zarakamajeje zigaba ibitero ku butaka bwa Leta ya Congo, Leta ya Uganda n’iy’u Rwanda zagiye zitungwa agatoki ko ziri inyuma abo barwanyi ariko hakabura gihamya dore ko izi Leta zombi zanagiye zibitera utwatsi. Nyuma yaho izi nyeshyamba zitangarije ko zihagaritse imirwano mu Ugushyingo 2013, nibwo […]
Abafaransa basabye Perezida Obama kwiyamamariza kubayobora
Umuntu utaramenyekana amazina wahimbye paji yitwa “Obama 2017” ku rubuga nkoranyambaga rwa facebook muri uku kwezi gusoje yanditse kuri urwo rukuta asa n’uwikinira asaba ko uwahoze ari Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika Barack Obama yakwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu bufaransa, aho abasaga Miliyoni bamaze kwandika bamusubiza bamugaragariza ko babishyigikiye.  Uyu muntu wanditse ibi […]
Uganda ku mwanya wa mbere mu bihugu 10 bivuga Icyongereza neza muri Afurika
Ngo imitima y’Abanyanijeriya benshi ngo ishobora gushengurwa na raporo yashyizwe ahagaragara na World Linguistic Society yashyize Uganda ku mwanya wa mbere w’ibihugu bivuga Icyongereza neza mu gihe Nigeria itanagaragara no mu bihugu 10 bya mbere. Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na World Linguistic Society buvuga, igihugu cya Uganda nicyo kiza ku mwanya wa mbere mu bihugu bivuga […]
RDC: Hamaze kwemezwa itariki umurambo wa Tshisekedi uzagerezwa i Kinshasa
Umurambo w’umunyapolitiki Etienne Tshisekedi uherutse kwitaba Imana aguye mu Bitaro byo mu Bubiligi uuzagezwa I Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kuwa gatandatu, itariki 11 Werurwe nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuryango we ryashyizweho umukono n’umuvandimwe wa nyakwigendera Musenyeri GĂ©rard Mulumba n’umugore we Marthe Kasalu rivuga. “ Nyuma yo kujya inama mu […]
U Bufaransa: Perezida Hollande yarokotse isasu rikomeretsa babiri
Perezida w’igihugu cy’u Bufaransa yarokotse urupfu ubwo umwe mu bapolisi bari barinze umutekano yarasaga mu buryo butunguranye isasu rigakomeretsa abantu babiri. Dailynews dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu mupolisi yarashe mu gihe Perezida Hollande yarimo avuga ijambo mu muhango wo gutaha ku mugaragaro umuhanda wa Gari ya Moshi mu gace ka Villognon ku mugoroba wo […]