Abaturage bari guhunga bavuga ko hari gutegurwa imirwano simusiga hagati ya FARDC na M23

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bari guhunga ibice byo mu Burasirazuba bwa DR Congo byegereye Uganda ku mupaka wa Busanza ahitwa Kitagoma, bavuga ko barebye imyiteguro iri gukorwa n’Ingabo za FARDC, imirwano hagati yabo na M23 ishobora kuba isaha iyo ariyo yose kandi izaba ari simusiga, bityo bakaba bari gukuramo akabo karenge mbere y’uko ibyo biba bakiri muri Congo.

Umunyamakuru Ignatius BAHIZI wa VOA wageze i Busanza yavuze ko ” Nabonye ibintu biteye urujijo kuko bamwe mu baturage bari guhunguka bava mu nkambi ya Nyakabande, abandi bagatahuka bajya muri Congo.”

Abinjira muri Congo bavuga ko badatahutse. Umwe mu bagore ati ” Twabuze amahitamo kuko badusabye kujya mu nkambi ya Nyakabande cyangwa tukajya iwacu muri Congo. Ubu ngiye gufata abana banjye nibanyemerera ndahita ngaruka noneho njye mu nkambi ya Nyakabande.”

Undi wari urimo guhunga yibajije ati ” Ntabwo nzi impamvu bari gutaha. Iyo duhura nabo twakabahaye amakuru ko bari gusanga umuriro.”

Umunyamakuru Bahizi ati ” Kuri ubu ahahunga batubwira ko n’ubwo hashira umwanya batumvise amasasu, hari ibikorwa by’imyiteguro ya gisirikare cyane cyane ku ruhande rwa Leta (FARDC) ariko bumva n’amakuru ko no ku ruhande rw’abarwanya Leta (M23) bari kwitegura kandi ko imirwano isaha iyo ariyo yose yabaho akaba ariyo mpamvu bari guhunga.”

Umuyobozi w’Umupaka muto wa Busanza, Emmanuel Ndekezi, mu Lufumbila ati ” Abari guhunga ntabwo ari abegereye umupaka.”

FARDC iherutse gutangaza ko izakora ibishoboka byose ikisubiza Bunagana mu gihe M23 yavuze ko bitashoboka ko yamburwa ako gace. ” Iti tuharekure tujye kuba he? Tubeho nta gihugu?”. Ni mu gihe izi mpande zombi zitari ziherutse gucakirana.

Kuri ubu impungenge ni zose ko n’uyu mupaka wa Busanza wafungwa mu gihe Bunagana yo imaze amezi asaga atatu mu maboko ya M23.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abaturage bari guhunga bavuga ko hari gutegurwa imirwano simusiga hagati ya FARDC na M23
    Nyamara ibintu bizakara umunsi umwe

  2. Abaturage bari guhunga bavuga ko hari gutegurwa imirwano simusiga hagati ya FARDC na M23
    Nyamara ibintu bizakara umunsi umwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *