RDC: Abasirikare 75 ba hafi ya Gen Philémon Yav na bo batawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kuri uyu wa Kane cyataye muri yombi abasirikare 75 ba hafi ya Lt Gén Philémon Yav kugira ngo kibakoreho iperereza ryerekeye umugambi wa Coup d’état ashinjwa.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 19 Nzeri ni bwo Gén Yav bakunda kwita ‘Tigre’ yatawe muri yombi n’ubutasi bwa Congo Kinshasa.

Uyu musirikare wari usanzwe ari umuyobozi wa zone ya 3 y’igisirikare cya Congo ndetse n’umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yajyanwe igitaraganya gufungirwa muri gereza nkuru ya Makala i Kinshasa nyuma yo gukekwaho “ubugambanyi bukomeye no gutegura igikorwa cyo gukuraho ubutegetsi”.

Ni umugambi avugwaho gufatanya na kimwe mu bihugu by’amahanga nk’uko bimwe mu bitangazamakuru byo muri Congo biheruka kubitangaza.

Abasirikare 75 ba hafi ye batawe muri yombi bafatiwe i Goma kuri uyu wa Kane, mbere yo kujyanwa i Kinshasa kugira ngo bakorweho iperereza.

Gén Philémon Yav ukomoka i Lubumbashi, ashinjwa kandi gufasha inyeshyamba za M23 zimaze igihe zihanganye mu mirwano n’Ingabo za Congo Kinshasa kwigarurira uduce dutandukanye, turimo na Bunagana ziriya nyeshyamba zimaranye zimaze iminsi irenga 100 zigenzura.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *