RDF yashyikirije FARDC umukomando wayo wari umaze iminsi afungiye mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Mbere cyashyikirije icya Congo Kinshasa (FARDC) umusirikare wacyo, nyuma y’iminsi ibiri afungiye mu Rwanda.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo uyu musirikare wa Congo yafatiwe mu Rwanda bigaragara ko yasinze, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga.

Uruhande rwa Congo rwo ruvuga ko yari yaje mu Rwanda aje gutashya inkwi zo gutekesha.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo u Rwanda rwashyikirije Congo Kinshasa uyu musirikare wo mu mutwe w’abakomando bayo, mu gikorwa cyabereye ku mupaka munini uhuza ibihugu byombi mu karere ka Rubavu.

Congo Kinshasa yemeje aya makuru biciye muri Colonel Malosa Mboma usanzwe ari Umuyobozi wungirije wa Teritwari ya Nyiragongo.

Congo Kinshasa yashyikirijwe uyu musirikare nyuma yo gusabwa n’u Rwanda kuza kumutora.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. RDF yashyikirije FARDC umukomando wayo wari umaze iminsi afungiye mu Rwanda
    yeweee nubwo igisirikare cyabo nacyo nta discipline, ariko nabo ntabwo bazi kugihishira, ngo yafashwe yaje gutashya. Imagine ubwo se uwo azafatanya urugamba no gutashya

  2. RDF yashyikirije FARDC umukomando wayo wari umaze iminsi afungiye mu Rwanda
    yeweee nubwo igisirikare cyabo nacyo nta discipline, ariko nabo ntabwo bazi kugihishira, ngo yafashwe yaje gutashya. Imagine ubwo se uwo azafatanya urugamba no gutashya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *