Gen Semugeshi wari muri FDLR agiye gutaha mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Brig Gen Semugeshi Cômes mu nyeshyamba za FDLR, yishyize mu maboko n’ingabo za MONUSCO ku bushake bwe agamije gucyurwa mu Rwanda.
Semugeshi w’imyaka 49 y’amavuko, yatangaje ko intego ye ari iyo gutaha mu Rwanda ndetse ko yari arambiwe guhora arwana mu mitwe y’inyeshyamba.
Radiyo Okapi itangaza ko Brig Gen Semugeshi yari komiseri wungirije ushinzwe ingabo n’umutekano mu nyeshyamba za FDLR ariko ku ruhande rwabitandukanyije nayo bashinga CNRD.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mbere y’ibyo yari umurwanyi wa FDLR /FOCA . Ku bwe akaba avuga ko umuryango we n’abandi baziranye bari mu Rwanda bahoraga bamusaba gutaha mu rwamubyaye, igihugu cy’imisozi igihumbi.
Mu gihe yiteguye gucyurwa mu Rwanda, yasabye n’abandi basirikare bagenzi be bo ku rwego rwo hejuru kuva ku izima bakemera gutaha aho guhora mu mashyamba.
Kuva mu mwaka wa 2002, abarwanyi ba FDLR basaga ibihumbi 30 bagiye bava mu mashyamba ya Congo bagataha mu Rwanda, bashima uburyo Leta y’u Rwanda ibakira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *