Perezida Kagame yazamuye mu ntera Maj Gen Innocent Kabandana

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazamuye mu ntera Maj Gen Innocent Kabandana amugira Lieutenant General.

Maj Gen Kabandana yazamuwe mu ntera nyuma yo kurangiza ubutumwa yari amazemo umwaka muri Mozambique, aho yari afite inshingano zo guhuza ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ni inshingano Afande Kabandana aheruka gusimburwaho na Maj Gen Nkubito Eugène.

Mu mwaka umwe Gen Kabandana yari amaze ari Umuyobozi w’Ingabo z’u ziri muri Cabo Delgado, zashoboye kwirukana ibyihebe mu turere dutandukanye tw’iriya ntara byari byarigaruriye; ibyanatumye abaturage bari barahunze basubira mu byabo.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, kuri uyu wa Mbere yabwiye The New Times ko kuva Ingabo z’u Rwanda zirukanye ibyihebe mu duce twahoze ari ibirindiro byabyo bikomeye bitigeze bigaruka kugaba ibitero byo kutwisubiza.

Kuzamura mu ntera Gen Kabandana wari uyoboye ziriya ngabo biri mu rwego rwo kumushimira ku bw’umusaruro ukomeye zagezeho mu gice cy’umwaka umwe wonyine.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *