Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Claude Mambo Muvunyi, yatangaje ko ubu mu Rwanda nta murwayi wa Ebola uhari n’ubwo hari umuntu umwe uherutse kugaragaza ibimenyetso byayo ariko nyuma yo gusumwa kenshi, bagasanga ni mutaraga.
The New Times yatangaje ko yamenye amakuru avuga ko “Hari umuntu umwe winjiye afite ibimenyetso, ashyirwa mu Kato, apimwa inshuro nyinshi ariko abaganga basanga nta Ebola afite. Ibimenyetso yagaragazaga byari ibya Malaria.” Iki kinyamakuru kivuga ko kuwa kuwa Gatandatu tariki 24 Nzeri, abantu 120 bari bamaze gushyirwa mu Kato mu Rwanda. Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, Mambo Muvunyi, avuga ko u Rwanda rwiteguye gukumira Ebola. Yagize ati ” Turi gusuzuma buri wese uvuye muri Uganda. Ku bavuye mu Karere ka Mubende cyangwa barahuye n’umuntu waho, bashyirwa mu Kato k’iminsi 21.” Yavuze ko ubu bari gukurikirana uko Ebola yifashe muri Uganda. Ebola yari imaze guhitana abantu 23 kuwa 25 Nzeri muri Uganda mu gihe bari bamaze kuyandura bari 36. Amakuru aremeza ko Ebola iri muri Uganda yavuye muri Sudani y’Epfo aho kuba Congo nk’uko byari byavuzwe. Si ubwa mbere Ebola yaba igaragaraye muri Uganda kuko mu mwaka wa 2000 na bwo yari yagaragaye mu Ntara ya Gulu, igahitana abantu bagera kuri 400. Mu mwaka wa 2007 iki cyorezo cyagaragaye mu Karere ka Bundibugyo cyica abantu 39. Hashize iminsi mike umuntu umwe abonetse mu Karere ka Mubende ahitwa Madudu arwaye Ebola. Ubu iki cyorezo kiravugwa mu turere twa Kyegegwa na Kasanda.


