Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza, ari mu Butaliyani ku butumire bwa Lieutenant General Teo Luzi, umuyobozi mukuru wa Italian Arma dei Carabinieri aho biteganyijwe ko azamara icyumweru muri icyo gihugu.
Bimwe mu bizibandwaho muri uru ruzinduko nk’uko RBA yabitangaje, harimo ubufatanye bugamije gukomeza amahugurwa hibandwa ku masomo atangirwa mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, ishuri ry’amahugurwa rya Gishari ndetse n’ishuri ry’aba ofisiye rya Carabinieri riri i Roma. Polisi y’u Rwanda ifitanye imikoranire n’iy’Ubutaliyani. Muri Mutarama 2017, izi mpande zombi zasinye amasezerano agamije kubaka ubushobozi mu bijyanye no kubungabunga amahoro, kurwanya iterabwoba, kugarura ituze n’umutekano, kurinda abayobozi bakuru, kurwanya ibyaha bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ibindiiyo mu Butaliyani. Ayo masezerano yashibutsemo ko abapolisi b’u Rwanda basaga 900 bahuguriwe mu Butaliyani n’imbere mu gihugu, hagamijwe kubongerera ubumenyi mu bijyanye no gucunga umutekano wo mu muhanda, kubungabunga umutekano w’ibibuga by’indege, kugarura ituze mu baturage, kurwanya iterabwoba, gukoresha imbwa zifashishwa mu gucunga umutekano, kwigisha abakomando, kubungabunga umutekano mu butumwa bw’amahoro no kubungabunga ibidukikije. SI ibyo gusa kuko impande zombi zagiye zikomeza kugendererana mu rwego rwo kunoza umubano.


