Ntimukishidikanyeho- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Sangiza iyi nkuru

Perezida Kagame Paul yagiriye inama rwitabiriye inama ya Youth Konnect ko rudakwiriye kwishidikanyaho, ahubwo rukwiriye kubanza rwahangana n’icyo kibazo.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje mu ijambo yagezaga ku bihumbi by’urubyiruko rwitabiriye iyi nama mu 2022.

Yagize ati ” Icyo waba ugambiriye cyose, wicika intege ku bwo kwishidikanyaho. Tangira utishidikanyaho, gerageza guhangana nabyo.”

Yasabye urubyiruko gukora cyane ariko rukagira intego. Yibukije Uru rubyiruko ko Afurika atari umugabane w’ibibazo, ko biri hose muri iki gihe.

Guhera kuri uyu wa Kane, i Kigali hateraniye inama ihuza urubyiruko rwo muri Afurika izwi nka #YouthConnekt2022.

Yitabiriwe n’urubyiruko ruturutse hirya no hino muri Afurika rusaga ibihumbi 10.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *