Perezida Kagame ubwo yaganiraga n’urubyiruko rwitabiriye inama ya Youth Konnect, yabajijwe ku bijyanye n’ubunararibonye, ingingo ikunda kugonga urubyiruko rushaka akazi haba mu Rwanda ndetse n’ahandi. Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu badakwiriye gufata ubunararibonye uko butari, kuko umuntu ashobora kugira ubunararibonye kandi ari muto mu myaka. Yagize ati “Nduta Visi Perezida wa Kenya mu myaka, ariko ushobora gusanga azi kuganira neza n’abaturage kuko yabaye umudepite. Umudepite ahura n’abaturage kenshi, akumva ibyo bakeneye hanyuma akazasubira kubasaba amajwi…” Yakomeje ati ” Ibyo ni ubunararibonye ubona muri ako kazi, rimwe na rimwe ntashobora no kugira nubwo naba ndi mukuru mu myaka kuko ntabwo nigeze mba umudepite.” Perezida Kagame yavuze ko umuntu ashobora gutekereza ko kuba ari mukuru ari byo bitanga ubunarariboinye, ariko si byo. Ati “Nshobora kuba hari ibyo mfitemo ubunararibonye ariko kuvugana n’abo baturage, ushobora gusanga umuntu uri muto abifitemo ubunararibonye.” Ikibazo cy’ubunararibonye gikomeza kuba ingorabahizi kubaka akazi mu Rwanda. Ni ingingo igibwaho Impaka nyamara abakoresha bayikomeyeho. Ibipimo by’ubushomeri bigaragaza ko bwiyongereye mu rubyiruko aho bwari ku kigero cya 22.4% ugereranyije na 17.9% by’ubushomeri muri rusange ku rwego rw’igihugu nk’uko byashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu 2020.

2 Responses
Perezida Kagame yasubije uwamubajije kuri kimwe mu bibazo bizengereje urubyiruko rushaka akazi mu Rwanda
Ubwose ikibazo nicyo koko? Cg ikibazo ni cyene wabo gisigaye gikora kandi nawe arabizi ko ntamunyarwa umurusha iyo defo kurihira abantu amashuri uziko bazaza bakarutwa nabatarize ntacyo bimaze rwose.