Dr Venant Rutunga wahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi mu buhinzi cya ISAR ushinjwa guhemba ikimasa abakoraga Jenoside mu 1994, yasojwe kwisobanura ku byaha 3 aregwa birimo icyaha cya jenoside no kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.
Ni ibyaha ubushinjacyaha bumurega ko yakoreye mu kigo yayoboraga cya ISAR no mu nkengero zacyo, we akaburana abihakana. Mu byo ubushinjacyaha bushinja Rutunga ni aho ngo we n’abandi bayobozi, basezeranije ibihembo abicanyi aho byagaragaye ko bahembye interahamwe ikimasa nk’uko BBC yakurikiranye iri buranisha ibitangaza. Rutunga Venant n’abamwunganira nibo bahawe ijambo bakomeza kwisobanura ku byaha aregwa – nyuma y’icyaha cya jenoside bisobanuye ku cyaha cy’ubufatanyacyaha muri jenoside. Me Ntazika Nehemie, wunganira Dr Rutunga, yabwiye urukiko ko bitumvikana ukuntu Rutunga yaba gatozi akongera akaba umufatanyacyaha kuri icyo cyaha – ati Ese umuntu yakwibera umufatanyacyaha ate? Agendeye ku nyandikomvugo z’abatangabuhamya, umwunganizi we avuga ko nta na hamwe abatangabuhamya bavuga ko bahawe ibyo bikoresho kugira ngo bice abatutsi kandi ko babihawe bose uko bakoraga muri ISAR baba abahutu cyangwa abatutsi. Ku cyaha cyo kurimbura ubwoko, ibikigize bikaba birimo kuba yarazanye abajandarume muri ISAR, Me Ntazika avuga ko Rutunga nta bushake yari afite bwo kuza kurimbura abatutsi kandi nta mugambi yari afitemo wo gushaka gukora ikibi. Ngo kwari ukugirango bacunge umutekano w’ikigo, kandi byari bivuye mu mwanzuro w’inama kuko hari umwuka w’ubwoba, muri iyo nama havamo umwanzuro wo kujya gutabaza. We ubwe yiyemereye ko yagiye guhuruza abajandarume ariko ko atakwirengera ibikorwa bibi bakoze. Ubwunganizi bwavuze kandi ko Venant Rutunga ubu ufite imyaka 73, nta bushobozi yari afite bwo gukumira ibitero cyane ko ngo we ubwe iwe bahagabye igitero bagasahura inzu ye bakanayisenya. Banzuye ko abatangabuhamya bavuguruzanya mu nyandiko mvugo zabo bigatera gushidikanya. Basabye ko urukiko rwasuzuma ibimenyetso n’ibisobanuro batanze, umukiliya wabo akagirwa umwere. Urubanza ruracyakomeje. Venant Rutunga yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi umwaka ushize ngo akurikiranweho ibyo byaha.



2 Responses
Dr Rutunga ushinjwa guhemba ikimasa abakoraga Jenoside yasoje kwiregura
Ariko se aba ba “avocats” buriya mu by’ukuri baba bafite umutinanama iyo bashyigikira umuntu wahuruje aba jandarmes azi ko bazanwa no kwica bahereye ku ngero z’ahandi?
Ese bo nyuma ntibaregwa ipfobya rya jenoside yakorewe abatutsi, ipfobya baba bakoze nkana?
Dr Rutunga ushinjwa guhemba ikimasa abakoraga Jenoside yasoje kwiregura
Ariko se aba ba “avocats” buriya mu by’ukuri baba bafite umutinanama iyo bashyigikira umuntu wahuruje aba jandarmes azi ko bazanwa no kwica bahereye ku ngero z’ahandi?
Ese bo nyuma ntibaregwa ipfobya rya jenoside yakorewe abatutsi, ipfobya baba bakoze nkana?