Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagabiye inka imwe umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen Ronald Rwivanga.
Byabaye ejo ku wa Mbere tariki ya 17 Ukwakira, ubwo bombi bari kumwe muri rumwe mu nzuri z’Umukuru w’Igihugu ziherereye mu ntara y’Uburasirazuba.
Perezida Kagame yari yagiye gutembereza muri uru rwuri Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda wari mu ruzinduko rwe bwite hano mu Rwanda.
Ni Gen Muhoozi wari hano mu Rwanda kuva ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, aho yazanye n’abarimo Andrew Mwenda usanzwe ari incuti ye akanaba umunyamakuru uri mu bakomeye muri Uganda.
Amafoto n’amashusho yafatiwe mu rwuri rw’Umukuru w’Igihugu yerekana Perezida Kagame ari kumwe na Gen Muhoozi cyo kimwe n’itsinda ry’abamuherekeje barangajwe imbere na Mwenda.
Mu mashusho Andrew Mwenda yumvikana abwira uwitwa Alex bari kumwe gufata inka imwe muri enye Perezida Kagame yabagabiye hanyuma uwitwa Barnabas na we agafata indi; izindi ebyiri zisigaye zikaba ize.
Ni ubusabe cyakora cyo Perezida Kagame yanze, asaba Mwenda ko yatwara inka imwe indi isigaye igatwarwa na Rwivanga.
Ati: “Ebyiri zisigaye imwe ni iyawe indi ni iya Rwivanga.”
Iki cyemezo Andrew Mwenda yacyakiranye yombi, mbere yo kubwira Gen Rwivanga ati: “Ronnie uri kugenda ungiriraho inyungu!”
Brig Gen Ronald Rwivanga nyuma yo kugabirwa inka n’Umukuru w’Igihugu yumvikana amushimira ati: “Murakoze Nyakubahwa!”
Andrew Mwenda nyuma we yumvikana abwira Perezida Kagame basanzwe bafitanye ubucuti ko azajya amwirahira ati: “Afande Paul yampaye inka!”
Brig Gen Ronald Rwivanga mu mezi make ashize ni bwo yazamuwe mu ntera na Perezida Paul Kagame amugira Brigadier General amuvanye ku ipeti rya Colonel.
Bivugwa ko mu byatumye azamurwa mu ntera harimo uruhare yagize mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda, uruhare asangiye na Maj Gen Willy Rwagasana usanzwe akuriye umutwe w’abasirikare bashinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu.
Aba basirikare bombi mu ngendo eshatu Gen Muhoozi amaze kugirira mu Rwanda ni bo bakunze kumwakira ku kibuga cy’indege yemwe akaba ari na bo bamuherekeza; ikindi bakaba bari mu bagiye bitabira ibiganiro yagiye agirana na Perezida Paul Kagame.
Brig Gen Rwivanga mbere y’uko azamurwa mu ntera, Gen Muhoozi Kainerugaba biganye yari yanditse kuri Twitter ye muri Mata uyu mwaka asaba Perezida Kagame ko yamuzamura mu ntera kuko asanzwe amuziho ubuhanga.


