Human Rights Watch yagaragaje uko FARDC yakoranye na FDLR mu gihe cya vuba

Sangiza iyi nkuru

Umuryango mpuzamahanga HRW (Human Rights Watch) wasobanuye birambuye uko ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, zifatanyije n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu mirwano yabaye mu gihe cya vuba.

Raporo uyu muryango washyize hanze kuri uyu wa 18 Ukwakira 2022 isobanura ko hagati ya Gicurasi ya Kanama, FARDC yifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro myinshi irimo FDLR mu mirwano yahanganyemo na M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iti: “Hagati ya Gicurasi na Kanama 2022, ingabo za Congo zifatanyije n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR byarwanye na M23 ifashwa n’u Rwanda muri Kivu y’Amajyaruguru. Muri ibi bihe, bamwe mu bofisiye mu ngabo za Congo bahaye imitwe yitwaje intwaro ubufasha.”

Uyu muryango ushinja n’u Rwanda gufasha M23 wakomeje usobanura ko tariki ya 8 n’iya 9 Gicurasi, abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR irimo n’iyari isanzwe ihangana yaje kugirana amasezerano yo guhuza imbaraga ikifatanya na FARDC mu kurwanya M23.

Iyi nama yemerejwemo aya masezerano ngo yabereye mu gace ka Pinga yitabiriwe n’abarimo ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’ubutasi muri Rejima ya FARDC y’3411, Colonel Salomon Tokolonga. HRW yongeraho iti: “Byavuzwe ko hari n’abakomanda babiri bo hejuru ba FDLR.”

HRW yavuganye na Col. Tokolonga ku murongo wa telefone, yemera ko koko yitabiriye iyi nama gusa ngo byaramugwiririye. Iti: “Colonel Tokolonga yabwiye HRW kuri telefone ko yitabiriye inama ya Pinga bimutunguye kubera ko icyo gihe yasuraga ingabo ziri muri aka gace.”

Uyu muryango uvuga ko wabonye amakuru wizeye y’uko ingabo za RDC zikorera muri Rejima ya Col. Tokolonga tariki ya 21 Nyakanga zahaye abarwanyi ba FDLR bakorera mu gace ka Kazaroho (muri Pariki ya Virunga) amasanduku y’amasasu abarirwa mu binyacumi.

Mbere y’amezi abiri, FDLR ngo yari yarifatanyije na FARDC mu mirwano ikaze yabereye muri Rumangabo na Rugari. HRW iti: “Mbere y’amezi abiri, abarwanyi babarirwa mu binyacumbi ba FDLR na CMC/FDP bavuzwe ko bagize uruhare mu mirwano hamwe n’abasirikare ba Leta mu gace ka Rumangabo na Rugari.”

HRW isobanura ko yavuganye n’umurwanyi umwe wa FDLR yemeza ko koko bahawe intwaro kandi ko n’ubusanzwe bazihabwa hamwe n’ibindi bikoresho bya gisirikare. Yagize ati: “Ni Leta iduha amasasu. Baduha impuzankano n’inkweto.”

Muri aya mezi, FDLR irashinjwa gukorera urugomo abasivili, birimo kwica batatu muri bo, barimo umusore w’imyaka 25 witwa Kaseba Nyangezi ukomoka muri Bunagana, wishwe tariki ya 7 Nyakanga akekwaho gukorana na M23 mu gihe yari yarahungiye mu gace ka Kabaya.

Ubuhamya bw’uko FARDC iha imitwe yitwaje intwaro ubufasha ndetse bikanakorana bwanatanzwe n’abarwanyi babiri ba Mai Mai Kabidon izwi na none nka FPP-AP. Bo batangaje ko baherewe intwaro mu gace ka Kiwanja, hanyuma bajya kurwanya M23.

Umuryango HRW watangaje ko ariko ubufatanye bwa FARDC n’imitwe yitwaje intwaro bwaje gucika intege kubera ko imyinshi guhera mu mpera za Kanama yatangiye kwikura mu mirwano. Icyo gihe M23 yari ukwezi n’igice ifashe umujyi wa Bunagana.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Human Rights Watch yagaragaje uko FARDC yakoranye na FDLR mu gihe cya vuba
    FDLR twayikuyeho kera ntikibaho ntimukatubeshye ni abategetsi bacu babivuze.

    1. Human Rights Watch yagaragaje uko FARDC yakoranye na FDLR mu gihe cya vuba
      Birako meye hagati yaleta zombi ibibamwe barikubyita ibyoroshe kandi birakomeye abategetsi bombi batangiye intambara yamagambo amagamborero azavamo amasasu bo ubwabo nibo bakwishakira ibisubizo nkeka ko intambara ariyo retayurwanda yatangije kuri RDC biyita m23 kugirango barebe kobacura FDLR zasigaye nje nukombibona.

    2. Human Rights Watch yagaragaje uko FARDC yakoranye na FDLR mu gihe cya vuba
      Birako meye hagati yaleta zombi ibibamwe barikubyita ibyoroshe kandi birakomeye abategetsi bombi batangiye intambara yamagambo amagamborero azavamo amasasu bo ubwabo nibo bakwishakira ibisubizo nkeka ko intambara ariyo retayurwanda yatangije kuri RDC biyita m23 kugirango barebe kobacura FDLR zasigaye nje nukombibona.

  2. Human Rights Watch yagaragaje uko FARDC yakoranye na FDLR mu gihe cya vuba
    FDLR twayikuyeho kera ntikibaho ntimukatubeshye ni abategetsi bacu babivuze.

  3. Human Rights Watch yagaragaje uko FARDC yakoranye na FDLR mu gihe cya vuba
    Niba ibyo HRW ivuga aribyo, numva Congo nta kibazo ifite. Kuba yakwiyambaza abanyarwanda ngo bahangane n’abandi yita abanyarwanda yaba ari amayeli (strategy) ya gisikari yo hejuru! Kurwanisha abanzi babili bakicana hagati yabo nta kibazo biteye. Ikibazo cyari kuba iyo bafasha FDLR gutera Urwanda kandi bigaragara ko bitabaye mu gihe Congo ivuga ko Urwanda ruha intwaro M23 ngo bayitere. Hari uwabajije ati: ko tuzi abasirikari magana Congo yahaye Urwanda, ni bangahe Urwanda rwahaye Congo mu basilikari ba M23?

  4. Human Rights Watch yagaragaje uko FARDC yakoranye na FDLR mu gihe cya vuba
    Niba ibyo HRW ivuga aribyo, numva Congo nta kibazo ifite. Kuba yakwiyambaza abanyarwanda ngo bahangane n’abandi yita abanyarwanda yaba ari amayeli (strategy) ya gisikari yo hejuru! Kurwanisha abanzi babili bakicana hagati yabo nta kibazo biteye. Ikibazo cyari kuba iyo bafasha FDLR gutera Urwanda kandi bigaragara ko bitabaye mu gihe Congo ivuga ko Urwanda ruha intwaro M23 ngo bayitere. Hari uwabajije ati: ko tuzi abasirikari magana Congo yahaye Urwanda, ni bangahe Urwanda rwahaye Congo mu basilikari ba M23?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *