Rubavu: Umurambo w’uruhinja watoraguwe mu bwiherero bw’ikigo nderabuzima

Sangiza iyi nkuru

Mu bwiherero bw’ikigo nderabuzima cya Gisenyi giherereye mu mudugudu wa Gikarani, akagari ka Nengo mu karere ka Rubavu hatoraguwe umurambo w’uruhinja rwari rutarageza igihe cyo kuvuka.

Aya makuru yamenyekanye kuri uyu wa 23 ukwakira 2022 mu masaha y’igicamunsi.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gisenyi, Mwubahamana Joselyne, yahamirijwe BWIZA aya makuru ati: “Mu bwiherero bw’ikigo nderabuzima cya Gisenyi hatoraguwemo umurambo w’uruhinja bigaragara nk’aho rwari rusigaje amezi abiri ngo ruvuke ntiharamenyekana uwaba yararutayemo, ariko iperereza riracyakomeje. Umurambo w’uruhinja wabonwe n’umukozi ushinzwe isuku mu kigo nderabuzima kuko yavuze ko yari amaze iminsi asukamo amazi bikanga.”

Akomeza avuga ko nyuma yo gusunika amazi ntibigende, uyu munsi yafashe umwanzuro wo kureba igituma amazi atagenda, asangamo uruhinja.

Yongeyeho ko inzego z’ibanze ndetse n’abakozi b’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) bahageze ngo bakomeze iperereza kugira ngo hashakishwe uwataye uru ruhinja mu bwiherero.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rubavu: Umurambo w’uruhinja watoraguwe mu bwiherero bw’ikigo nderabuzima
    Birababaje kuba hakigaragara abantu badaha ubuzima agaciro bisubireho

  2. Rubavu: Umurambo w’uruhinja watoraguwe mu bwiherero bw’ikigo nderabuzima
    Birababaje kuba hakigaragara abantu badaha ubuzima agaciro bisubireho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *