Ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Congo Kinshasa (MONUSCO), bwamaganye umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira uduce dutandukanye tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru; bwemeza ko buri kwitegura guha FARDC ubufasha bwose bushoboka kugira ngo ihangane n’uriya mutwe.
Ni ibikubiye mu itangazo MONUSCO yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter kuri uyu wa Gatandatu.
Iti: “MONUSCO iramagana yivuye inyuma ibikorwa bibi bya M23 n’ingaruka zikomeye zabyo ku baturage b’abasivili ndetse ikayihamagarira guhita ihagarika imirwano yose. Iboneyeho kwifatanya n’abaturage ba Rutshuru na Kivu y’Amajyaruguru, bakomerekejwe n’iyi mirwano kandi irifuza guhumuriza Abanye-Congo ko ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro zateguwe ngo zishyigikire FARDC.”
MONUSCO yasohoye itangazo ryamagana M23, nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu uriya mutwe wigaruriye uduce dutandukanye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru; turimo Centre ya Rutshuru, iya Kiwanja ndetse n’ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo.
Buriya butumwa bwatangaje ko bwiteguye guha ubufasha ingabo za Leta ya Congo burimo ubw’ibikoresho byo kuzifasha kugera mu duce zikoramo ibikorwa.
MONUSCO yavuze kandi ko yiteguye guha FARDC “ubufasha bwo mu kirere, ubwerekeye ubutasi ndetse n’ubuvuzi ku basirikare bayo bakomerekeye mu mirwano”, ndetse ikaba yiteguye gukoresha indege zayo mu kuneka M23 ku bw’inyungu z’Ingabo za Congo.
Yunzemo ko mu rwego rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro Ingabo zayo zashyizeho ikigo cyo guhuriza hamwe ibikorwa, zizaba zikoranamo n’ingabo za FARDC.
Kugeza ubu ntacyo M23 iratangaza ku byatangajwe na MONUSCO.
Uyu mutwe cyakora cyo waherukaga gutanga impuruza y’uko Ingabo ziri muri buriya butumwa zitegura kwinjira mu ntambara, mu rwego rwo guha ubufasha Ingabo za RDC n’imitwe irimo uwa FDLR iri kuzifasha muri iriya ntambara.

4 Responses
MONUSCO yiyemeje koherereza FARDC isumbirijwe na M23 abasirikare bo kuyiha umusada
Monusco nifatanye na FRDC gushaka umuti urambye wakiriya kibazo cy,inyeshyamba za M23 binyuze mubiganiro.Gusyira imbaraga mukubarwanya siwo muti.

ariko abazungu muzagezahe ibyomwakoze mwarekeyaho
MONUSCO yiyemeje koherereza FARDC isumbirijwe na M23 abasirikare bo kuyiha umusada
ariko abazungu muzagezahe ibyomwakoze mwarekeyaho