Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 24 Ukwakira 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye ku butabera, umutekano na politiki.
Harimo:
Isubirwamo ry’urubanza rwa Prince Kid
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge tariki ya 28 Ukwakira rwafashe umwanzuro wo gukomeza kuburanisha urubanza rwari rwarapfundikiye rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid.
Umucamanza yasobanuye ko gukomeza uru rubanza byatewe n’uko ubuhamya bwatangiwe mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha bugomba gutangirwa mu rukiko.
Iburanisha rizabera mu muhezo tariki ya 15 Ugushyingo 2022 nk’uko byagenze ubushize, hashingiwe ku mpamvu mbonezabupfura.
Ifatwa ry’ibirindiro bya Rumangabo
Umutwe witwaje intwaro wa M23 wafashe ibirindiro by’igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo bya Rumangabo tariki ya 29 Ukwakira, nyuma y’imirwano ikaze yahuje impande zombi.
Ifatwa ry’ibi birindiro ryakurikiye ifatwa ry’ibindi bice by’ingenzi muri teritwari ya Rutshuru birimo santere ya Ntamugenga na Kiwanja, byiyongereye kuri Bunagana imaze amezi ane n’igice igenzurwa na M23.
Ifatwa ry’ibi birindiro ryatumye Leta ya RDC itumiza inama nkuru y’umutekano yafatiwemo ibyemezo birimo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega, cyane ko irushinja gufasha M23.
Perezida Kagame muri Mozambique
Perezida Paul Kagame tariki ya 28 yagiriye uruzinduko muri Mozambique, yakirwa i Maputo na Perezida w’iki gihugu, Felipe Nyusi.
Nta makuru arambuye yatanzwe kuri uru ruzinduko, gusa ubwo aheruka muri Mozambique, aba bakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku bufatanye mu by’umutekano, bushingiye ku ngabo zagiye kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado.
Perezida Kagame mbere yo kujya muri Mozambique, yabanje kwakirira i Kigali Perezida wa Repubulika ya Centrafrica, Faustin-Archange Toudéra waje gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zirimo umutekano.
Dr Habumuremyi yongeye gukurikiranwa n’ubutabera
Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda yongeye gukurikiranwa n’ubutabera, akurikiranweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye.
Uyu munyapolitiki yafunguwe mu Kwakira 2021 nyuma yo gutakambira Umukuru w’Igihugu, ariko asabwa kwishyura abo yari yarambuye, ubwo yabahaka sheki zitazigamiye.
Nyuma yo gufungurwa, bamwe yarabishyuye ariko ngo uwitwa Bizimana Daniel yari yarambuye Frw 3,200,000 yanga kumwishyura, ndetse amubwira ko yazamurega aho ashaka. Ni uko yongeye kuregwa, urubanza rwe rukaba ruteganyijwe tariki ya 2 Ugushyingo.
USA yashinje u Rwanda gufasha M23
Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zashinje byeruye ingabo z’u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, izisaba kubihagarika.
Ambasaderi Robert Wood wari uhagarariye iki gihugu mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, tariki ya 27 yasabye ko urugomo rw’imitwe yitwaje intwaro nka M23 ruhagarara kandi n’ibihugu biyifasha bikabihagarika.
Ni umuyobozi wa mbere wari uhagarariye USA wemereje imbere y’amahanga ko “ingabo z’u Rwanda zifasha M23”. RDC isanzwe irushinja guha ubufasha M23, yarabyishimiye, isaba n’ibindi bihugu bihugu kurwamagana.

4 Responses
USA yeruye ko ‘RDF ifasha M23’, Ambasaderi Karega arirukanwa, Dr Habumuremyi asubira mu butabera: inkuru z’icyumweru
USA nta mahoro ishakira isi just kwenyegeza intambara gusa, ubwo iraje ibongoze namwe ngo murashyigikiwe ibizakurikiraho nzaba ndeba.
Ese imitwe yose iri muri DRC yafashwe kimwe ikarwanywa kimwe: M23 ni ikibazo, FDLR ngo ntacyo itwaye? mai-mai bakayireka kandi yamaze Abanyamurenge?
USA yeruye ko ‘RDF ifasha M23’, Ambasaderi Karega arirukanwa, Dr Habumuremyi asubira mu butabera: inkuru z’icyumweru
nibumvikane bayobore ijyigucyabo ahubwo barwanye iyomitwe irimujyihugu