Uwamahoro Violette ni Umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza ufungiye mu Rwanda nyuma yo gufatwa na Polisi kubera ibyaha acyekwaho. Umugabo we Rukundo avuga ko n’ubundi umugore we yaje bakeka ko azafatwa agafungwa.
Nyuma yo kumenya ko umugore we yafatiwe mu Rwanda, Faustin Rukundo, umugabo wa Violette aganira n’itangazamakuru yatangaje ko umugore yaje akeka ko azafatwa gusa akizera Imana asenga ko ariyo izamuba imbere.
Ati: “Ni ukuvuga ngo ibibi birarutanwa, Eh, Violette amaze kubura ku itariki 14 z’ukwezi kwa Kabiri, abantu benshi baravuze bati turabizi byarangiye(…) ariko njye ntabwo nigeze nta ikizere. Ikizere nagikuraga he? Ikizere nagikuraga, Ah uko nzi Violette mu by’ukuri, uko niko kuri nyako”.
Yakomeje agira ati: “ Violette ajya mu Rwanda ntabwo yagiye mu Rwanda kubera izindi mpamvu, yagiyeyo kubera ko- yarambwiye ati papa yitabye Imana, nta kintu nishinja niyo narengana ndi umwere hari icyo bizigisha abantu cyangwa se Imana izandenganura, ariko ntabwo njyewe nzicara hariya ngo nirenganure nzareka abandi bandenganure”.
Yakomeje avuga ko umugore we yerekeje i Rwanda muri ubwo buryo. Ubwo yamaraga gutabara agafatwa ngo ntabwo yigeze atakaza ikizere, ati: “ Ntabwo nataye icyizere kuko narinzi ko Imana imurimo”.
Faustin Rukundo, ni umuyoboke w’ishyaka RNC Leta y’u Rwanda ifata nk’uw’iterabwoba. Rigizwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda baba mu buhunzi by’umwihariko bamwe muri bo bakaba barahoze mu ishyaka FPR.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yatangaje ko Uwamahoro yatawe muri yombi na polisi nyuma yo kumenyeshwa ko hari ibyaha bikomeye yagizemo uruhare birimo kugerageza gushaka abantu bo kwinjiza mu mutwe wa RNC.
Mu itangazo Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku isi (Human Rights Watch) wasohoye, wasabye Leta y’u Rwanda kurekura Violette cyangwa se ikamujyana mu nkiko, agahamwa n’ibyaha yaba ashinjwa cyangwa bitamuhama akarekurwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


