Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yasobanuye uko umubyeyi we Rutagambwa Déogratius yambuwe kampani y’ubucuruzi ikomeye yamenyekanye nka TRAFIPRO yari yarashinze mu mwaka w’1955.
Umukuru w’Igihugu wari witabiriye ihuriro rya 15 ry’umuryango Unity Club Intwararumuri kuri uyu wa 12 Ugushyingo, yavuze ko burya iyi kampani yamamaye cyane mu Rwanda ari se wayishinze.
Yagize ati: “TRAFIPRO mwarayumvise? Burya ni iya Data, ni we wayubatse, ni we wayishinze muri ’55. Amateka ni igitangaza, mfite n’ibipapuro by’abantu icyo gihe basinya. Ariko baje kuyimwambura muri aya mateka y’u Rwanda. Bamwe mu bayungukiyemo, bayiyoboyeho, baracyariho, hari n’abo nagerageje kwegera ngo mbabaze n’ayo mateka, bakampunga ariko hari n’abandi bayambwiye.”
Umukuru w’Igihugu yatangaje ko umubyeyi we yambuwe iyi kampani na Grégoire Kayibanda hamwe n’abakoloni. Ati: “Igihe cy’ubukoloni, ba Kayibanda, n’Ababiligi n’Abasuwisi barayifata. Bayimwambuye muri ’58 ngira ngo.”
Yakomeje asobanura ko hakurikiyeho ubuhunzi ubwo yari akiri muto, aho umuryango we wose wahungiye muri Uganda, bitewe n’ibikorwa by’urugomo wo n’indi miryango yakorerwaga.
Perezida Kagame yavuze ko kwamburwa iyi kampani kwatumye umubyeyi we acika intege, yanga gukora ubuhinzi, kuko yabonaga nta musaruro abwitezeho nk’ishoramari yari yarubatse. Ngo icyo gihe yari asa n’utegereje urupfu.
Rutagambwa yapfuye mu mwaka w’1972. Perezida Kagame avuga ko uburwayi bwamwishe bufite inkomoko ku mateka yanyuzemo.

14 Responses
Perezida Kagame yasobanuye uko umubyeyi we yambuwe kampani ikomeye
Burya ibitekerezo byiza ufite bifite inkomoko nziza!! Great history!

Viziyo ziba nyinshi! Twakekaga Ubusuwisi bwafashije igihugu gushinga TRAFIPRO naho bulya Perraudin na Padri Pin bari bafite undi bakorera tutamenye?

Oya ntibagafate abantu ngo babakine kumubyimba.gusa nuko hari amategeko bigombe bikemuke.

Muheshimia wetu samahani mungu anakuona usijali!

TRAFIPRO ni Travail Fidelity Progress.Umurimo Ubudahemuka Iterambere .

TRAFIPRO tuzi yari iy’abaturage. Ntawashoboraga kuyiyitirira cyanga kugira imigabane irenze iyagennwe. Muri make nta mushoramari uretse abaturage. Inkunga izwi ni iya Kiliziya Gatolika na Leta y’Ubusuwisi.

Hagomba kwiyambazwa amategeko ikajya mumaboko yabamukomokaho.