Abacu ni bo bishyura ikiguzi cy’ibibazo bizamba kubera impamvu zituruka hanze: Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Rwanda akaba n’Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’umuryango wa Afurika yunze ubumwe gishinzwe iterambere, AUDA-NEPAD, Pau Kagame yatangaje ko akenshi usanga Abanyafurika ari bo bishyura ikiguzi cy’ibibazo bizamba kubera impamvu zikomoka hanze y’uyu mugabane.

Ni ijambo yavugiye mu nama ihuza ibihugu 20 bikize yabereye i Bali muri Indonesia, yari yatumiwemo nk’umuyobozi wa AUDA-NEPAD.

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo birimo icyorezo cya Covid-19, intambara ndetse n’imihindagurikire y’ibihe byaguye mu buryo bugaragara icyuho kiri hagati y’ibihugu bikize n’ibicyishakisha mu iterambere.

Ageze ku kibazo cy’intambara yo muri Ukraine, Perezida Kagame yatangaje ko Afurika ishaka amahoro, ari yo mpamvu Abanyafurika batanengwa kugira aho ibogamira. Ati: “Icyo Afurika ishaka kubona ni amahoro. Twizeye ko tutanengwa kubera kugira impande tubogamiraho, kubera gusaba amahoro.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Afurika ifite ibibazo byihariye, biba bibi kubera impamvu zituruka hanze, bigatuma Abanyafurika akenshi ari bo basigara bishyura ikiguzi cyabyo.

Yagize ati: “Afurika iri hano ku bwa Afurika ndetse n’umubano utanga umusaruro n’ahasigaye ku Isi. Dufite ibibazo by’umwihariko, bizamba kubera izi mpamvu zituruka hanze kandi akenshi cyane abantu bacu ni bo bishyura ikiguzi cyabyo.”

Perezida Kagame yageze i Bali kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2022. Yahuriyeyo n’abandi barimo Perezida w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Macky Sall na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Abacu ni bo bishyura ikiguzi cy’ibibazo bizamba kubera impamvu zituruka hanze: Perezida Kagame
    Icyo nkukundira ubabwiza ukuri

  2. Abacu ni bo bishyura ikiguzi cy’ibibazo bizamba kubera impamvu zituruka hanze: Perezida Kagame
    Icyo nkukundira ubabwiza ukuri

  3. Abacu ni bo bishyura ikiguzi cy’ibibazo bizamba kubera impamvu zituruka hanze: Perezida Kagame
    Icyo nkukundira ubabwiza ukuri

  4. Abacu ni bo bishyura ikiguzi cy’ibibazo bizamba kubera impamvu zituruka hanze: Perezida Kagame
    Icyo nkukundira ubabwiza ukuri

  5. Abacu ni bo bishyura ikiguzi cy’ibibazo bizamba kubera impamvu zituruka hanze: Perezida Kagame
    Ubuse nokwicisha abantu inzara bitewe nokuzamura imisoro yibiribwa ubwo nabyo byaturutse mubihugu bikize ra? indanini niyo kibazo kuri guverinoma ndetse nigitugu cyo mu Rwanda

  6. Abacu ni bo bishyura ikiguzi cy’ibibazo bizamba kubera impamvu zituruka hanze: Perezida Kagame
    Ubuse nokwicisha abantu inzara bitewe nokuzamura imisoro yibiribwa ubwo nabyo byaturutse mubihugu bikize ra? indanini niyo kibazo kuri guverinoma ndetse nigitugu cyo mu Rwanda

  7. Abacu ni bo bishyura ikiguzi cy’ibibazo bizamba kubera impamvu zituruka hanze: Perezida Kagame
    indanini yabayozi bomuri afurika nicyo kibazo naho abandi bararengana

  8. Abacu ni bo bishyura ikiguzi cy’ibibazo bizamba kubera impamvu zituruka hanze: Perezida Kagame
    indanini yabayozi bomuri afurika nicyo kibazo naho abandi bararengana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *