Yaciye ibintu kubera amashusho y’ubwambure bwe yavuze ko ari ku karubanda (Amafoto)

Umukobwa wiyita @Asiimwe1900 ku rubuga rwa Twitter, akomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko hari amashusho y’ubwambure bwe aheruka gushyirwa ku karubanda. Uyu mukobwa bivugwa ko ari uw’i Mbarara mu gihugu cya Uganda, amaze iminsi ibarirwa muri itatu yarabiciye ku mbuga ziganjemo urwa Twitter kubera ayo mashusho. Bigitangira yanditse kuri Twitter asaba […]
U Burusiya bubona muri UN hakwiye kuba itora risaba USA gusana ibyo ‘yangije’ mu bihugu byinshi

Leta y’u Burusiya ibona mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye hakwiye kubamo itora risaba Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) gusana ibyo ‘yangije’ mu ntambara zabaye mu bihugu bitandukanye. Ni ijambo ryavuzwe n’Umuyobozi wungirije w’akanama k’u Burusiya gashinzwe umutekano, Dmitry Medvedev, nyuma y’aho muri iyi nteko ya UN hatowe umwanzuro usaba igihugu cye gusana ibyo cyangije […]
Sudani: Uwari umuvugizi w’ingabo yafashwe nyuma y’amasaha ashinze umutwe witwaje intwaro
Abategetsi ba Sudani bataye muri yombi abahoze mu gisirikare benshi barimo uwahoze ari umuvugizi w’ingabo, Khalid Saad Alsawarmi, nyuma y’amasaha make hashinzwe umutwe witwaje intwaro, Patriotic Entity Forces (PEF) . Ku ya 13 Ugushyingo, itsinda ry’abasirikare bakuru bari mu kiruhuko cy’izabukuru muri Sudani ryatangaje ko hashyizweho umutwe witwaje intwaro. PEF, ugamije kurengera inyungu z’abaturage bo […]
Uhuru Kenyatta i Goma, hafi y’amasasu ya FARDC na M23
Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, yamaze kugera i Goma mu ruzinduko yagiriye muri uyu mujyi usanzwe ari umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Kenyatta ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva ku Cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo; nk’umuhuza mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni inshingano yahawe na Dr William […]
RICA yaburiye abakoresha fer à béton bubaka mu Rwanda

Abacuruza ibyuma bizwi nka ‘Ferabeto’ (fer à béton) mu Rwanda ndetse n’ababyubakisha, bamenyeshejwe ko ubwoko bw’ibi byuma bifite ubukomere buri munsi ya 500 MPa (500N/ mm2), bitemewe. Itangazo ryashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera umuguzi RICA kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022. Rivuga ko abantu barebwa n’iki […]
U Rwanda rwifashe ku mwanzuro usaba u Burusiya gusana ibyangijwe n’intambara yo muri Ukraine
Leta y’u Rwanda yahisemo kwifata, yanga gushyigikira cyangwa kurwanya umwanzuro usaba u Burusiya gusana ibyangijwe n’intambara yo muri Ukraine bumaze amezi hafi icyenda burwana n’Ingabo z’iki gihugu. Hari mu matora yakozwe n’Inteko Rusange ya Loni yabereye i New York ku Cyicaro Gikuru cy’uyu muryango, ku wa Mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022. Ibihugu 94 ni […]
RDC: Imirwano irakomeje hagati ya FARDC na M23 birwanira kugenzura Kibumba
Imirwano ikaze yakomeje kuri uyu wa Kabiri, itariki 15 Ugushyingo hagati ya FARDC n’inyeshyamba za M23 mu nkengero za Kibumba, muri Teritwari ya Nyiragongo, nko mu birometero makumyabiri mu majyaruguru ya Goma (Kivu y’Amajyaruguru) . Abazi Kivu y’Amajyaruguru bemeza ko Kibumba iramutse ifashwe ari nk’aho na Goma yaba yafashwe ari yo mpamvu FARDC yahashyize ibirindiro […]
Kagame a rencontré le Premier ministre japonais au sommet du G20

Le président Paul Kagame a rencontré lundi le Premier ministre japonais, Fumio Kishida, lors du sommet du G2O, où les deux ont discuté des moyens de renforcer davantage la coopération bilatérale existante . Les deux hommes ont échangé sur des questions d’actualité liées à la coopération dans les secteurs de l’atténuation du changement climatique, du […]
Central Africa: Ibinyamakuru byavuze ko Perezida Touadera yaguye hasi akajyanwa i Kigali

Ibinyamakuru byo muri Central Africa birimo Radio yigenga yitwa Radio Ndeke Luka yavuze ko kuwa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022, abanyamakuru bayo babonye perezida i Bangui, umunsi umwe nyuma y’uko bivuzwe ko yajyanywe mu Rwanda nyuma yo kwitura hasi. Umuvugizi wa perezida muri Centrafrique yahakanye amakuru ko Perezida Faustin-Archange Touadéra ku cyumweru yaba yarajyanywe mu […]
Ten Hag yabwiye Manchester United ko atagikeneye Cristiano Ronaldo mu kipe ye
Umutoza Erik Ten Hag wa Manchester United, yamaze kumenyesha ubuyobozi bw’iyi kipe ko atacyifuza ukundi Cristiano Ronaldo; bityo ko nta wundi mukino n’umwe akwiye kongera kuyikinira. Umutoza Ten Hag yatanze kiriya cyifuzo nyuma yo kugirana inama na Joel Glazer uri muri ba nyiri Manchester United, Richard Arnold usanzwe ari Umuyobozi wayo mukuru na John Murtough […]
Abatuye Isi bamaze kugera kuri miliyari 8 nyuma y’imyaka 11 babaye miliyari 7
Umuryango w’Abibumbye watangaje ko abatuye Isi bageze kuri miliyari umunani, nyuma y’imyaka 11 gusa bageze kuri miliyari zirindwi . Nyuma yo kwiyongera gukabije hagati mu kinyejana cya 20, ubwiyongere bw’abaturage bumaze kugenda buhoro. Bishobora gutwara imyaka 15 kugirango abatuye Isi bazagere kuri miliyari icyenda kandi Loni ntiteganya ko bagera kuri miliyari 10 mbere ya 2080. […]
Amerika iremeza ko Iran igifitiye inzika Mike Pompeo na mugenzi we kubera iyicwa rya Gen. Qassem Soleimani
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziremeza ko Iran igifitiye inzika uwahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo ndetse n’uwahoze ari intumwa idasanzwe ya Amerika muri Iran kubera iyicwa rya Gen. Qassem Soleimani . Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika ibi yabimenyesheje inteko ishinga amategeko mu cyumweru gishize ivuga ko abo bayobozi bahoze muri leta ya Donald […]
Ishyaka PL ryavuze ko ritazasimbuza Depite Mbonimana uherutse kwegura
Ishyaka rya PL ryatangaje ko ritazasimbuza Depite Mbonimana Gamariel, uherutse kwegura, bitewe n’icyo amategeko ateganya. Mu mategeko agenga Inteko Ishinga Amategeko, hari ingingo ya cyenda ivuga ko umuntu ashobora kudakomeza kuba umudepite ku bwo kwegura, asimbuzwa. Kuri Mbonimana siko bizagenda kuko avuye mu nteko habura amezi 10 ngo Manda y’imyaka itanu irangire. Théogène Munyangeyo, Visi- […]
U Bwongereza bugiye kuvana ingabo zabwo muri Mali mbere y’igihe cyari giteganyijwe
U Bwongereza bugiye gukura ingabo zabwo muri Mali amezi atandatu mbere y’uko byari biteganijwe, nubwo ibikorwa by’intagondwa z’Abayisilamu byiyongera muri ako karere . Minisitiri w’ingabo z’u Bwongereza, James Heappey, yavuze ko itsinda ry’ingabo 300 z’u Bwongereza zari mu zigize ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro muri Mali (MINUSMA), zizarangiza hakiri kare ubutumwa bw’imyaka itatu zari […]
USA yasabye u Rwanda gufata ingamba zituma umwuka mubi na RDC uhagarara

Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zasabye u Rwanda gufata ingamba zituma umwuka mubi watutumbye mu mubano warwo na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) uhagarara. Ibi bikubiye mu kiganiro Umunyamabanga wa USA, Antony Blinken, yagiranye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, ubwo bahuriraga i Bali muri Indonesia mu nama y’ibihugu 20 bikize, […]
FARDC’s general Tshitambwe meeting with FDLR major may bring catastrophe- M23 warns

M23 Movement has warned that on November 13, Maj Gen Tshitambwe Tshiko Gerome of FARDC has met Major Nkodosi, of FDLR/FOCA’s to discuss an undisclosed matters, M23 said in a statement.
Masisi: Uwitwa Rukundo Kimenyi w’imyaka 45 yishwe n’abantu bataramenyekana
Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere ushize itariki 14 Ugushyingo 2022, ntibyari byiza ku baturage bo mu mudugudu wa Murambi, uturanye n’umujyi muto wa Ngungu muri Teritwari ya Masisi . Ni nyuma y’iyicwa ry’umuturage witwa Rukundo Kimenyi w’imyaka 45, wari utuye muri ako gace, bivugwa ko yakubiswe n’amabandi ataramenyekana bikamuviramo urupfu. […]
Dr Mbonimana weguye ‘kubera ubusinzi’ yijeje Abanyarwanda ko yacitse ku nzoga

Dr Mbonimana Gamariel weguye ku mwanya w’ubudepite kubera ubusinzi, yasezeranyije Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda muri rusange ko atazongera kunywa inzoga. Uyu munyapolitiki wari uhagarariye ishyaka PL mu nteko ishinga amategeko, yatanze ibaruwa y’ubwegure tariki ya 11 Ugushyingo 2022, nyuma y’aho Perezida Kagame atangaje ko abapolisi bamufashe inshuro nyinshi yasinze bikabije. Perezida Kagame yatangarije aya makuru […]
Huye: Babiri barashinjwa kwica umumotari
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye abagabo babiri umwe w’imyaka 42 n’undi w’imyaka 20 bakekwaho kwica umuhungu w’umumotari bakamwiba moto . Ni icyaha bivugwa ko bakoze mu ijoro ryo ku itariki 04/11/2022 barishe umuhungu w’imyaka 23 w’umumotari bamukubise umuhini n’umuhoro mu mutwe batwara na moto, mu ishyamba rya RAB Rubona (ahitwaga muri ISAR Rubona) […]
Umunyafurika wari waragiye kwiga mu Burusiya, yaguye ku rugamba muri Ukraine
U Burusiya bwatangaje ko umunyeshuri w’imyaka 23 y’amavuko ukomoka muri Zambia yapfiriye ku rugamba muri Ukraine mu mezi abiri ashize. Uyu musore witwa Nathan Lemekhani Nyirenda muri Mata 2020 ubwo yigaga amasomo y’ingufu za nikeleyeri, yahamijwe icyaha cyo gutunga ibiyobyabwenge, akatirwa igifungo cy’imyaka 9. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zambia, Stanley Kakubo, yatangaje ko mu gihe […]
Abacu ni bo bishyura ikiguzi cy’ibibazo bizamba kubera impamvu zituruka hanze: Perezida Kagame
Perezida w’u Rwanda akaba n’Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’umuryango wa Afurika yunze ubumwe gishinzwe iterambere, AUDA-NEPAD, Pau Kagame yatangaje ko akenshi usanga Abanyafurika ari bo bishyura ikiguzi cy’ibibazo bizamba kubera impamvu zikomoka hanze y’uyu mugabane. Ni ijambo yavugiye mu nama ihuza ibihugu 20 bikize yabereye i Bali muri Indonesia, yari yatumiwemo nk’umuyobozi wa AUDA-NEPAD. Perezida Kagame […]
Muri APR FC hateganyijwe inama y’igitaraganya
Ikipe ya APR FC yamaze gutumiza inama y’igitaraganya ihuza ubuyobozi bukuru bwayo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2022. Ni inama byitezwe ko iza kwitabirwa n’abantu 15 biganjemo abayobozi bakuru muri RDF, ikaza kuba yiga ku bibazo bimaze iminsi bivugwa muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. Mu byitezwe harimo gusesengura ibikubiye muri raporo yakozwe […]
M23 yatanze impuruza ko inama yahuje Gen Tshitambwe na FDLR ishobora guteza akaga
Umutwe wa M23 watanze impuruza ku muryango Mpuzamahanga n’indi iharanira Uburenganzira bwa muntu ko kuwa 13 Ugushyingo 2022, Gen Maj. Tshitambwe Tshiko Gerome wa FARDC yakoranye inama n’abo muri FDLR, ingingo uvuga ko ishyirwa mu bikorwa by’imyanzuro y’iyi nama bishobora guteza akaga ikiremwamuntu. Mu itangazo M23 yashyize hanze kuri uyu 14 Ugushyingo BWIZA yabonye, rivuga […]