M23 mu nzira zo kwigarurira undi mujyi ukomeye, ku munsi ntarengwa wayo wo guhagarika imirwano

Sangiza iyi nkuru

Inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zamaze kugota Umujyi wa Kitshanga wo mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa, ku buryo isaha n’isaha na wo ushobora kujya mu maboko yazo.

Kitshanga ni Umujyi uherereye mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Umujyi wa Goma.

M23 iri gukoza imitwe y’intoki kuri uyu mujyi ufatiye runini cyane Goma (Inzira ya Kitshanga na Masisi ni yo inyuzwamo ibiciruzwa byinshi bijya i Goma), nyuma y’amasaha make imirwano yongeye kubura hagati yayo n’Ingabo za Leta ya Congo.

Ni imirwano kandi iri kuvugwa no mu bice bya Bishusha na Chumba, ndetse no ku musozi witwa Kabarozi muri Kivu y’Amajyaruguru.

M23 ikomeje kurwana na FARDC, mu gihe saa moya z’i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ari wo munsi wa nyuma yahawe wo kuba yamaze guhagarika imirwano ndetse ikanava mu bice byose yigaruriye.

Ni umwanzuro wafatiwe mu nama iheruka kubera i Luanda muri Angola, ku wa Gatatu Tariki ya 23 Ugushyingo 2022. Iyo nama yarimo ba Perezida JoĂŁo Lourenço wa Angola, FĂ©lix Tshisekedi wa RDC, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya cyo kimwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

M23 cyakora cyo yatangaje ko ibyemerejwe muri iriya nama bitayireba; bijyanye no kuba nta ntumwa yayo yari iyirimo.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. M23 mu nzira zo kwigarurira undi mujyi ukomeye, ku munsi ntarengwa wayo wo guhagarika imirwano
    TWIFUZA KO AMAHORO N’UMUTEKA BYAGARUKA

  2. M23 mu nzira zo kwigarurira undi mujyi ukomeye, ku munsi ntarengwa wayo wo guhagarika imirwano
    TWIFUZA KO AMAHORO N’UMUTEKA BYAGARUKA

  3. M23 mu nzira zo kwigarurira undi mujyi ukomeye, ku munsi ntarengwa wayo wo guhagarika imirwano
    Muramenye ntimuzagwe mumutego wokurekuruduche mwafashe mwaba mubahaye umwanya wokugarura urugomo rwabobajura mubasukume mpaki gatoyi

  4. M23 mu nzira zo kwigarurira undi mujyi ukomeye, ku munsi ntarengwa wayo wo guhagarika imirwano
    Muramenye ntimuzagwe mumutego wokurekuruduche mwafashe mwaba mubahaye umwanya wokugarura urugomo rwabobajura mubasukume mpaki gatoyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *