Mutiyomba n'umugore we, Mugirase

Musanze: Umugore aravuga ko umugabo we yapfuye afunzwe na polisi

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Beatrice Mugirase w’imyaka 28 wo mu Mudugudu wa Mubona, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, aravuga ko umugabo we Mutiyomba Arsene, yapfuye nyuma y’ibikomere yagize ubwo yakubitirwaga ahitwa ku Kirabo nyuma polisi ijya kumufungira kuri Sitasiyo ya polisi y’ahazwi nka Gurupoma.

Uyu mugore hacamo umwanya umwe agasuka umuzige w’amarira, yavuze ko umugabo we yari kuzuza imyaka 30 kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2022, yakubitiwe muri alimentation y’uwitwa Uwizeyimana Louise kuwa 14 Ugushyingo, ariko amenyeshwa ko yapfuye kuwa 27 Ugushyingo 2022.

Mu kiniga ati ” Twari dutashye tuvuye gucuruza inkweto muri GOICO. Umugabo yari ateruye umwana hari nka saa tatu z’ijoro. Tugeze ku Kirabo, umukozi wa Louise witwa Samuel ahamagara umwana ngo ni agende amugurire umukati. Umugabo yakurikiye umwana ngo amutore tugende kuko njye nasigaye mpagaze. Ahageze bamuhaye intebe ngo yicare. Uwo mugore yahise abwira umugabo wanjye ngo mwatwirukanishije muri iyi nzu ngo ariko namwe ntimuzayikoreramo. Ngo nyir’inzu yari yarabahaye pureyave ariko baranzwe kuyivamo. Umugabo wanjye yaramubwiye ati se ko njye ncuruza inkweto kandi ko mfite aho nkorera, inzu y’icyumba kimwe nayituzamo umuryango? Samuel yahise amubwira ngo ziba aho ngaho nta kintu ufite cyo kuvuga. Nagiye kubwira umugabo wanjye ngo twigendere. Wa mugore ahita ambwira ngo shinguka mu mu muryango. Aramusunika kuko yari afite umwana aragwa. Bahise bafatanya bajya hanze. Louise ahita yikaka mu nzu azana ikibando, umugabo wanjye yamukubise igitsiburira aragwa, aravuga ngo baramwishe….”

Akomeza avuga ko” Nabonye bikomeye ndatabaza ngiye kubona mbona abandi bahungu batatu ntazi bahise baza bakubita umugabo wanjye. Bamukubise ibibando n’amabuye bamukomeretsa mu mutwe ku musaya. Mutekano witwa Ndimbati yarahageze akavuga ngo nibakubite, amubuza kugenda ngo yishe umuntu none ashaka kugenda. Byarangiye pandagari iraza, ijya gufunga umugabo wanjye waviririnaga.”

Mugirase avuga ko yiyunze n’umuryango wa Louise Uwizeyimana wari wakoresheje dosiye ko Mutayomba yamuteye iwe. Avuga ko yishyuye Frw ibihumbi 92 mu kuriha ibyangirijwe ngo umugabo we afungurwe ku bwumvikane.

Avuga ko nta aketi yakozwe, umugabo we arafungwa ndetse ngo ” Polisi yanze kuntega amatwi mbabwira uko bigenze. Barambwiye ngo ni umugabo wakubise umugore. Ngo ko atakubise wowe? Pandagari yamujyanye nka saa yine kuwa 14 Ugushyingo 2022. Nababwiye ko umugabo wanjye yakomeretse mu gihe umugore (Louise) ameze neza kuko mu gitondo kuwa 15 kuwa Kabiri nasanze yageze kuri RIB. RIB yumvise uwo mugore njye ntibanyumva. Yewe n’urupapuro rw’ubwiyunge ntarwo yahaye RIB ngo ibimenye ko twiyunze irekure umugabo wanjye.”

Urupfu rw’umugabo we Mutiyomba

Mugirase se avuga ko ” Umugabo wanjye yapfuye ari muri gereza. Njyewe bari kumbwira ngo yapfuye ku Cyumweru tariki 27 Ugushyingo ariko kuwa Gatanu njyewe Polisi yarampamagaye irambwira ngo umugabo wanjye ntabwo ameze neza nta kintu ari kurya ngo nimujyanire amata. Nagiyeyo banga kumunyereka ngo si umunsi wo gusura. Ku Cyumweru biba byemewe, nagiyeyo mbona abandi babonye abantu babo, we sinamubona. Mbajije abapolisi barambwira ngo yagiye kwivuza. Nyuma nibwo mabukwe yampamagaye arambwira ngo ninicare ahantu ambwire. Yambwiye ko umugabo wanjye yapfuye. Uwarebye mu bitabo kuko njye nta meze neza, yavuze ko yapfuye kuwa Gatanu tariki 25 Ugushyingo. Ngo bamujyanye kuwa Gatanu n’ijoro nahavuye saa kumi n’imwe.”

Mugirase se avuga ko ” Kuwa 21 Ugushyingo nabonaga atameze neza ariko bya bindi by’abagabo byo kwikomeza, akanga kuntera ubwoba. Yaramubwiye ngo nzamufatire umwana neza ngo sinkomeze gutanga amafaranga. Mperuka kumubona kuwa 24 Ugushyingo bwa nyuma. Yambwiye ko yavuye kwa muganga ariko atazi uko ameze.”

Uyu mugore avuga ko” Nifuza ubutabera kimwe no ku bandi barengana nkawe. Natunguwe na muganga mu bitaro bya Ruhengeri wambwiye ngo yari arwaye diyabete. Icyo kintu cyambabaje. Umugabo wanjye imyaka itatu twari tumaranye ntayo yagiraga. Afite ibikomere bigaragara. Njye nabasabye kureka nkajya kumuvuza baranga.”

Umwe mu batangabuhamya wabonye iby’iyi mirwano yavuze ko atazi icyo Uwizeyimana Louise yapfaga na Mutiyomba Arsene.

Uwajeneza Francine yatangarije BWIZA ati “Nari mpari. Abakubise Mutiyomba ni Samuel wakoreraga Louise, undi yitwa Niyoyita naho undi ni umu-homeguard ntazi. Sinamenya niba Mutiyomba yarashakaga gukorera muri iyo nzu kuko afite iseta muri GOICO. Numvise ko bashinze ikimina Mutiyomba ari we ukiyobora. Abonye batari gukoteza neza, akuramo umugabane we, nabo abasubiza ayabo.”

Umugore wa nyakwigendera arasaba ubutabera ” Kuko abamukubise baridegembya bavuga ngo baramuhamije.”

BWIZA yavuganye n’Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, avuga ko Mutiyomba Arsene ataguye muri kasho ya polisi, ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane icyamuhitanye.

Yagize ati” Yari yarafashwe n’ubugenzacyaha. Yari afunzwe mu buryo bwemewe kubera ikirego cyatanzwe n’uwo yangiririje imitungo. Kuvuga ko yaguye muri Sitasiyo ya polisi ntabwo aribyo. Yari amaze ibyumweru bibiri afunzwe akurikiranwe n’ubushinjacyaha. Yivuzaga, yaguye mu bitaro gusa icyamwishe kizagaragara mu iperereza kuko umurambo ugiye gukorerwa isuzuma. Turacyakora iperereza dukusanya amakuru y’ibanze.”

Mutiyomba asize umwana umwe n’umugore. Biteganyijwe ko azashyingurwa ahitwa
i Gakoma mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara kuko ariho uyu muryango wahoze utuye, ukaba wari waragiye i Musanze gushakisha ubuzima. Umurambo we wagiye gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Kacyiru.

Mutiyomba n'umugore we, Mugirase
Mutiyomba n’umugore we, Mugirase

Soma Izindi Nkuru

30 Responses

  1. Musanze: Umugore aravuga ko umugabo we yapfuye afunzwe na polisi
    Nibakurenganure kuko warenganyijwe be gupfukirana ukuri Kandi kuri kugaragara

    1. Musanze: Umugore aravuga ko umugabo we yapfuye afunzwe na polisi
      Ubutabera burakenewe hakamenyekana impamvu umuntu akomeretwsa bigaragara akaba Ari we ufungwa nkaho yajyanwe Kwa muganga.muri gereza baravura?

    2. Musanze: Umugore aravuga ko umugabo we yapfuye afunzwe na polisi
      Ubutabera burakenewe hakamenyekana impamvu umuntu akomeretwsa bigaragara akaba Ari we ufungwa nkaho yajyanwe Kwa muganga.muri gereza baravura?

    3. Musanze: Umugore aravuga ko umugabo we yapfuye afunzwe na polisi
      Ubutabera burakenewe hakamenyekana impamvu umuntu akomeretwsa bigaragara akaba Ari we ufungwa nkaho yajyanwe Kwa muganga.muri gereza baravura?

    4. Musanze: Umugore aravuga ko umugabo we yapfuye afunzwe na polisi

    Ibi bintu ntago niyumvishaga ko bikibaho ariko naje gusanga iyi Leta Yacu ifite ibyubi byinshi biyongobeza ubuzima bw’inzirakarengane nyinshi cyane kdi bisa naho biba bikingirana ikibaba kugirango umukuru w’igihugi H.E Umubyeyi wacu Paul Kagame atabimenya kuko Ari umwe mubagabo nabonye bakunda abanyarwanda. Ariko abantu bitwa ngo bashinzwe umutekano cyane cyane Police harimo ibisambo nibigome byinshi byitwaza imbaraga z’ibyo baribyo bigahonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu icyampa kugira inshingano zo kubikurikirana nazatuma ubutabera butangwa

    1. Musanze: Umugore aravuga ko umugabo we yapfuye afunzwe na polisi
      Uko nukuri pe.dufite abayobozi ndetse benshi,bereka umukuru w igihugu ko bakora inshingano zabo neza.ariko ari inyamanswa zigendera.barateranya leta na abanyarwanda.rwose musanze ho wibaza niba harinubutabera cg arindorerezi gusa.

  5. Musanze: Umugore aravuga ko umugabo we yapfuye afunzwe na polisi
    Ibi bintu ntago niyumvishaga ko bikibaho ariko naje gusanga iyi Leta Yacu ifite ibyubi byinshi biyongobeza ubuzima bw’inzirakarengane nyinshi cyane kdi bisa naho biba bikingirana ikibaba kugirango umukuru w’igihugi H.E Umubyeyi wacu Paul Kagame atabimenya kuko Ari umwe mubagabo nabonye bakunda abanyarwanda. Ariko abantu bitwa ngo bashinzwe umutekano cyane cyane Police harimo ibisambo nibigome byinshi byitwaza imbaraga z’ibyo baribyo bigahonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu icyampa kugira inshingano zo kubikurikirana nazatuma ubutabera butangwa

  6. Musanze: Umugore aravuga ko umugabo we yapfuye afunzwe na polisi
    Ibi bintu ntago niyumvishaga ko bikibaho ariko naje gusanga iyi Leta Yacu ifite ibyubi byinshi biyongobeza ubuzima bw’inzirakarengane nyinshi cyane kdi bisa naho biba bikingirana ikibaba kugirango umukuru w’igihugi H.E Umubyeyi wacu Paul Kagame atabimenya kuko Ari umwe mubagabo nabonye bakunda abanyarwanda. Ariko abantu bitwa ngo bashinzwe umutekano cyane cyane Police harimo ibisambo nibigome byinshi byitwaza imbaraga z’ibyo baribyo bigahonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu icyampa kugira inshingano zo kubikurikirana nazatuma ubutabera butangwa

  7. Musanze: Umugore aravuga ko umugabo we yapfuye afunzwe na polisi
    Mana wee birababaje rwose bamurenganure kuko aha hantu harimo ikibazo kd gikomeye

  8. Musanze: Umugore aravuga ko umugabo we yapfuye afunzwe na polisi
    Mana wee birababaje rwose bamurenganure kuko aha hantu harimo ikibazo kd gikomeye

  9. Musanze: Umugore aravuga ko umugabo we yapfuye afunzwe na polisi
    Sinumva ukuntu polisi ifunga umuntu umwe ubwose niba Ari no kurwana umuntumwe arirwanya

  10. Musanze: Umugore aravuga ko umugabo we yapfuye afunzwe na polisi
    Sinumva ukuntu polisi ifunga umuntu umwe ubwose niba Ari no kurwana umuntumwe arirwanya

  11. Musanze: Umugore aravuga ko umugabo we yapfuye afunzwe na polisi
    Mudufashe ngoga mutiyomba arenganurwe inkuru yurujijo biragoye kubyiyumvisha rwose hakenewe ubutabera kuko murigereza ntibavura yagombaga kubanza akitabwaho none babikoze nyuma yigihe babona agiye gupfa leta numubyeyi idufashe gukurikira umuntu wacu

  12. Musanze: Umugore aravuga ko umugabo we yapfuye afunzwe na polisi
    Mudufashe ngoga mutiyomba arenganurwe inkuru yurujijo biragoye kubyiyumvisha rwose hakenewe ubutabera kuko murigereza ntibavura yagombaga kubanza akitabwaho none babikoze nyuma yigihe babona agiye gupfa leta numubyeyi idufashe gukurikira umuntu wacu

  13. Musanze: Umugore aravuga ko umugabo we yapfuye afunzwe na polisi
    Birabsbaje iyi let’s irimo ibisambo hakenewe ubutabera ubundi pandagare yagawe nande mutekano arabivugaho iki

  14. Musanze: Umugore aravuga ko umugabo we yapfuye afunzwe na polisi
    Birabsbaje iyi let’s irimo ibisambo hakenewe ubutabera ubundi pandagare yagawe nande mutekano arabivugaho iki

  15. Musanze: Umugore aravuga ko umugabo we yapfuye afunzwe na polisi
    Dukenewe ubutabera kuko ntibyukana mutekano ko yageze ahabereye ibibazo mbere yapolic arabivugaho iki

  16. Musanze: Umugore aravuga ko umugabo we yapfuye afunzwe na polisi
    Dukenewe ubutabera kuko ntibyukana mutekano ko yageze ahabereye ibibazo mbere yapolic arabivugaho iki

  17. Musanze: Umugore aravuga ko umugabo we yapfuye afunzwe na polisi
    Muri iyi nkuru harimo urujijo, niba bararwanye uriya mugabo agakubitwa, agakomeretswa; akajyanwa gufungwa; kuki umugore we yagiye kwiyunga n’abakubise umugabo we bagakora n’inyandiko ndetse akanishyura??

  18. Musanze: Umugore aravuga ko umugabo we yapfuye afunzwe na polisi
    Muri iyi nkuru harimo urujijo, niba bararwanye uriya mugabo agakubitwa, agakomeretswa; akajyanwa gufungwa; kuki umugore we yagiye kwiyunga n’abakubise umugabo we bagakora n’inyandiko ndetse akanishyura??

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *