Uwera Clarisse, umukuru mu muryango wa Arsene Mutiyomba, uherutse gukubitirwa ahitwa ku Kirabo mu Mudugudu wa Mubona, Akagari ka Kigombe,Umurenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, nyuma agapfa, arasaba ko abantu bakubise uyu mugabo bafungwa mu gihe hagitegerejwe raporo ya muganga yemeza icyamwishe kuko inkoni ziri mu bikekwa kuba intandaro y’urupfu.
Uwajeneza Francine, wabonye Mutiyomba akubitwa, yatangarije BWIZA ati “Nari mpari. Abakubise Mutiyomba ni Samuel wakoreraga Louise, undi yitwa Niyoyita naho undi ni umu-homeguard ntazi.” Undi muntu utungwa agatoki ni mutekano witwa Ndimbati, we ashinjwa guhagarikira abakubitaga Mutiyomba. Ngo yagiraga ati ” Wishe umuntu none ngo bakureke ugende? Umuryango wa nyakwigendera ukavuga ko yamubuzaga guhunga abamubitishaga ibibando n’amabuye. Uwera Clarisse yatangarije BWIZA ko Mutiyomba yashyinguwe kuwa 29 Ugushyingo 2022 ariko ko hari icyo basaba. Yagize ati ” Dusigaranye agahinda. Ngo ibisubizo bizaboneka byo gusuzuma umurambo nyuma y’icyumweru. Ikigiye gukurikiraho nange sindakimenya,gusa ntibigomba kurangirira aho. Ntabwo byumvikana ukuntu umuntu w’umuyobozi yafata umuntu abona arembye, yakomeretse akamujyana muri gereza. Ndabizi neza n’ubwo Ibizamini bya muganga bitaraza, ni inkoni zamwishe kuko ibikomere afite ku mutwe biragararagara, yanapfuye ataka kubabara umutwe.” Yakomeje ati” Dukeneye ubutabera kuko ntabwo umuntu ashobora gupfa nk’ikimonyo abamwishe bidegembya hanze.Nziko n’iyo umuntu yaba ariwe uri mu ikosa ariko yakomeretse, abanza kuvurwa akazakurikiranwa nyuma. Sinumva ukuntu polisi yahise imujyana kumufunga aho kumujyana kwa muganga kandi yaraviriranaga bigaragara.” Yagize icyo asaba inzego z’umutekano. Ati ” Icyifuzo dufite ni uko abamukubise nabo baba bafunzwe mu gihe tugitegereje ibisubizo bya muganga. None Mutiyomba we ntiyari afunzwe kandi iperereza ritaratangira? Nibabe babafunze muganga nagaragaza ko atari inkoni zamwishe bazabarekure.” Uwase Clarisse asaba ko ababa bafunzwe ari: Uwizeyimana Louise n’abakozi be; Samuel na Niyoyita, ushinzwe umutekano bahimba Ndimbati n’undi mu homeguard utramenyekana amazina. Uyu muryango kandi usaba ko Frw ibihumbi 92 watanze ushaka ubwiyunge wayasubizwa na Uwizeyimana Louise kuko ” N’ubundi ntacyo byamaze umuntu wacu yarapfuye.” Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, kuwa 28 Ugushyingo, yatangarije BWIZA ko hategerejwe kumenya icyishe Mutiyomba wari umaze ibyumweru bibiri yivuza, nyuma akaza kugwa mu bitaro bya Ruhengeri. Byinshi kuri iyi nkuru wasoma: https://bwiza.com/?Musanze-Umugore-aravuga-ko-umugabo-we-yapfuye-afunzwe-na-polisi

6 Responses
Musanze: Umuryango wa Mutiyomba wakubiswe nyuma agapfa urasaba ko ababikoze bafatwa
Ariko uko mbisoma niba ariko byagenze aho hantu habari mu Rwanda cyangwa ni muri RDC?Niba ari mu Rwanda ubwo abayobozi baho ko numva baba barimakaje umuco wo kudahana cg icyo kibazo cyaba gitegereje H.E ngo agikemure?

Ubundise simbona arumunya ikirene nibayarishwe nabarusiya urumvayahabwa ubutabera nibihanagure ibyobiramenyerewe

Wasanga arumucyene doreko abacyene bagowe kuko nibantagafanga ubwo birangiriye ho
Musanze: Umuryango wa Mutiyomba wakubiswe nyuma agapfa urasaba ko ababikoze bafatwa
Wasanga arumucyene doreko abacyene bagowe kuko nibantagafanga ubwo birangiriye ho