Minisitiri Muyaya yibasiye Perezida Paul Kagame

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akanaba Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yibasiye Perezida Paul Kagame amuhora gutangaza ko Perezida Tshisekedi akomeje kwitwaza u Rwanda nk’impamvu yo gushaka uko yasubika amatora ateganyijwe mu mwaka utaha.

Umukuru w’Igihugu yavuze ku bibazo bya Congo ku Gatatu tariki ya 30 Ugushyingo, ubwo yakiraga indahiro za Dr Sabin Nsanzimana wagizwe Minisitiri w’Ubuzima na Dr Yvan Butera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri.

Ni umuhango wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

Wabaye mu gihe hashize igihe kitari gito u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo badacana uwaka, ku mpamvu z’ibirego bishingiye ku mutwe wa M23 Leta ya Congo imaze ishyira ku Rwanda.

Kinshasa biciye ahanini muri Perezida Tshisekedi imaze igihe ishinja Kigali kuba ari yo ifasha uyu mutwe, ibyo u Rwanda rutahwemye guhakana.

Ku bwa Perezida Kagame, Tshisekedi kuba akomeje kwitwaza u Rwanda biri mu rwego rwo gushaka urwitwazo ngo abone uko yasubika amatora arimo ay’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku wa 20 Ukuboza.

Yamusabye gushakira impamvu ahandi.

Ati: “Atari n’uko yatsinze amatora ya mbere nk’uko tubizi. Niba ashaka ubundi buryo amatora akurikiyeho yakwigizwayo yashaka izindi mpamvu zitari twebwe.”

Muyaya yibasiye Perezida Kagame

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ejo ku wa Kane, Muyaya yavuze ko mbere yo kuvuga ku matora ya Congo Perezida Kagame yakabanje kureba ku burenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage we yemeza ko bitaba mu Rwanda.

Ati: “Byaba byiza mbere na mbere arebye iwe, niba abaturage bafite uburenganzira bwo kuvuga, niba bisanzuye kwigaragambya, niba ashobora kwihanganira abatavuga rumwe n’igitekerezo cye rukumbi.”

Yanenze Perezida Kagame Kuba yarakoresheje referandumu yo guhindura Itegekonshinga bigatorwa kuri 99%, ibyo yavuze ko ari nko “kwemeza igisa na perezida w’ubuzima bwose kuko yishyiriyeho uburyo bwo kuguma ku butegetsi kugeza mu 2034.”

Yibasiye Perezida Kagame avuga ko “ku bijyanye na demokarasi ku isi ni uwa nyuma ku rutonde, birazwi.”

Yunzemo ko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda uretse gufasha M23, ngo anagamije guhungabanya RDC mu bya Politiki.

Soma Izindi Nkuru

26 Responses

  1. Minisitiri Muyaya yibasiye Perezida Paul Kagame
    Ariko namwe yabatumye kugeza ubutumwa kubatumva igifaransa? ubwo mwe ntimuri nkawe?

  2. Minisitiri Muyaya yibasiye Perezida Paul Kagame
    Ariko namwe yabatumye kugeza ubutumwa kubatumva igifaransa? ubwo mwe ntimuri nkawe?

  3. Minisitiri Muyaya yibasiye Perezida Paul Kagame
    Ariko nkuyu bavuga irije yibasira umuyobozi nka H.E ashingiye kuki? Narabivuze ko umuntu atarya ibinyabwoya n’ibindi bizira nkabyo ngo maze azabanze gutekereza mbere yo kuvuga.Nabagira inama yo kureba kure,kko imivugire n’imitekerereze y’umunyapolitique ikwiye gutandukana n’iy’umushumba

  4. Minisitiri Muyaya yibasiye Perezida Paul Kagame
    Ariko nkuyu bavuga irije yibasira umuyobozi nka H.E ashingiye kuki? Narabivuze ko umuntu atarya ibinyabwoya n’ibindi bizira nkabyo ngo maze azabanze gutekereza mbere yo kuvuga.Nabagira inama yo kureba kure,kko imivugire n’imitekerereze y’umunyapolitique ikwiye gutandukana n’iy’umushumba

  5. Minisitiri Muyaya yibasiye Perezida Paul Kagame
    La verite des elections au DRC!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!. avec liberte d’expression.

  6. Minisitiri Muyaya yibasiye Perezida Paul Kagame
    La verite des elections au DRC!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!. avec liberte d’expression.

  7. Minisitiri Muyaya yibasiye Perezida Paul Kagame
    Ibyo byose ngo barabifite! Ntibagasekwe! Sinabonye i Goma bariko gupakirwa pandagari(abanyamakuru)!

  8. Minisitiri Muyaya yibasiye Perezida Paul Kagame
    Ibyo byose ngo barabifite! Ntibagasekwe! Sinabonye i Goma bariko gupakirwa pandagari(abanyamakuru)!

  9. Minisitiri Muyaya yibasiye Perezida Paul Kagame
    Umusaza yabakorogoshoye bya hatari kabisa! Yababijije icyuya. Ikishishe buriya bahaboneye ibyo imbwa yaboneye ku mugezi!!!!!!!!!!!!!Bazongere.

  10. Minisitiri Muyaya yibasiye Perezida Paul Kagame
    Umusaza yabakorogoshoye bya hatari kabisa! Yababijije icyuya. Ikishishe buriya bahaboneye ibyo imbwa yaboneye ku mugezi!!!!!!!!!!!!!Bazongere.

  11. Minisitiri Muyaya yibasiye Perezida Paul Kagame
    Nibyo muri rdc abantu bafite libertĂ© d’expression bavuga ibitagenda,barigaragambya iyo hari ibitagenda niyo democrarie,erege kuvugisha ukuri si ukurwanya leta cgwa kuba inyangarwanda nidukure muri democratie kandi twigire kubandi

  12. Minisitiri Muyaya yibasiye Perezida Paul Kagame
    Nibyo muri rdc abantu bafite libertĂ© d’expression bavuga ibitagenda,barigaragambya iyo hari ibitagenda niyo democrarie,erege kuvugisha ukuri si ukurwanya leta cgwa kuba inyangarwanda nidukure muri democratie kandi twigire kubandi

  13. Minisitiri Muyaya yibasiye Perezida Paul Kagame
    Yewe politiki n’amacenga mwabantu mwe!twe abaturage tujye turebera gusa . Jye icyombona abazungu iyo babishatse baguhambira amaboko barangiza bakabwira uriya ngo kubita . Igihe cyazagera bakongera bagahambira umwe wakubitaga bati nawe mwishyure, mukazahora muribyoooo… nabo bari kungukira muri ako kaviyo

    1. Minisitiri Muyaya yibasiye Perezida Paul Kagame
      Ngiyo africa yacu rwose byaranze burundu kwigobotora ngo natwe twitekerereze ntabw dukura muby’imitekerereze reka daa duhora turi babandi

    2. Minisitiri Muyaya yibasiye Perezida Paul Kagame
      Ngiyo africa yacu rwose byaranze burundu kwigobotora ngo natwe twitekerereze ntabw dukura muby’imitekerereze reka daa duhora turi babandi

  14. Minisitiri Muyaya yibasiye Perezida Paul Kagame
    Yewe politiki n’amacenga mwabantu mwe!twe abaturage tujye turebera gusa . Jye icyombona abazungu iyo babishatse baguhambira amaboko barangiza bakabwira uriya ngo kubita . Igihe cyazagera bakongera bagahambira umwe wakubitaga bati nawe mwishyure, mukazahora muribyoooo… nabo bari kungukira muri ako kaviyo

  15. Minisitiri Muyaya yibasiye Perezida Paul Kagame
    Narabivuze ariko Muyayu nygo ni minisitirikoko wapi nzabandora mbega ngwarashirisoni gusa NYAAGASANI namukubitu rushyi kuko nirutwisti we niashebuja bazikuvuga.

  16. Minisitiri Muyaya yibasiye Perezida Paul Kagame
    Narabivuze ariko Muyayu nygo ni minisitirikoko wapi nzabandora mbega ngwarashirisoni gusa NYAAGASANI namukubitu rushyi kuko nirutwisti we niashebuja bazikuvuga.

  17. Minisitiri Muyaya yibasiye Perezida Paul Kagame
    Ukuri kuraryana ntacyo H E Paul KAGAME atababwiye, kuko u Rwanda guceceka Congo irasa ibisasu bikica abanyarwanda s’ubujiji, ahubwo n’ugushaka amahoro kandi turakomeje cyokora nihazamo kwibeshya, haaa… kuryama bazabisezereho n’ubundi ngo urwishigishiye ararusoma.

  18. Minisitiri Muyaya yibasiye Perezida Paul Kagame
    Ukuri kuraryana ntacyo H E Paul KAGAME atababwiye, kuko u Rwanda guceceka Congo irasa ibisasu bikica abanyarwanda s’ubujiji, ahubwo n’ugushaka amahoro kandi turakomeje cyokora nihazamo kwibeshya, haaa… kuryama bazabisezereho n’ubundi ngo urwishigishiye ararusoma.

  19. Minisitiri Muyaya yibasiye Perezida Paul Kagame
    Democracie yo muri DRC yo ntikagera mu Rwanda, democracie yo y’ivanguramoko,igatuma igihugu gikize ku mutungo kamere kuri ruriya rwego kiza bikennye ku isi, democracie nk’iyo nabonye uwabo aho abaturage batwika umuntu ngo n’uko ari ubwoko runaka iyo bazayigumanire.

  20. Minisitiri Muyaya yibasiye Perezida Paul Kagame
    Democracie yo muri DRC yo ntikagera mu Rwanda, democracie yo y’ivanguramoko,igatuma igihugu gikize ku mutungo kamere kuri ruriya rwego kiza bikennye ku isi, democracie nk’iyo nabonye uwabo aho abaturage batwika umuntu ngo n’uko ari ubwoko runaka iyo bazayigumanire.

  21. Minisitiri Muyaya yibasiye Perezida Paul Kagame
    Hahaha,ariko narumiwe koko! Muyaya agatinyuka agashira isoni ngo RDC ifite democracy koko! Mwifatiye ku gahanga kabisa gusa icyakora niba iriya ariyo baharanira mbona yababujije amajyo n’amaza nibakataze rwose. Iyo democracy bafite izira amajyambere ikimika urwango,amacakuri n’akabi kose mbonayo iragatsindwa n’Agasani K’i Rwanda.

  22. Minisitiri Muyaya yibasiye Perezida Paul Kagame
    Hahaha,ariko narumiwe koko! Muyaya agatinyuka agashira isoni ngo RDC ifite democracy koko! Mwifatiye ku gahanga kabisa gusa icyakora niba iriya ariyo baharanira mbona yababujije amajyo n’amaza nibakataze rwose. Iyo democracy bafite izira amajyambere ikimika urwango,amacakuri n’akabi kose mbonayo iragatsindwa n’Agasani K’i Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *