Nyamasheke/Nyabitekeri: Barasaba gufashwa uburyo bwo kuhira imyaka mu bihe by’izuba

Uyu avuga ko atarigishwa imihingire iboneye ntacyo yasaruraga gifatika

Abaturage b’umurenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke barasaba abayobozi n’abafatanyabikorwa bako kubafasha guhangana n’izamuka rikabije by’ibiciro ku masoko, bafashwa kubyaza umusaruro ibihembwe byose by’ihinga n’ikivu kibegereye, bagahabwa ibikoresho byo kuhira imyaka, bakabyaza umusaruro ubumenyi bahabwa mu buhinzi bwa kijyambere. Bamwe muri bo bibumbiye mu matsinda y’ababibyi b’ibyiringiro,bavuga ko bamaze guhabwa amasomo ajyanye n’ubuhinzi bwa […]

Ukwitana ba mwana hagati ya FARDC na M23 ku waba wateye undi

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zikomeje kwitana ba mwana n’umutwe wa M23 bakomeje kwitana ba mwana ku waba warashoje imirwano yasakiranyije impande zombi ku wa Kane tariki ya 01 Ukuboza 2022. Umuvugizi wa FARDC, Gén. Major Syilivain Ekenge, yashinje M23 n’abo yise Ingabo z’u Rwanda kugaba igitero ku birindiro bya FARDC. Itangazo […]

Abasirikare ba SADC barimo Umunyatanzaniya biciwe muri Mozambique

Abasirikare babiri bari mu butumwa bwa SADC muri Mozambique (SAMIM) bapfiriye mu ntambara yahitanye inyeshyamba zirenga 30 mu ntangiriro z’iki cyumweru mu Ntara ya Cabo Delgado ikungahaye kuri peteroli na gaz . Nk’uko SADC ibitangaza, aba basirikare baturutse muri Tanzania na Botswana, basize ubuzima mu ntambara aho SAMIM yanafashe intwaro n’ibikoresho by’inyeshyamba zifitanye isano na […]

RDC: Nyuma y’igitutu leta yashyize ahagaragara amasezerano yagiranye n’umuherwe wo muri Israel

Nyuma y’igitutu cy’imiryango itegamiye kuri Leta n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane, itariki ya 1 Ukuboza, amasezerano y’ubwumvikane yasinywe muri Gashyantare hagati ya yo na sosiyete yitwa Ventora y’umuherwe wo muri Israel, Dan Gertler. Minisitiri w’imari, Nicolas Kazadi yashyikirije abahagarariye sosiyete sivili kopi y’aya […]

Amakipe yo muri Afurika yatwara igikombe cy’Isi: Regragui utoza iya Maroc

Uyu mutoza avuga ko amakipe yo muri Afurika yatwara igikombe cy'Isi

Umutoze w’ikipe y’umupira wa Maroc, Walid Regragui, yatangaje ko amakipe y’igihugu cyo ku mugabane wa Afurika na yo yakwegukana igikombe cy’Isi kuko Abanyafurika bashoboye. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’aho ikipe ye itsinze iya Canada ibitego 2-1 bikayihesha kubona itike y’icyiciro cya 1/8, umunyamakuru yamubajije ati: “Uratekereza ko mwatwara igikombe cy’Isi?” Regradui, nk’uko BBC Sport […]

Perezida Ruto yahagaritse abakomiseri ba komisiyo y’amatora barwanyije intsinzi ye

Perezida William Ruto wa Kenya yahagaritse ku mugaragaro abakomiseri bane bagize komisiyo yigenga ishinzwe amatora (IEBC) maze ashyiraho urukiko rusuzuma icyifuzo gisaba ko bakurwa ku mirimo yabo . Kuri uyu wa Gatanu, umukuru w’igihugu mu itangazo ryasohotse mu igazeti ya leta, yatangaje ko Visi Perezida wa IEBC, Juliana Whonge Cherera, n’Abakomiseri, Francis Mathenge Wanderi, Irene […]

Haburijwemo Indi coup d’etat muri Burkinafaso

Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso, Captain Ibrahim Traore, yatangaje ko mu cyumweru gishize hari abasirikare bagerageje guhirika ubutegetsi bwe, avuga ko atazabata muri yombi ahubwo azagirana nabo ibiganiro. Mu cyumweru gishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hadutse ibihuha byo guhirika ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Burkina Faso. Ku cyumweru no kuwa Mbere nijoro, haba imyigaragambyo y’abashyigikiye Capt. Traore […]

Prince Kid amaze kugirwa umwere

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda. Uru rukiko kuri uyu wa 2 Ukuboza 2022 rwemeje ko mu byaha bitatu yashinjwaga: icyo kwaka ishimishamubiri, guhoza undi ku nkeke no gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, bitamuhama. Rwavuze ko kandi amajwi bamwe bafataga nk’ikimenyetso simusiga ku […]

Abakunzi ba ruhago nyarwanda bakiriye inkuru y’inshamugongo

Umwe mu bagize uruhare mu kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda witwa Muramira Gregoire, wari umuyobozi w’irerero rya Isonga Academy, yitabye Imana, bishengura abasanzwe bakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda. Muramira Gregoire yitabye Imana nyuma y’ukwezi kumwe, uwari umwungirije muri Isonga witwa Christian na we apfuye. Inkuru y’urupfu rwa Muramira Gregoire, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri […]

Mu mwambaro w’igisirikare, Perezida Ndayishimiye ayoboye inama y’umutekano

Perezida Ndayishimiye yerekezaga ahabera inama

Perezida w’u Burundi akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’iki gihugu, Evariste Ndayishimiye, ayoboye inama nkuru y’umuteka, yambaye impuzankano y’igisirikare. Iyi nama ngarukamwaka yabereye muri komini ya Kabezi mu ntara ya Bujumbura, yitabirwa n’abandi bayobozi bakuru barimo abaminisitiri by’umwihariko uw’ingabo Alain Tribert Mutabazi n’uw’umutekano, Martin Niteretse. Ikigamijwe muri iyi nama ni ukugira ngo aba bayobozi bose bagenzure […]

Reece James wa Chelsea FC yatangaje ko mushiki we ari umuhanga kurusha bagenzi be b’abagabo

Reece aremeza ko mushiki we ari umuhanga kurusha bamwe mu bagabo bakina muri Premier League

Reece James ukina hagati ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya Chelsea FC yatangaje ko mushiki we Lauren James ari umuhanga kurusha bamwe muri bagenzi be b’abagabo mu irushanwa ry’icyiciro cya mbere ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza, Premier League. Reece uri mu kiruhuko kubera imvune yagize mbere y’itangira ry’irushanwa ry’igikombe cy’Isi, yabitangaje ubwo yasubizaga ibibazo by’abamukurikira ku […]

Kanye West yahagaritswe kuri twitter nyuma yo gutakagiza Abanazi na Hitler

fi8ydfhxgaar_3k.jpg

Kuri uyu wa Kane, Umuraperi Kanye ‘Ye’ West yahagaritswe ku rubuga rwa Twitter kubera amagambo atavugwaho rumwe yatangaje ashimagiza Hitler, nk’uko byatangajwe na nyiri uru rubuga nkoranyambaga, Elon Musk . Uyu muraperi w’umunyamerika, bivugwa ko afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, yemeye ko yishimiye Hitler n’Abanazi ubwo yaganiraga n’uwitwa Alex Jones, kuri radiyo y’abahezanguni b’Abanyamerika. […]

Minisitiri Muyaya yibasiye Perezida Paul Kagame

Minisitiri w’Itumanaho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akanaba Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yibasiye Perezida Paul Kagame amuhora gutangaza ko Perezida Tshisekedi akomeje kwitwaza u Rwanda nk’impamvu yo gushaka uko yasubika amatora ateganyijwe mu mwaka utaha. Umukuru w’Igihugu yavuze ku bibazo bya Congo ku Gatatu tariki ya 30 Ugushyingo, ubwo yakiraga indahiro za Dr […]

RFI yise umuhanzi nyarwanda, Kivumbi King, Umunyatanzaniya

fi9enowx0aa-pfi.jpg

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yise umuhanzi w’Umunyarwanda, Kivumbi King, Umunyatanzaniya, ubwo mu nkuru yayo kuri uyu wa Kane yagarukaga ku ndirimbo z’Abanyafurika zikwiye kwitabwaho muri uku kwezi gusoza umwaka . Ivuga ku ndirimbo “Jaja” imaze iminsi igiye hanze, RFI yagize iti “ Umunyarwanda Juno Kizigenza yiyunze ku Mutanzaniya Kivumbi King kuri “Jaja”. Muri iyi nkuru, […]

Senateri Uwizeyimana yagaragaje impungenge kuri banki zunguka cyane ariko abakiriya bazo barira

Guverineri Rwangombwa yasobanuye ko inyungu za banki zizongerera ubushobozi bwo gutanga inguzanyo

Senateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Uwizeyimana Evode yagaragaje impungenge afite ku bigo by’imari by’umwihariko banki zikorera mu gihugu zikomeje kunguka cyane ariko abakiriya bazo bahora mu marira. Kuri uyu wa 1 Ukuboza 2022 ubwo Inteko rusange y’Inteko ishinga amategeko yagezwagaho raporo y’ibikorwa bya Banki Nkuru y’u Rwanda y’umwaka w’ingengo y’imari w’2021/2022, Senateri yagaragaje […]

Amerika yafatiye ibihano abayobozi batatu bo muri Koreya ya Ruguru

Amerika, Koreya y’Epfo n’u Buyapani byafatiye ibihano Koreya ya Ruguru nyuma yuko Pyongyang yongereye ingufu mu kongera intwaro za kirimbuzi na gahunda zo gukora misile . Kuri uyu wa Gatanu, abayobozi benshi bo muri Koreya ya Ruguru bakaba bafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abafatanyabikorwa bayo nyuma y’igeragezwa rya misile ya ballistique yambukiranya […]

Abanyarwanda baba mu mahanga bamaze kohereza Frw miliyari 469 muri uyu mwaka: Raporo

Raporo ya ‘Migration and Development Brief 37’ yakozwe na Banki y’Isi yagaragaje ko Abanyarwanda baba mu mahanga bamaze kohereza mu Rwanda amadolari ya Amerika miliyoni 449 (zingana na Frw miliyari 469). Iyi raporo yasohotse tariki ya 30 Ugushyingo 2022 igaragaza ko ugereranyije n’umwaka ushize (2021), amafaranga Abanyarwanda baba mu mahanga bohereza yiyongereye kuko icyo gihe […]

Imijyi 10 ya mbere ihenze kuyituramo ku Isi n’indi 10 ihendutse mu 2022

Ubushakashatsi bwakozwe na Economist Intelligence Unit (EIU) bwerekana ko imijyi ihenze kurusha indi ku Isi irangajwe imbere na New York na Singapore . Ni ubwa mbere New York iza ku mwanya wa mbere. Umwaka ushize umujyi wa mbere wari uhenze kuwuturamo ni Tel Aviv, ubu yashyizwe ku mwanya wa gatatu. Muri rusange, impuzandengo yo kubaho […]

Indege ya Air Tanzania yafatiriwe mu Buholandi

Leta y’u Buholandi yafatiriye imwe mu ndege z’ikigo cya Tanzania gikora ingendo zo mu kirere, Air Tanzania kubera ideni iki gihugu kibereyemo Ikigo cyo muri Suède cyayitsinze mu rubanza. Ikinyamakuru The Citizen kivuga ko iyi ndege yafatiwe ku kibuga cyo mu murwa mukuru, Amsterdam ku itegeko ryatanzwe n’Urukiko rwo mu Buholandi. Ifatirwa ry’iyi ndege ryaturutse […]

Senegal: Umudepite w’umugabo yakubise mugenzi we w’umugore urushyi haduka imirwano ikaze mu nteko

Imirwano ikomeye yadutse mu Nteko Ishinga Amategeko ya Senegal nyuma y’uko umudepite w’umugabo w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi akubise urushyi mugenzi we w’umugore nk’uko amashusho yatmbukijwe kuri televiziyo yabigaragaje, mu gihe hakomeje kuzamuka umwuk mubi mu gihugu hagati y’abanyapolitiki b’ishyaka riri ku butegetsi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi . Kuri uyu wa Kane ushize, ubwo hamurikwaga ingengo y’imari, umwe […]

Somalia: Guverinoma iravuga ko abarwanyi 40 ba Al Shabaab biciwe muri Shabelle

Kuri uyu wa Kane, guverinoma yavuze ko ingabo za Somalia zishe abarwanyi ba al Shabaab bagera kuri 40 mu karere ka Shabelle, mu mirwano iheruka kuba mu bitero bimaze amezi bigamije guca intege uyu mutwe w’abarwanyi ba kisilamu . Al Shabaab, umutwe w’iterabwoba ukorana na al Qaeda, umaze igihe urwanira gushyiraho guverinoma igendera ku mtegeko […]

Icyo M23 ivuga ku bwicanyi bivugwa ko bwakorewe i Kishishe FARDC yegetse kuri RDF

Umutwe wahakanye ubwicanyi washinjwe gukora n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uvuga ko ari ibihuha byahimbwe na Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ya FDLR, Mai-Mai na Nyatura bamaze igihe bakorana. Ku wa Kane tariki ya 01 Ukuboza ni bwo Igisirikare cya Congo cyasohoye itangazo rishinja Ingabo z’u Rwanda kwifatanya n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 […]

Le Rwanda salue le soutien de 20 millions d’euros de l’UE aux opérations au Mozambique

L’Union européenne a approuvé une aide de 20 millions d’euros (environ 22,7 milliards de Frw) pour les opérations des troupes rwandaises à Cabo Delgado, au Mozambique, où elles combattent des terroristes liés à l’État islamique . Le paquet de l’UE s’ajoute à l’assistance en cours de 89 millions d’euros pour l’armée mozambicaine en collaboration avec […]

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique ni zo zagenewe inkunga nyinshi na EU

Akanama k’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) kuri uyu wa 1 Ukuboza 2022 kafashe icyemezo cyo guha ingabo z’ibihugu bitandukanye zirimo iz’u Rwanda inkunga y’amafaranga yo kuzifasha mu bikorwa bitandukanye. Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zagenewe miliyoni 20 z’Amayero (arenga Frw miliyari 22) azazifasha mu […]

RDC yahagaritse ikitaraganya ibiganiro bya Nairobi nyuma yo kwikanga ko ‘byinjiriwe n’u Rwanda’

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahagaritse ikitaraganya ibiganiro yagiranaga n’imitwe yitwaje intwaro iyirwanya, nyuma yo kwikanga ko u Rwanda rwaba rubikurikirana mu ibanga. Ni ibiganiro byari bigeze ku cyiciro cyabyo cya gatatu, bikaba byaberaga i Nairobi muri Kenya. Icyemezo cyo kubihagarika ikitaraganya Leta ya Congo yagifashe kuri uyu wa Kane, nyuma yo gutahura […]

U Budage bwanyagiye Costa Rica, busezererwa mu Gikombe cy’Isi butarenze umutaru

Ikipe y’Igihugu y’u Budage yasezerewe mu mikino y’Igikombe cy’Isi gikomeje kubera muri Qatar, nyuma yo gutsinda Costa Rica ibitego 4-2 bitagize icyo biyimarira. Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya u Budage busezererwa mu Gikombe cy’Isi butarenze umutaru, dore ko n’icyo muri 2018 na bwo bwasezerewe butarenze itsinda. Iyi kipe ifite Igikombe cy’Isi cya 2014 yasabwaga […]