Abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Maroc batunguwe n’umwami Mohammed VI wa kiriya gihugu wahamagaye umutoza wabo kuri terefoni, mu rwego rwo gushimira iriya kipe uko yari imaze kwitwara imbere ya Espagne.
Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Maroc yanditse amateka yo kugera bwa mbere muri ¼ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi, nyuma yo gusezerera Espagne bari bahuriye muri ? cy’irangiza kuri Penaliti 3-0.
Byabaye ngombwa ko uyu mukino wiyambazwamo Penaliti nyuma y’uko iminota 90 isanzwe y’umukino na 30 y’inyongera yari yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Umukino ukirangira ibyishimo byari byose ku banya-Maroc, kubera iriya ntsinzi y’amateka.
Ni intsinzi yanakoze ku mutima umwami Mohammed VI, ahita ahamagara kuri terefoni mu rwego rwo gushimira iriya kipe ikomeje guhesha igihugu cye ishema ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange.
Umutoza Walid Regragui wa Les Lions de l’Atlas, yavuze ko guhamagarwa n’umwami ari ibintu bidasanzwe.
Ati: “Ni ibintu bidasanzwe ku Munya-Maroc guhamagarwa na we. Buri gihe adutera ishyaka akanatugira inama adusaba kwitanga tutizigamye. Ubutumwa bwe buhora ari bumwe, atewe ishema n’abakinnyi kandi atewe ishema natwe ndetse ku bw’ibyo turashaka no gutera indi ntambwe no gukora neza cyane kurushaho ku yindi nshuro.”
Maroc itaratakaza umukino n’umwe kuva Igikombe cy’Isi gitangiye, igomba guhurira muri ¼ cy’irangiza na Portugal yaraye inyagiye u Busuwisi ibitego 6-1.
Ni umukino amakipe yombi azahuriramo ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.

4 Responses
Umwami Mohammed IV yatunguye abakinnyi ba Maroc nyuma yo gusezerera Espagne
ABAnya spain bari bagerageje uko bashoboye,kuburyo wabonaga umunota uwo ariwo wose,batsinda.moroc nayo ntiyaboroheye.njye sinabaseka ko batazi gutera penariti.BURYA NGO HANZE HABYINA UMUHANGA njye UKO nabarebaga, guhera kumutoza,
umujinya
+ubwoba
+igihunga
byabafatiye rimwe,umukino ukirangira.ariko bazaze bigire kubanyafurika.iyo ibibazo bigusatiriye bikurusha imbaraga ,uriyakira.

Umwami Mohammed VI yatunguye abakinnyi ba Maroc nyuma yo gusezerera Espagne
Nukuri nibintu biteye ushema kuri morco na African muri rusange pe
Umwami Mohammed VI yatunguye abakinnyi ba Maroc nyuma yo gusezerera Espagne
Nukuri nibintu biteye ushema kuri morco na African muri rusange pe