M23 yibasiye MONUSCO ku bw’iperereza rya baringa’ yakoze ku bwicanyi yayitiriye

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa M23 wibasiye ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), nyuma y’iperereza ivuga ko yakoze ku bwicanyi burimo ubw’i Kishishe.

MONUSCO ifatanyije n’Ishami rya Loni rishinzwe Uburenganzira bwa muntu muri Congo, baheruka kuvuga ko M23 ari yo yakoze ubwicanyi bivugwa ko bwaguyemo abarenga 100 i Kishishe ho muri Teritwari ya Rutshuru.

Ni nyuma y’iperereza aba bombi bavuga ko bakoze rigaragaza ko abantu 131 barimo abagabo 102, abagore 17 n’abana 12 ari bo M23 yishe, mu bwicanyi bivugwa ko bwakorewe i Kishishe n’i Bambo hagati y’itariki ya 29 n’iya 30 Ugushyingo 2022.

Raporo y’iperereza ivuga ko abishwe bicishijwe amasasu ndetse n’intwaro gakondo.

Ivuga kandi ko uretse abishwe hari n’abandi umunani bakomerekejwe n’amasasu, ndetse ngo hakaba haranabaye ibikorwa bibarirwa muri 60 byo gushimuta. Ni mu gihe ngo abagore 22 n’abakobwa batanu bafashwe ku ngufu.

M23 binyuze muri Lawrence Kanyuka usanzwe ari Umuvugizi wayo mu bya Politiki; yavuze ko “birababaje kuba umuryango wo ku rwego nk’urwa MONUSCO ushobora gukora akazi kuje amakosa nka kariya.”

Yavuze ko bitumvikana kuba MONUSCO ivuga ko ubwicanyi bw’i Kishishe na Bambo bwabaye ku wa 29 na 30 Ugushyingo, kandi ivuga ko ifite amakuru y’uko kuva ku wa 21 Ugushyingo nta mirwano yigeze ibera Bambo.

Kanyuka yavuze M23 itemera na busa ibikubiye mu itangazo riheruka gusohorwa na MONUSCO inasaba na Loni kubigenza gutyo, ngo kuko buriya butumwa bwabeshye ndetse bugateza Loni igisebo; nyuma yo kwifatanya na FARDC ndetse n’imitwe ya FDLR, Mai-Mai, APLCS, Nyatura na PARECO bakorana.

MONUSCO mu itangazo iheruka gusohora, yavuze ko abakoze ririya perereza batigeze bagera i Kishishe n’i Bambo ahabereye ubwicanyi ngo kuko hagenzurwa na M23. Yavuze ko bahisemo kubaza abantu bagera kuri 52 bahahunze bakagera i Rwindi ahari ikigo cya MONUSCO muri 20 km uvuye i Kishishe.

M23 ivuga ko “umuntu yakwibaza impamvu MONUSCO yahisemo gukorera iperereza ry’ingirakamaro nka ririya ku ntera y’ibilometero birenga 30 uvuye aho icyaha cyabereye.”

Uyu mutwe uvuga ko impamvu nyamukuru buriya butumwa bwahisemo kwica nkana imirongo ngenderwaho ndetse n’amahame agenderwaho mu gukora iperereza ryigenga ari uko bwahisemo gushyigikira abantu babi ndetse bukaba n’inshuti magara ya Guverinoma ya Congo; bityo bukaba budashobora gukora ikintu cyose cyasiga icyasha inshuti yabwo.

Ku bwa M23, “MONUSCO yishe ihame ryo kutabogama binyuze mu gutanga amakuru y’ibinyoma ku byabaye bya nyabyo uwo munsi.”

Yavuze ko aho MONUSCO ivuga ko yakoreye iperereza nta nkambi y’abavuye mu byabo ihari nk’uko byavuzwe, uretse ibirindiro by’Ikigo cya Congo gishinzwe kubungabunga urusobe rw’Ibinyabuzima, ibya MONUSCO ndetse n’iby’Ingabo za Congo n’imitwe bakorana.

M23 yasabye ko habaho iperereza ryigenga rigakorwa n’abantu bafite ubunyangamugayo bwuzuye mu rwego rwo kugaragaza ukuri kw’ibyabaye.

Yasabye ko iperereza ritakorerwa Kishishe gusa, ko ahubwo rinagomba gukorwa ku bwicanyi bukomeje kubera mu Bwiza na Kitchanga; ndetse no mu duce tuhakikije.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *