U Bubiligi bwasabye RDC guca umubano ifitanye na FDLR

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma y’u Bubiligi yasabye iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika umubano uwo ariwo wose yaba ifitanye n’umutwe wa FDLR; nk’imwe mu nzira zo gucubya umwuka mubi ifitanye n’u Rwanda.

U Bubiligi bwasabye RDC kureka gukorana n’uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda mu itangazo rigenewe abanyamakuru Minisiteri yabwo y’Ububanyi n’Amahanga iheruka gusohora.

Ni nyuma y’igihe Leta y’u Rwanda igaragaza FDLR nk’umuzi w’umutekano muke umaze igihe mu burasirazuba bwa Congo, ndetse n’umwuka mubi uri hagati yayo ya Congo Kinshasa.

Kuva imirwano yakongera kubura hagati y’Ingabo za Congo Kinshasa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23; u Rwanda rwakunze kugaragaza impungenge rutewe n’imikoranire y’Ingabo za Congo Kinshasa na FDLR.

Ni imikoranire yanemejwe n’abarimo umuryango Human Right Watch mu Ukwakira uyu mwaka, nyuma y’igihe FARDC na FDLR barashe ku butaka bw’u Rwanda inshuro irenze imwe.

Raporo y’impuguke za Loni ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC yashyizwe hanze ejo ku wa Gatanu, na yo yagaragaje ibihamya ko ingabo z’icyo gihugu (FARDC) zikomeje gufatanya n’imitwe irimo FDLR mu mirwano na M23.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi mu itangazo ryayo, yavuze ko “Ububiligi burasaba kandi ko umubano wose uhagarara, waba uwagambiriwe cyangwa utagambiriwe hagati y’ubutegetsi bwose bwa Congo na FDLR.”

Iri tangazo rinasaba Leta y’u Rwanda guhagarika ubufasha yaba iha umutwe wa M23, nyuma y’igihe Congo Kinshasa iyishyizeho ibirego by’uko ari yo iri inyuma y’uriya mutwe u Bubiligi bwasabye guhita uhagarika imirwano ndetse no kuva mu bice ugenzura.

U Rwanda kandi rwasabwe gukoresha inzira zose zishoboka mu rwego rwo kumvisha M23 ko igomba kurambika intwaro, ndetse abarwanyi bayo bagatangira kwitegura gusubira mu buzima busanzwe.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. U Bubiligi bwasabye RDC guca umubano ifitanye na FDLR
    barambika intwaro hasi abantu bagicibwa imitwe bicwa bunyamaswa ahubwo badufashe turwanye abicanye FRDC fdlr maimai nyatura agatsiko kabagizi banabi

  2. U Bubiligi bwasabye RDC guca umubano ifitanye na FDLR

      Kurambika intwaro kw m23ntitubyifuzadukurikije imiyoborereya frdc UKun tuba hohotera abaturage. i,birenzekwifatanya nafdl nanyatura mayimayi bigaragaje integenke zarete yacongo.

  3. U Bubiligi bwasabye RDC guca umubano ifitanye na FDLR
    Ahubwo M23 nireke kuzana byabindi byamakosa yakize 2012 dufata umujyi wa ngoma tungasubira inyuma iryo kosa nirizogere mudokomeze ndusoge mbele

  4. U Bubiligi bwasabye RDC guca umubano ifitanye na FDLR
    Ahubwo M23 nireke kuzana byabindi byamakosa yakize 2012 dufata umujyi wa ngoma tungasubira inyuma iryo kosa nirizogere mudokomeze ndusoge mbele

  5. U Bubiligi bwasabye RDC guca umubano ifitanye na FDLR
    INTAMBARA zo mwisi ziraturembeje ingorane zo mwisi ziraturembeje ariko vyose biribuhere Aho Yesu aribuzire

  6. U Bubiligi bwasabye RDC guca umubano ifitanye na FDLR
    INTAMBARA zo mwisi ziraturembeje ingorane zo mwisi ziraturembeje ariko vyose biribuhere Aho Yesu aribuzire

  7. U Bubiligi bwasabye RDC guca umubano ifitanye na FDLR
    Ahubwo Babiligi, ni muze mwereke M23 gakondo yabo nyayo kuko ari mwe mwabaciriyeho za ngurwamipaka zanyu kandi mubarindire n’umutekano kuko ari mwe ba nyirabayazana kubera inda nini yanyu.

  8. U Bubiligi bwasabye RDC guca umubano ifitanye na FDLR
    Ahubwo Babiligi, ni muze mwereke M23 gakondo yabo nyayo kuko ari mwe mwabaciriyeho za ngurwamipaka zanyu kandi mubarindire n’umutekano kuko ari mwe ba nyirabayazana kubera inda nini yanyu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *