Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ntabwo ari byiza ko umugabo aza ahita atera akabariro, ahubwo ni ngombwa ko afata akanya agategura umugore we, akamukorakora umubiri wose, akamusoma ari nako amurata ubwiza.
Ibi bimwinjira mu mubiri ku buryo abasha kugera kuri wa munezero udasanzwe amaherezo akarangiza, umugore utateguwe neza mbere hari igihe no kurangiza bimunanira pe.
1.Bimufasha kurangiza neza
Ku bagabo ikintu cy’ingenzi bakagombye kwitaho cyane ni uko umugore agera aho yumva uburyohe burenze atari uko bahatirije nkuko bikunze kugenda ku bagabo muri rusange. Biroroha cyane ku bagabo kugira ngo arangize iyo akora imibonano mpuzabitsina kabone niyo yaba adakunda uwo barimo bayikorana. Niyo mpamvu aba agomba gutegura umugore
Mu miterere y’abagore siko bameze kuko kugira ngo bibeho bisaba ko umugore yumva ari mu gihe cyiza, agiye kubikorana n’uwo yiyumvamo, kuba yumva ashakwa kandi akunzwe no kuba azi ko uwo bagiye kuryamana afite ubumenyi buhagije bwo kugira ngo aryoherwe.
Mugabo aho uri hose, niba mu buriri udashobora guha umukunzi wawe ibyiza nk’ibi maze kuvuga haruguru, ntuzoroherwa no gutuma aryoherwa akaba yanarangiza, ibi kandi bikunze kubyara ibibazo byinshi ntiriwe mvuga. Uku kumufasha kuryoherwa birenze, akaba aribyo bikuraza inshinga nibyo bizatuma abasha kurangiza mu gihe cyose utegereje wihanganye.
umugabo, ni byiza guhora wibuka ko gushyira igitsina cyawe mu cy’umugore bitamutera kuba yakumva ubwo buryohe burenze. Ibishobora gukorwa muri iki gihe kugira ngo bigerweho ni byinshi.
- kunyara
Dukoresheje iyi mvugo kunyara, aribyo kuzana amavangingo k’umugore cyangwa kunyara ku mugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, hari abagabo benshi usanga batazi kurangiza k’umugore, ibi ni ibintu 2 bitandukanye.
Umugore ashobora kunyara pe, akazana amavangingo amashuka akayatosa ariko bikarangira atabashije kurangiza [kugera ku ndunduro y’ibishimo].
Iyo wateguye umugore neza rero, abasha kuzana aya mavangingo kuko umubiri we uba wumva witeguye umugabo neza, umugabo akajya kwinjiza igitsina cye mu cy’umugore umubobere ari bwose, n’ayo mazi agahita aza nta mananiza.
3. Uko ukorakora umugore niko agenda akwiyumvamo cyane, urukundo rukiyongera, aho yumva agushaka, mbese ni isoko y’urukundo. Umugabo utagukunda ntabwo yafata igihe ngo agutere karese (caresse) ni ukuza ahita arangiza gahunda ubundi akaryama akigaramira hariya kuko we aba arangije mu minota 2.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Dore ibice wakwibandaho ukoraho
Ibi bice bigira ibyiyumviro cyane ku buryo ubikoraho umugore akumva ryohewe cyaneeeee.
- Hagati y’ ibibero byombi :
Umukirigise , umushimashima , cyangwa umurigase n’ ururimi. Ariko wiride ku murya inzara kuko harababaza cyane.
- Mu ntege :
Uhamukirigise ,uharigase cyangwa ugasa n’ uhamushinga amenyo buhoro buhoro utagamije kumubabaza ahubwo mu buryo bwa caresse, ukirinda gukoresha imbaraga.
- Amabuno :
Ushobora kumukorakora ku mabuno , kuyakandakanda, kumukubitaho udushyi dutoduto, kubarigata ku mabuno,kumera nk’ unyunguta amabuno bituma yishima cyane .
- Ku ijosi :
Kuhamurigata cyangwa ukamera nk’ umushinga utwinyo , ushobora no gukoresha intoki ,umukorakoramu misatsi ye buhoro bohoro ariko ukirinda kuyisandaguza cyane . Iki gice cy’ umubili w’ umugore ni ahantu heza watangirira caresse kuko biragoye ko yakwihagarara ho.
- Amatwi :
Tangira umwongorera utuntu tw’ urukundo, murigate ku matwi, musome ku matwi , sa n’uyanuguna.
- Ibirenge :
Abagore benshi bakunda ko abagabo babakorakora munsi y’ ibirenge, ku mano , ku gatsinsino ,hari n’ abanezezwa n’ uko ubarigase ku birenge, utamiye amano ukayanuguna ,cyangwa ugasoma ibirenge bye.Hano wite ku isuku !
- Mu bujana :
Abagore benshi bashimishwa n’ uko abakunzi babo babasoma mu bujana, sa n’ umushinga amenyo ufata agahu gato gato ariko ku buryo butamubabaza , sa n’ umubyiringira mu bujana gahoro gahoro murebana mu maso umanura uzamura.
- Amabere ( imoko ) :
Mukorakore ku mabere , sa n’uyakandakanda gahoro gahoro ,rigata ndetse unase n’ uwonka imoko bimutera ibyishimo bidasanzwe .
- Igitsina nyirizina
Ushobora gukangura rugongo ukoresheje urutoki , ururimi cyangwa byombi binezeza umugore cyane , hari igihe umugore ashobora kuguha igipimo (rhythm) ugenderaho bitewe n’ ibimushimisha . Imbere mu gitsina ( inda ibyara) naho habamo agace kazwi cyane mu guha umugore ibyishimo ndashyikwa iyo umugabo agarageje kugakangura (stimulation) ako gace kirwa G-spot.
- Iminwa (levres ) :
Abagore benshi bakunda gusomana n’ abagabo mu gihe bitegura gutera akabariro , musome usa n’unuguna iminwa ye (uwo hasi n’ uwo hejuru ),sa n’ urigata iminwa ye ,sa n’ umuruma iminwa ariko buhoro buhoro atababara. Ibyo byose ushobora kubikora ukoresheje ururimi, iminwa yawe cyangwa amenyo yawe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com


