Ikipe y’Igihugu ya Uganda ‘The Cranes’, yamaze kwikura mu gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2022) kibura iminsi mike kigatangira.
Ni amakuru yemejwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda (FUFA), Moses Magogo.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter kuri uyu wa Mbere, yavuze ko Imisambi ya Uganda yikuye muri ririya rushanwa kubera ikibazo cy’amikoro.
Yagize ati: “Nk’uko byagendekeye ikipe y’abatarengeje imyaka 23, twasigaye nta yandi mahitamo atari kuvana Imisambi ya Uganda mu mikino ya nyuma ya CHAN kubera ko Minisiteri y’Imari itigeze itanga amafaranga nk’uko byemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko.”
Yunzemo ati: “Ibihano kuri Uganda bizagira ingaruka ku hazaza nituramuka tudafashe ibyemezo icyemezo gikomeye, magingo aya turisegura ku bakinnyi n’abatoza bahesheje ikipe itike ariko ni cyo gihe cyo kumenya ukuri.”
Uganda Cranes yari mu tsinda rya kabiri hamwe na Congo Kinshasa, CĂ´te d’Ivoire na SĂ©nĂ©gal. Iyi kipe byari byitezwe ko yitegura CHAN ku wa 21 Ukuboza, mbere y’uko iri rushanwa rirangira mu mu kwezi gutaha.


