Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino ifitanye na APR FC, aho itike ya menshi yo kuwinjiraho ari Frw 100,000.
Ku wa Gatandatu w’iki cyumweru ni bwo Rayon Sports izaba yakiriye APR FC, mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Ni umukino Rayon Sports isabwa gutsinda kugira ngo ikomeze kwanikira amakipe ayikurikiye ku rutonde rwa shampiyona, arimo na APR FC kuri ubu irusha amanota ane.
Ibiciro iyi kipe yamaze gushyira hanze byerekana ko abafana bifuza kwicara mu myanya y’abanyacyubahiro (VVIP) bagomba kuzishyura Frw 100,000; mu gihe abifuza kwicara mu myanya ya VIP bo bazishyura Frw 30,000.
Mu yindi myanya isanzwe abafana bazishyura Frw 10,000 mu gihe ahasanzwe hose abafana bazishyura Frw 5,000.


