Ikipe ya APR FC yamaze kubabarira Nsanzimfura Keddy usanzwe ari umukinnyi wayo, yongera kumugarura mu kipe yayo ya mbere.
Keddy wageze muri APR FC avuye muri Kiyovu Sports, yari amaze amezi atandatu yaramanuwe mu kipe y’Intare FC (Irerero rya APR FC) kubera imyitwarire mibi yamuvugwagaho yanatumye urwego rwe rw’imikinire rusubira hasi.
Ni imyitwarire ishingiye ku businzi ndetse n’ubusambanyi.
Mu minsi ishize ubwo uyu musore ukiri muto yari muri Studio za Radiyo Fine FM, yemeye koko ko yanywaga amayoga, gusa avuga ko nyuma yo gufatirwa ibihano yahise azicikaho. Icyo gihe cyakora cyo yahakanye ibijyanye no kugendera mu ngeso z’ubusambanyi yavugwagaho.
Mu mpera za Nzeri uyu mwaka APR FC ni bwo yafashe icyemezo cyo kongera amezi ane ku bihano yari yarafatiye Nsanzimfura Keddy ndetse umushahara yamuhembaga iwugabanyaho icya kabiri cyawo.
Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu mu ibaruwa yamwandikiye icyo gihe, yamumenyesheje ko ibihano bye bigomba kugeza tariki ya 01 Gashyantare 2023.
Iyi baruwa yasinyweho na Lt Gen Mubarakh Muganga yagiraga iti: “Ubuyobozi bwa APR FC bumaze igihe kitari gito bukurikirana amakosa wagiye ugaragaramo kandi n’ubu utarabasha guhindura imyitwarire yawe, bityo bigatuma wongererwa ibihano.”
Keddy yamenyeshejwe ko nyuma y’amezi abiri ari mu bihano agomba kumenya ko byiyongereye, ndetse n’umushahara we ukaba wagabanyijweho 50%.
Yari yabwiwe kandi ko muri aya mezi ane yari yongerewe agomba gukomeza gukorera imyitozo muri Intare FC kugeza igihe ibihano bye bizarangirira.
Amakuru kuri ubu avuga ko APR FC yamaze kubabarira Keddy wari usigaje ukwezi kurenga mu bihano, nyuma y’igihe atakambira iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.
Mu kiganiro yahaye Fine FM yavuze ko ibihano yari yarafatiwe byamugizeho ingaruka zikomeye, kugeza agurishije inzu yari afite kugira ngo akemure ibibazo byari iwabo mu muryango.
Keddy yababariwe nyuma y’ibiganiro we na nyina umubyara bagiranye na Lt. Gen Mubarakh Muganga usanzwe ari Chairman wa APR FC. Ni ibiganiro byabereye mu karere ka Musanze ku Cyumweru tariki ya 18 Ukuboza.
Bivugwa ko uyu mukinnyi mu byo yasabwe na Lt Gen Muganga nyuma yo kumubabarira harimo kwitwararika ndetse no gushyira umutima ku kazi ke kuko afite impano ihambaye.
Keddy kandi yategetswe kuzajya akora imyitozo ataha mu rugo, ikindi agakora cyane kugira ngo anyure ijisho ry’abatoza ba APR FC.


