Umunyepolitiki mu gihugu cya Uganda Dr Kizza Besigye avuga ko nyakwigendera Kaweesi yari yaramubujije amahoro akiri muzima ariko n’abo asize bakaba bamurwanya ku bw’ibyo akavuga ko ari umurambo we ukomeje kumurwanya kuko yari ayoboye abapolisi ba kiriya gihugu na nubu bakimurwanya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi kandi byatangajwe n’umunyamabanga w’ishyaka ritavuga rumwe na leta ya Uganda FDC riyobowe na Dr Besigye kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Werurwe 2017, ubwo inzego z’umutekano yabuzaga Dr Besigye n’abambari be kwitabira umuhango wo gusomera misa nyakwigendera Kaweesi uherutse kwicwa arasiwe hafi y’iwe mu mpera z’icyumweru gishize.
Chimpreport dukesha iyi nkuru kivuga ko Polisi ya Uganda yatangiriye imodoka yari itwaye Dr Besigye ubwo yerekezaga kuri katedarari ya Rubaga iherereye mu mujyi wa Kampala ubwo basomeraga misa AIGP Kaweesi mbere yo gushyingirwa bakamubuza no kuhagera.
Uyu munyamabanga, Harold Kaija yagize ati”ibyo aba bapolisi bari gukora ni imbuto za Kaweesi kuko na we yaturwanyije akiri muzima, na nubu ni ari kuturwanya ku rupfu rwe.”
Yakomeje agira ati” ibi ntabwo bintunguye, aba bari kudukorera ibi batojwe na Kaweesi bayoborwa na Kayihura bose bahagarikiwe na Museveni. Ibi byose ni roho z’umukara bashyizwemo n’aba bayobozi babo uko ari batatu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi misa yahejwemo Dr Besigye yari yirabiriwe n’abandi banyepolitiki batandukanye barimo abahanganye na Perezida Museveni mu matora aheruka ndetse na Amama Mbabazi.
Nubwo Dr Besigye yahejwe mu misa ya Kaweesi, yari yabanje kuhereza ubutumwa bugaragaza akababaro ndetse yihanganisha n’umuryango we na leta muri rusange nk’uko byakozwe n’abandi banyepolitiki batandukanye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


